Mu bayoboke 40 ba ADEPR baheruka gufatwa, ku wa 4 Kanama byamenyekanye ko CMI yarekuyemo icyenda, ariko ibikora mu ibanga rikomeye. Ibi byabaye ku wa 24 Nyakanga 2019, ubwo mu iteraniro harimo abagabo, abagore n’abana b’Itorero rya ADEPR rikorera ahitwa ku Kibuye mu Murwa Mukuru Kampala, hafashwe 40 n’Urwego rushinzwe Ubutasi rwa Gisirikare, CMI, bakuwe mu rusengesho.
Abafite amakuru yizewe, ngo CMI yaba yarafashe mu buryo itazi abarwanashyaka ba RNC ya Kayumba Nyamwasa bari mu banyamuryango b’itorero.
Abakozi ba CMI babayoreye hamwe batekereza ko ari Abanyarwanda b’inzirakarengane basanzwe batoteza.
Umwe mu bantu utifuje ko amazina ye atangazwa yavuze ko “Ugomba kumenya neza ko mu gihe Kampala ari icyicaro cya RNC n’ikigo gikomeye gicagurirwamo abarwanyi bayo, ikintu nk’iki cyagombaga kubaho.’’
“Nyuma yo gusanga ko mu bantu 40 harimo abayoboke ba RNC bihishemo, bahise babarekura. Umusesenguzi ati “Indi nshuro uzumva bamwe muri abo banyarwanda bajugunywe ku mupaka.’’
Yongeyeho ati “Uko ni ko Uganda ikorana n’imitwe yitwaje intwaro ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.’’
Mu kuyobya uburari New Vision yanditse ko “amakuru dukesha abayobozi bakuru mu by’umutekano agaragaza ko [abo bayoboke] bakorana bya hafi n’Abanyarwanda baba muri Uganda n’abandi bo mu bindi bihugu ariko bagasura abavandimwe babo.’’
Iki kinyamakuru cyongeyeho ko abakirisitu “Biyambikaga uruhu rw’abayoboke ba Pantekote ariko ari intasi z’igisirikare cy’u Rwanda.’’
Abasesenguzi baba abo mu Rwanda no muri Uganda bagaragaza ko bitumvikana uko abantu 40 bahurira hamwe muri icyo gikorwa noneho bikanakorerwa mu gihugu cy’abandi.
Umwe muri bo abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yagize ati “Tekereza kuri ibyo bintu biri kuba, mbega ubutasi bwaba bwuzuyemo ubuswa? Ntibishoboka.’’
Umukwabu wabereye ku rusengero wakozwe mu buryo bwimakajwe n’inzego z’umutekano za Leta ya Uganda.
Ubwo bari mu masengesho, inzego z’umutekano zabaguye hejuru, nta nyandiko zibata muri yombi cyangwa ngo hubahirizwe amategeko agenga ifatwa ry’umuntu, babategeka kujya mu modoka barabajyana.
Iri shimutwa rya hato na hato niryo CMI na ISO ndetse n’izindi nzego zikorera Abanyarwanda kuva mu myaka isaga ibiri n’igice.
Ni ibikorwa biba ku buryo abavandimwe n’inshuti batabwirwa akanunu k’aho abantu babo bajyanywe.
Mu gihe bari muri gereza, abashimutwa mbere yo guhabwa ababunganira mu mategeko cyangwa ngo bemererwe kwiregura mu nkiko, bisanga bashinjwa n’abategetsi n’itangazamakuru ryo muri Uganda.
Ubutegetsi bwa Uganda buhora bwifashisha ibisobanuro bidahinduka mu guhuma amaso abatazi impamvu y’ifatwa n’ifungwa ry’Abanyarwanda babarizwa ku butaka bwayo.