• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»UBUKERARUGENDO»Mu basuye Pariki y’Akagera umwaka ushize, 48 % ni Abanyarwanda

Mu basuye Pariki y’Akagera umwaka ushize, 48 % ni Abanyarwanda

Editorial 22 Jan 2020 UBUKERARUGENDO

Ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera bwatangaje ko umwaka ushize iyo pariki yasuwe n’abakerarugendo 49 000, muri bo 48% ari Abanyarwanda.

Ugereranyije abasuye iyo pariki umwaka ushize n’abayisuye mu 2018, habayeho ubwiyongere bwa 12 %.

Iyi pariki kuva mu 2010 icungwa n’umuryango wita ku rusobe rw’ibinyabuzima, African Parks. Mu myaka itanu ishize hagiye haba amavugurura agamije guteza imbere urusobe rw’ibinyabuzima muri iyo pariki no kurushaho gukurura ba mukerarugendo bayisura.

Nubwo umubare w’amafaranga yinjijwe umwaka ushize utatangajwe, ashobora kuba yariyongereye ugendeye ku bwiyongere bw’abayisuye.

African Parks icunga iyi pariki igaragaza ko amafaranga yinjiza yavuye ku madolari 200 000 mu 2010, akagera ku madolari miliyoni ebyiri mu 2018. Ibyo byatumye iyo pariki ibasha kwihaza ku ngengo y’imari ikoresha ku kigero cya 75 %.

Iyi pariki irimo amoko atandukanye y’inyamaswa, ikaba imwe mu zikomeye muri Afurika nyuma yo kuzanwamo intare n’inkura.

Pariki y’Akagera irimo n’izindi nyamaswa zitandukanye nk’impala n’imparage, impongo, inzovu, imvubu, ingwe, inyoni z’amoko asaga 500 n’ibindi.

Mu 2015, Pariki y’Akagera yazanywemo intare zaherukagamo mu myaka ya 1990. Mu mwaka wa mbere zigaruwemo, umubare w’intare wikubye kabiri kuko zahise zibyara ibyana 11. Mu 2017, hazanywemo izindi ntare ebyiri z’ingabo zivuye muri Afurika y’Epfo.

Mu 2017 kandi, muri iyo pariki hazanywemo inkura z’umukara 18, nyuma y’imyaka icumi ubwo bwoko bw’inyamaswa bwarazimiye.

Umwaka ushize, Pariki y’Akagera yari yasuwe n’abakerarugendo 44000, kimwe cya kabiri ari Abanyarwanda.

2020-01-22
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yatembereje Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani wa Qatar muri Pariki y’Akagera

Perezida Kagame yatembereje Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani wa Qatar muri Pariki y’Akagera

Editorial 22 Apr 2019
Rwandair irakomereza ingendo i Harare na Cape Town

Rwandair irakomereza ingendo i Harare na Cape Town

Editorial 13 Feb 2018
U Rwanda rwizeye kungukira mu Imurikagurisha Mpuzamahanga ry’Ubukerarugendo muri Israel

U Rwanda rwizeye kungukira mu Imurikagurisha Mpuzamahanga ry’Ubukerarugendo muri Israel

Editorial 13 Feb 2020
RwandAir igiye kugura indege enye mu kwagura ubwikorezi bw’imizigo

RwandAir igiye kugura indege enye mu kwagura ubwikorezi bw’imizigo

Editorial 26 Aug 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame  kuri Televiziyo na Radiyo by’Igihugu, yagaragaje imitekerereze ikwiriye kuranga abanyarwanda
Mu Rwanda

Perezida Kagame kuri Televiziyo na Radiyo by’Igihugu, yagaragaje imitekerereze ikwiriye kuranga abanyarwanda

Editorial 25 Jun 2017
Mu mukino wabonetsemo ibitego 6, Police FC yatsinze Kiyovu SC naho APR FC yakinaga umukino wa mbere wa gicuti itsinda Rutsiro FC.
Amakuru

Mu mukino wabonetsemo ibitego 6, Police FC yatsinze Kiyovu SC naho APR FC yakinaga umukino wa mbere wa gicuti itsinda Rutsiro FC.

Editorial 23 Apr 2021
Abafite imishinga inyuranye barasabwa gukorana na meteo y’u Rwanda
Mu Rwanda

Abafite imishinga inyuranye barasabwa gukorana na meteo y’u Rwanda

Editorial 13 May 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru