Kuri uyu wa 22 Kamena 2017 ni bwo Mpayimana Philippe wifuza guhatanira kuba Umukuru w’Igihugu mu matora azaba muri Kanama uyu mwaka yagejeje ibyangombwa kuri Komisiyo y’Amatora bimwemerera kujya ku rutonde rw’abakandida.
Uyu mugabo wageze kuri Komisiyo ari mu modoka yo mu bwoko bwa ivatiri yo mu bwoko bwa Corolla y’umweru yatangarije abanyamakuru ko kuva yafata icyemezo cyo kuziyamamaza yahuye n’imbogamizi zikomeye, aho ngo mu gihe yashakaga abaturage bamusinyira ngo hari abamaraga kumusinyira bakisubiraho bakavuga ko batakimushyigikiye.
Kuri we inzira y’inzitane yanyuzemo akaba ageze aho atanga ibyangombwa bye kuri NEC abigereranya n’ikintu cy’igitangaza, aho abifata nk’igihe Umunyamerika Armstrong yageraga bwa mbere ku kwezi.
Mu byangombwa yagombaga gutanga hari ibyo yabuze birimo: icyemezo cy’amavuko, icyemezo cyerekana ko umwe mu babyeyi be ari umunyarwanda w’inkomoko, ndetse n’icyemezo cy’ubwenegihugu.
Umunyamakuru wari ku icyicaro cya NEC, avuga ko Mpayimana yabwiye abanyamakuru bahateraniye ku bwinshi ko agiye gukora ibishoboka byose ku buryo ibyo byangombwa kuri uyu wa 23 azaba yabibonye kugira ngo dosiye ye ibashe kuzura.
Mu zindi mbogamizi Mpayimana avuga yahuye na zo harimo kuba abaturage batarahise bemera kumusinyira ngo kuko hari abashakaga ko abanza kubaha amafaranga.
Aha yagaragaje ko abaturage bakwiye gusobanurirwa ko abanyapolitiki ko atari bo bagomba guha abaturage amafaranga kuko ari bo babakorera, ahubwo ko abaturage ari bo bagakwiye kuba bayatanga kuko ibyo abanyapolitiki bakora biba biri mu nyungu za rubanda.
Amwe mu mateka ya Mpayimana
Mpayimana Philippe yakubutse mu Bufaransa afite intego yo kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu nk’umukandida wigenga mu matora yo muri Kanama uyu mwaka.
Kuva kuya 1 Mutarama 2017 ubwo Mpayimana wari usanzwe aba mu Bufaransa yatangazaga umugambi we wo kwiyamamariza kuba Umukuru w’Igihugu, hatangiye igisa n’ukwiyuburura kw’amadosiye amuvugaho.
Hari bamwe bafataga kandidatire ya Mpayimana w’imyaka 46 y’amavuko nk’iya wa muntu ubeshya ko afite ubukwe agamije gukusanya intwererano, nyuma akazitera umufuka, akabwira abatwereye ko ubukwe bwimuwe, yarangiza akazinga ibikapu agashwekura.
Ibi bituma hari abandi bibaza bati iyi kandidatire ye ntabwo yaba igamije gushaka amaramuko no kwimenyekanisha, bamunenga kutagira ibitekerezo bifatika bya politiki biganisha ku buryo igihugu kiyoborwa ndetse ngo nubwo yaba abifite yaba ari ‘umuvubuka’.
Kwa Mpayimana ubukene buranuma…
Hari ibica amarenga ko impungenge za bamwe zaba zifite ishingiro kuko we ubwe yatangaje ko agiye gushaka akazi mu Rwanda kazamufasha kubona ‘ubushobozi’ bwo kwiyamamaza. Ibi bitandukanye no kuba umuntu yaba ashaka kujya muri politiki akabyitegura, akabona n’ubwo bushobozi bukenewe.
Mbere yo kuza mu Rwanda, Mpayimana yahoze ari umukozi uciriritse mu ruganda rukora ‘indyoshyandyo’ mu Bufaransa. Ni uruganda yatangaje ko rwamufashaga kubaho aho yari, akanyuzamo agakora n’amatangazo byose mu rwego rwo gushaka amaramuko.
Bene ibyo bikorwa cyangwa se n’ibindi byamufasha kubona amafaranga yakwifashisha mu mibereho ye bugacya kabiri nibyo ashyizeho umutima mbere yo kwinjira mu byo kwiyamamaza.
