• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwegukanye ibikombe bibiri bya Men’s IHF Trophy Africa/Zone 5 mu batarengeje imyaka 18 na 20   |   09 May 2026

  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

 
You are at :Home»UBUKUNGU»Leta yagaragaje uko miliyari 100 Frw zatanzwe na IMF zizakoresha n’ingaruka zitezwe mu bukungu

Leta yagaragaje uko miliyari 100 Frw zatanzwe na IMF zizakoresha n’ingaruka zitezwe mu bukungu

Ubwanditsi 05 Apr 2020 UBUKUNGU

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko inguzanyo ya miliyoni 100.4$ ni ukuvuga miliyari 104 Frw, yagurijwe n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF, azakoreshwa mu rwego rw’ubuzima ndetse no kugoboka abaturage bagizweho ingaruka n’ingamba zo kurwanya ikwirakwira rya Coronavirus, bahabwa ibiribwa.

Aya mafaranga yatanzwe mu rwego rw’inguzanyo zihuse (Rapid Credit facility), zihabwa ibihugu biri mu nzira y’amajyambere igihe bifite impamvu zihutirwa zikeneye gushyirwamo amafaranga, zikishyurwa by’igihe kirekire kandi zihendutse.

Ni inguzanyo u Rwanda rwahawe nyuma y’icyumweru kimwe ruyisabye, ikaba iri ku nyungu ya 0%, ikazishyurwa mu gihe cy’imyaka 10 uhereye mu myaka itanu n’igice iri imbere.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel, yabwiye RBA, ko aya mafaranga atagenewe umushinga runaka, ahubwo ari ayajya mu ngengo y’imari akaziba icyuho giterwa n’uko muri iki gihe leta igomba gukoresha amafaranga menshi cyane cyane nko mu rwego rw’ubuzima.

Ati “Kugira ngo haboneke ibyangombwa byose byo gupima abantu, kuvuza ababonetseho uburwayi no kubona ibikoresho bitandukanye ndetse no gutabara abaturage badafite imirimo bakeneye iby’ibanze cyane cyane nk’ibyo kurya, ibyo ni ibintu bitari biteganyijwe mu ngengo y’imari byasabye ko dukoresha ayo dufite ariko dushaka n’andi yo kugira ngo azibe icyo cyuho”.

Minisitiri Ndagijimana avuga ko kimwe n’ahandi ku Isi, icyorezo cya Coronavirus kizagira ingaruka ku izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda, aho muri uyu mwaka bushobora kuzazamuka kuri 5.1% aho kuba 8.1% nk’uko byari byitezwe.

Ati “Ingengo y’imari izagirwaho ingaruka n’ubwoko bubiri; icya mbere ni uko amafaranga yagombaga kwinjira mu isanduku ya leta ava mu misoro azagabanuka urebye no ku bucuruzi byagaragaye ko amahoro yatangiye kugabanuka avuye ku bitumizwa hanze ariko n’imisoro y’imbere mu gihugu bitewe n’uko ibikorwa nabyo byasubiye inyuma, birasobanura ko n’imisoro ivamo nayo izagabanuka”.

“Icyuho cya kabiri kijyanye no gukoresha amafaranga menshi mu bintu bitunguranye. Twasubiye mu mibare yacu ijyanye n’imizamukire y’ubukungu, muzi ko umwaka ushize twari twageze ku muvuduko w’umusaruro mbumbe wa 9.4% ubwo ni 2019, muri uyu mwaka kubera nyine icyorezo, ubu twasubiye mu mibare dufatanyije n’ikigega mpuzamahanga cy’imari turateganya ko umuvuduko wamanuka ukagera kuri 5.1%”.

Uretse guhabwa inguzanyo na IMF, u Rwanda ruri mu biganiro na Banki y’Isi na Banki Nyafurika Itsura amajyambere, mu gushaka amafaranga yo kuziba icyuho mu bukungu bwarwo no guhangana na Coronavirus.

Minisitiri Ndagijimana asobanura ko izi nguzanyo nta kibazo zizateza ubukungu bw’igihugu kuko nk’iyatanzwe na IMF, izatangira kwishyura mu myaka itanu n’igice kandi ubukungu buzaba bwarazamutse ku buryo n’ubushobozi bwo kwishyura buzaba bwaramaze kwiyongera.

Ikindi kandi ni uko buri gihugu kiguza gishingiye ku bushobozi bwo kwishyura, bityo kikaba kitafata amafaranga arengeje ubushobozi busanzwe buteganyijwe bwo gukoresha inguzanyo.

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko kugeza kuri uyu wa 3 Mata 2020, umubare w’abarwayi ba Coronavirus mu gihugu umaze kugera kuri 89.

Src: IGIHE

2020-04-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kigali yemerewe kwakira inama ikomeye y’ubukungu muri Afurika yaberaga i Genève mu Busuwisi

Kigali yemerewe kwakira inama ikomeye y’ubukungu muri Afurika yaberaga i Genève mu Busuwisi

Ubwanditsi 17 Aug 2018
Imyanzuro y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 15 yashyizwe mu bikorwa kuri 80%

Imyanzuro y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 15 yashyizwe mu bikorwa kuri 80%

Ubwanditsi 13 Dec 2018
Ikoranabuhanga ntirikwiye guhinduka umwanzi w’Abanyarwanda

Ikoranabuhanga ntirikwiye guhinduka umwanzi w’Abanyarwanda

Ubwanditsi 15 May 2017
Banki y’Isi yizeye ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka cyane mu myaka itatu itaha

Banki y’Isi yizeye ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka cyane mu myaka itatu itaha

Ubwanditsi 26 Jun 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amavubi yitegura Sudan aratangira imyitozo, ibitego 25 nibyo byabonetse ku munsi wa 9 wa shampiyona y’u Rwanda
Amakuru

Amavubi yitegura Sudan aratangira imyitozo, ibitego 25 nibyo byabonetse ku munsi wa 9 wa shampiyona y’u Rwanda

Ubwanditsi 14 Nov 2022
Perezida Paul Kagame ari hamwe na Perezida wa UCI, David Lappartient, batangije Tour du Rwanda 2025, umunsi wa mbere wegukanywe na Aldo Taillieu
Amakuru

Perezida Paul Kagame ari hamwe na Perezida wa UCI, David Lappartient, batangije Tour du Rwanda 2025, umunsi wa mbere wegukanywe na Aldo Taillieu

Ubwanditsi 23 Feb 2025
U Bubiligi bugiye gutora itegeko rihana icyaha cyo gupfobya no guhakana Jenoside.
POLITIKI

U Bubiligi bugiye gutora itegeko rihana icyaha cyo gupfobya no guhakana Jenoside.

Ubwanditsi 08 Apr 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru