Mu itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa 22ugushyingo, Mpayimana Philippe uherutse kwiyamamaza, yagaye ibyo mugenzi we bahatanaga yatangarije mu buhungiro.
Ati : “Niba kwinjira muri politiki byorohereye gusa abantu batuye hanze y’igihugu cyangwa bafite ubushobozi bwo guhunga igihugu, kuri buri manda hajya haboneka abanyarwanda benshi cyane biyamamaza.
Ariko niba bisaba kuba umuntu yarafashe umwanya wo gutegura umushinga wo kubaka igihugu ku buryo ibyo avugira mu gihugu ari na byo asubiramo hanze yacyo, birumvikana ko abagerageza iyo nzira tuzahora turi bacye.
Ubutwari busaba kudahindura imvugo bitewe n’uko umuntu ari imbere cyangwa inyuma y’igihugu.
Amagambo mugenzi wanjye Mwenedata Gilbert twahataniraga hamwe umwanya w’umukuru w’igihugu yavugiye mu kiganiro yahaye radio ikorera mu mahanga, ku munota wa 13, ntabwo atinyura abashaka gutanga umusanzu mu buyobozi bw’igihugu cyacu.
Mu by’ukuri, Mpayimana Philippe niyamamaje nk’umukandida wigenda byeruye, ntaho nigeze ngirwa igikoresho n’ubutegetsi rwose. Nashimye cyane ahubwo kuba Komissiyo y’igihugu y’amatora yaranyemereye maze kuzuza ibisabwa, bikaba bitwereka ko demokarasi iriho ishinga imizi mu gihugu.
Bityo rero nifuza gusa ko ubucamanza bw’uRwanda bwakora mu bwigenge nk’uko nanjye nigenga. Kandi guhunga igihugu si byo bitanga ubwigenge, ahubwo kugira umushiga usobanutse kandi ufite umwihariko ukanagaragaza umusanzu nyirawo azawutangamo.