Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Afrika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, arasaba “ibihugu by’ibihangange” kureka gukomeza kwivanga mu bibazo by’Abanyafrika ubwabo, by’umwihariko ibibazo byo mu bihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Iyi ni imwe mu ngingo nyamukuru zikubiye mu itangazo Bwana Moussa Faki Mahamat yashyize ahagaragara kuri uyu wa gatatu, tariki 21 Gashyantare 2024, kimwe n’abandi bayobozi bo hirya no hino kusi, nawe akaba asanga ikibazo cyo mu burasirazuba bwa Kongo kidashobora gukemurwa n’intambara.
Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Afrika Yunze Ubumwe kandi anahangayikishijwe n’ubushyamirane bukomeje gukaza umurego hagati ya Kongo-Kinshasa n’uRwanda, agashishikariza ibi bihugu byombi guha agaciro inzira y’ibiganiro amazi atararenga inkombe, nk’uko bibisabwa na Perezida wa Angola, João Lourenço, Umuhuza muri iki kizazo.