• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Mpimba: Abantu 450 bafunzwe bazira kwamagana manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza bafunguwe
BURUNDI-POLITICS/

Mpimba: Abantu 450 bafunzwe bazira kwamagana manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza bafunguwe

Editorial 16 Mar 2018 INKURU NYAMUKURU

Imfungwa 740 zari zifungiye muri gereza ya Mpimba mu gihugu cy’u Burundi, zirimo izafunzwe zizira kwigaragambya zamagana manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza, zafunguwe.

Muri izi mfungwa 740 zafunguwe, 450 zafashwe muri Mata 2015, ubwo zigaragambyaga zamagana manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza, manda Abarundi bose batavugagaho rumwe.

Umwe mu bafunguwe, Niyongabo Egide, avuga ko bishimiye kuba bafunguwe ku bw’imbabazi bahawe n’umukuru w’igihugu Petero Nkurunziza, ahamya ko yari imfungwa ya politiki, yafashwe yigaragambya.

Ati “twishimiye kubona imbabazi zishobora guhabwa abantu basaga ibihumbi bibiri, hari benshi bari batararangiza igihano bahawe, ariko bakaba bagiriwe imbabazi, mbwiye n’abandi batabashije gutaha ko igihe kizagera nabo batahe”.

Akomeza avuga ko yafashwe mu myigaragambyo, ati “Nafashwe nshinjwa kuba ndi mu myigaragambyo y’abamaganaga manda ya gatatu ya Petero Nkurunziza, nigaragambirizaga mu Nyakabiga, nuko igipolisi kiraza kiramfata”. Minisitiri w’ubutabera, Kanyana Aime Laurentine yasabye abafunguwe kugenda bakitwararika, birinda icyatuma basubira muri gereza, ko uzasubirayo yari yahawe imbabazi n’umukuru w’igihugu, azafungwa ubuzima bwe bwose.

Ati “Turi mu gikorwa cy’amatora ya kamarampaka, hari abazaza kubashuka bababwira ko aho muvuye muhamenyereye, uzasubira mu byatumye afungwa amenye ko ubuzima bwe buzarangirira muri gereza”.

Umuryango “Ntabariza” uharanira uburenganzira bw’imfungwa, utangaza ko n’ubwo hafunguwe 740 muri gereza ya Mpimba, ngo urugendo ruracyari rurerure, ko igenewe gufungirwamo abantu 800 ubu bakaba ari 3800, ukabona urugendo rukiri rurerure ngo uburenganzira bwabo bwubahirizwe.

2018-03-16
Editorial

IZINDI NKURU

Turibuka n’Abatutsi bishwe mbere ya Mata 1994 – MINUBUMWE

Turibuka n’Abatutsi bishwe mbere ya Mata 1994 – MINUBUMWE

Editorial 07 Apr 2025
Ingabire Victoire wa DALFA ni wawundi wo muri FDU Inkingi na RDR ntahinduka, gusa ntaramenya ko atagikikijwe n’interahamwe nkuko yari ameze I Burayi

Ingabire Victoire wa DALFA ni wawundi wo muri FDU Inkingi na RDR ntahinduka, gusa ntaramenya ko atagikikijwe n’interahamwe nkuko yari ameze I Burayi

Editorial 29 May 2020
Ndimbati Aloys washakishwaga ku byaha bya Jenoside, yarapfuye

Ndimbati Aloys washakishwaga ku byaha bya Jenoside, yarapfuye

Editorial 14 Nov 2023
Jimmy Gatete yagarutse mu Rwanda azanywe no gufungura inyubako y’imyidagaduro yiswe “Kigali Universe”

Jimmy Gatete yagarutse mu Rwanda azanywe no gufungura inyubako y’imyidagaduro yiswe “Kigali Universe”

Editorial 07 May 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Barafinda yinjiye mu ruhando rwa cinema nyarwanda
Mu Rwanda

Barafinda yinjiye mu ruhando rwa cinema nyarwanda

Editorial 23 Jan 2018
RDB yatangaje ko imikino y’igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho mu mupira w’Amaguru yagombaga kubera mu Rwanda itakibaye
Amakuru

RDB yatangaje ko imikino y’igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho mu mupira w’Amaguru yagombaga kubera mu Rwanda itakibaye

Editorial 26 Jun 2024
Nyamirambo : Uwari utwaye imodoka y’abacungagereza yishe umuntu ariruka, Polisi imucakira  yiyoberanyije
ITOHOZA

Nyamirambo : Uwari utwaye imodoka y’abacungagereza yishe umuntu ariruka, Polisi imucakira yiyoberanyije

Editorial 27 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru