Ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera bwatangaje ko umwaka ushize iyo pariki yasuwe n’abakerarugendo 49 000, muri bo 48% ari Abanyarwanda.
Ugereranyije abasuye iyo pariki umwaka ushize n’abayisuye mu 2018, habayeho ubwiyongere bwa 12 %.
Iyi pariki kuva mu 2010 icungwa n’umuryango wita ku rusobe rw’ibinyabuzima, African Parks. Mu myaka itanu ishize hagiye haba amavugurura agamije guteza imbere urusobe rw’ibinyabuzima muri iyo pariki no kurushaho gukurura ba mukerarugendo bayisura.
Nubwo umubare w’amafaranga yinjijwe umwaka ushize utatangajwe, ashobora kuba yariyongereye ugendeye ku bwiyongere bw’abayisuye.
African Parks icunga iyi pariki igaragaza ko amafaranga yinjiza yavuye ku madolari 200 000 mu 2010, akagera ku madolari miliyoni ebyiri mu 2018. Ibyo byatumye iyo pariki ibasha kwihaza ku ngengo y’imari ikoresha ku kigero cya 75 %.
Iyi pariki irimo amoko atandukanye y’inyamaswa, ikaba imwe mu zikomeye muri Afurika nyuma yo kuzanwamo intare n’inkura.
Pariki y’Akagera irimo n’izindi nyamaswa zitandukanye nk’impala n’imparage, impongo, inzovu, imvubu, ingwe, inyoni z’amoko asaga 500 n’ibindi.
Mu 2015, Pariki y’Akagera yazanywemo intare zaherukagamo mu myaka ya 1990. Mu mwaka wa mbere zigaruwemo, umubare w’intare wikubye kabiri kuko zahise zibyara ibyana 11. Mu 2017, hazanywemo izindi ntare ebyiri z’ingabo zivuye muri Afurika y’Epfo.
Mu 2017 kandi, muri iyo pariki hazanywemo inkura z’umukara 18, nyuma y’imyaka icumi ubwo bwoko bw’inyamaswa bwarazimiye.
Umwaka ushize, Pariki y’Akagera yari yasuwe n’abakerarugendo 44000, kimwe cya kabiri ari Abanyarwanda.