Ubwo yabazwa n’umunyamakuru aho ateganya ubushobozi azifashisha yiyamamaza, yagize ati “Birumvikana ko ubushobozi bwo kwiyamamaza nkwiye kubukura mu mufuka wanjye ariko ni ukuvuga ko nzashaka akazi hano mu Rwanda, mfite imishinga yanjye nanjye nzajya kugerageza kwitaho hanyuma noneho n’uko nzagenda nsobanura ibitekerezo, abantu bamfasha, abantu bazanyumva bazavuga bati ibitekerezo bifite akamaro bazamfasha hanyuma bigire aho bigera.”
Gupfobya jenoside kwa Mpayimana kwibanzweho…
Ubushobozi bwa Mpayimana kandi nabwo bukemangwa no mu bindi. Amagambo we ubwe yanditse mu gitaho cye nubwo yacyihakanye avuga ko kidakubiyemo ibitekerezo bye ahubwo ko yacyanditse mu buryo bw’inkuru, ahakana ubutumwa bweruye bugikubiyemo buvuga ko habayeho jenoside ebyiri hagati ya 1994 n’imyaka yakurikiyeho.
Iki gitabo cye yise ‘Refugiés Rwandais Entre le marteau et l’enclume’ benshi mu basesenguzi bagisomye bemeza bashikamye ko ubutumwa bugikubiyemo bupfobya jenoside, ariko ubwo yaganiraga n’abanyamakuru batangariye rimwe ubwo yahakanaga ko amagambo bivugwa ko apfobya jenoside atariwe wayanditse ahubwo yanditswe n’inzu itunganya ibitabo yagishyize ahagaragara, hibazwa ukuntu umuntu ushaka kuba Perezida ananirwa kurinda umutungo we ngo utavogerwa.
Ati “Ibyo bitekerezo ntabwo ari ibyanjye. Simpamya niba ibyo wabivanye mu gitabo nanditse kuko icyo gitabo nanditse akababaro n’inzira y’urugendo rubabaje Abanyarwanda b’impunzi babayemo. […] ikintu cyonyine nabonye mu nyandiko zanyu ni ibyanditswe ku gifuniko cy’inyuma aho ubwanditsi bwashatse kugereranya Jenoside n’ubwicanyi bwakorewe abo banyarwanda bari barahungiye muri Zaire.”
Iyo usomye iki gitabo cye ku byaha ashinja Ingabo z’u Rwanda ku bantu baguye muri Zaire, ukanabijyanisha n’ukuri kuzwi kandi kwemewe, guhakana ko atapfobeje jenoside bishobora kumugora mu gihe ubutabera bwaba bufashe umwanzuro wo kumukurikirana.
Nyamara amateka uko abigaragaza, Ingabo z’u Rwanda zinjiye muri Congo mu 1996, mu gihe interahamwe zari zarisuganyije zifite intwaro karahabutaka zishaka kongera gutera igihugu. Ariko ayo mateka yose Mpayimana arayirengagiza, akagaragaza ko ibyabereyeyo ari jenoside yakorewe Abahutu muri Congo.
‘Kagame ni mentor’
Imvugo yatunguye abantu ni iy’uko Mpayimana afata Perezida Kagame nk’umuntu agenderaho mu bikorwa bye bya buri munsi, ndetse ko yumva yifuza kumera nkawe. Abanyamakuru benshi bamubajije impamvu adahitamo kumutera ingabo mu bitugu ngo bubake igihugu bafatanyije. Ibi nabyo byatumye abantu bibaza niba uyu wiyita umunyapolitiki yaratekereje neza kucyo agiye gukora.
Mpayimana Philippe
Ubwo yabazwaga uko abona Perezida Kagame, Mpayimana yasubije atazuyaza ko hari ibintu bitatu by’ingenzi amukundira. Ati “Hari impamvu nk’eshatu mushima: Kuba icyemezo iyo agifashe yifuza ko kijya mu bikorwa nta kuzuyaza, kandi koko ukabona abaturage baragikurikije, noneho izindi mpamvu ni imishinga imwe n’imwe, ubumwe, hari Ndi Umunyarwanda, nshyigikiye cyane ko afurika yiha agaciro mu rwego mpuzamahanga, mu Rwanda ndetse tukaba intangarugero buri gihe. Ibyo ari mu bantu babitangije. Nagiye mugereranya na bamwe muri ba Kwame Nkrumah ba cyera, ibindi by’abamurwanya njye ntibindeba, njye ndeba ibyo nshaka kugeza ku banyarwanda.”
Kuganira n’abanyamakuru ni cyo gikorwa cya mbere yakoze nyuma yo kugera mu Rwanda kuwa Gatatu tariki ya 1 Gashyantare 2017, avuga ko aje gushaka uko yatanga kandidatire ye ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, mu matora ateganyijwe kuwa 3 Kanama ku Banyarwanda baba mu mahanga, no kuwa 4 Kanama ku baba mu gihugu.
Mpayimana Philippe ni uku abayeho