• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»IMIKINO»Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi yavuze impamvu nyamukuru yatumye adahamagara Bakame

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi yavuze impamvu nyamukuru yatumye adahamagara Bakame

Ubwanditsi 23 Aug 2018 IMIKINO

Mashami Vincent, umutoza mushya w’ikipe y’igihugu Amavubi yavuze ko ikipe y’igihugu atari ubuhungiro bityo ko kuba Bakame afitanye ibibazo na Rayon Sports atari kumuhamagara nubwo ari umuhanga.
Ibi yabitangarije mu kiganiro Mashami Vincent yagiranye n’itangazamakuru ubwo yatangazaga amazina y’abakinnyi 32 bagomba gukora umwiherero bakavamo 18 azifashisha mu mukino Amavubi azacakiranamo na Cote d’Ivoir mu mikino yo gushakisha itike yo gukina igikombe cy’Afurika.

Tariki ya 10 Kamena 2018 ni bwo byatangajwe ko umuzamu wa mbere akaba yari na Kapiteni wa Rayon Sports Eric Bakame yahagaritswe mu ikipe ye bitewe n’imyitwarire ye ahanini yashinjwaga kugambanira ikipe ngo itsindwe no kubiba umwuka mubi muri bagenzi be.s

Yahagaritswe muri Rayon Sports biturutse ku ijwi ryakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga n’umuntu bavuganye ku murongo wa telefoni , avuga ko yanze kujya gukinira i Musanze bitewe no kutishimira umutoza, aha ngo yanze kujyana n’ikipe kugirango itsindwe maze hirukanwe Ivan Minaert wari umutoza mukuru icyo gihe. Ibi byatumye Bakame ahagarikwa mu gihe kitazwi.

Mashami Vincent yavuze ko iyi ari yo mpamvu nyamukuru yatumye adahamagara Bakame kuko asanzwe ari umuhanga, ngo mu gihe yari guhamagara Bakame ngo akinire Amavubi, yari kuba asuzuguye icyemezo cya Rayon Sports. Mashami kandi yavuze ko Bakame atagomba gucirwaho iteka kuko buri wese akosa.

Ati:”Icya mbere cyo ndibushake ko mwese twumvikanaho ni uko twese uko turi aha ngaha nta mutagatifu urimo. Twese ntituri abatagatifu(….)Bakame rero, kimwe n’uko nanjye nakora amakosa nawe ushobora kuyakora. Bakame, yarakosheje ni byo ariko ntabwo kuba tutamuhamagara ari ukuvuga ko tumuciriye urubanza cyangwa se tumuhannye ahubwo ni ukugira ngo twubahe icyemezo cy’umukoresha we.”

Yakomeje agira ati :”Umukoresha we wa nyuma bafitanye amasezerano ni Rayon Sports. Rayon Sports ni umunyamuryango wa FERWAFA ntabwo rero dushaka kwerekana ko Rayon Sports ibyo yakoze mu by’ukuri yibeshye kubera ko ifite impamvu yabikoze. Ntabwo dushaka kwerekana ko ikipe y’igihugu umuntu ashobora gukora ibintu ariko akaba ariho yahungira.”

Mashami yemeza ko mu gihe cyose azaba ari umutoza w’ikipe y’igihugu, Bakame azahamagarwa mu gihe ibibazo afitanye n’ikipe ye bizaba byarakemutse.

Urutonde rw’abakinnyi 32 bahamagawe ruriho abari basanzwe bamenyerewe muri iyi kipe, gusa hariho na bamwe mu bakinnyi bayihamagawemo bwa mbere, ndetse n’abari bamaze igihe kirekire batagaragara muri iyi kipe.

Amwe mu mazina y’abakinnyi batungurane kuri uru rutonde harimo umuzamu Ntwari Fiacre usanzwe afatira Intare, Rwabugiri Omar wa Mukura Victory Sports, Iragire Saidi wa Mukura VS, Nizeyimana Djuma wa Kiyovu Sports, Ngendahimana Eric wa Police na Mutabazi J. Paul wa Kirehe.

Mu bandi bahamagawe batari baherutse muri iyi kipe harimo Meddie Kagere wa Gor Mahia, Kwizera Olivier wa Free State Stars, Rwatubyaye Abdoul wa Rayon Sports na Sibomana Patrick.

Urutonde rw’abakinnyi 32 bahamagawe

2018-08-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Argentina yatwaye igikombe cy’isi 2022 itsinze u Bufaransa ku mukino wa nyuma, Lionel Messi ahembwa nk’umukinnyi w’irushanwa

Argentina yatwaye igikombe cy’isi 2022 itsinze u Bufaransa ku mukino wa nyuma, Lionel Messi ahembwa nk’umukinnyi w’irushanwa

Ubwanditsi 18 Dec 2022
Amavubi yitegura gukina na Ethiopia muri CHAN2023 yahamagawe, u Rwanda rw’abari munsi y’imyaka 23 bazahura na Libya mu ijonjora ribanza rya CAN2023

Amavubi yitegura gukina na Ethiopia muri CHAN2023 yahamagawe, u Rwanda rw’abari munsi y’imyaka 23 bazahura na Libya mu ijonjora ribanza rya CAN2023

Ubwanditsi 18 Aug 2022
APR HC na Police HC zatangiye neza irushanwa rya ECAHF Senior Club championship 2024 ribera i Kigali

APR HC na Police HC zatangiye neza irushanwa rya ECAHF Senior Club championship 2024 ribera i Kigali

Ubwanditsi 16 Dec 2024
Mu mikino ifungura amatsinda y’irushanwa ny’Afurika rihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo CAF Confederation Cup, nta kipe n’imwe yari yasohotse yigeze ibona intsinzi.

Mu mikino ifungura amatsinda y’irushanwa ny’Afurika rihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo CAF Confederation Cup, nta kipe n’imwe yari yasohotse yigeze ibona intsinzi.

Ubwanditsi 11 Mar 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Brig. Gen. Sekamana yashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru
ITOHOZA

Brig. Gen. Sekamana yashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Ubwanditsi 09 Jan 2018
Impaka ndende no gutakamba mu rubanza rw’abo kwa Rwigara rwarangiye mu ijoro
Mu Rwanda

Impaka ndende no gutakamba mu rubanza rw’abo kwa Rwigara rwarangiye mu ijoro

Ubwanditsi 19 Oct 2017
Nyuma y’aho ubutegetsi bushya mu Bwongereza butereye umugongo amasezerano yo kohereza abimukira mu Rwanda, Ubudage bugiye kuyasamira hejuru!
Amakuru

Nyuma y’aho ubutegetsi bushya mu Bwongereza butereye umugongo amasezerano yo kohereza abimukira mu Rwanda, Ubudage bugiye kuyasamira hejuru!

Ubwanditsi 06 Sep 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru