• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Mu byegera bya Perezida Nkurunziza bihabwa amahirwe yo kumusimbura mu 2020, harimo na Gen Prime Niyongabo

Mu byegera bya Perezida Nkurunziza bihabwa amahirwe yo kumusimbura mu 2020, harimo na Gen Prime Niyongabo

Editorial 15 Nov 2018 ITOHOZA

Kuva mu 2015 ishyamba si ryeru muri politiki y’u Burundi, kubera manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza itavugwaho rumwe n’abo badahuje ibitekerezo bya politiki. Bamushinja kutubahiriza amasezerano ya Arusha n’Itegeko Nshinga.

Uyu mugabo yagiye ku butegetsi kuwa 26 Kanama 2005, nyuma yo gutsinda amatora yabaye mu buryo butaziguye nk’uko amasezerano ya Arusha yabivugaga. Yatowe mu bwiganze bw’amajwi y’abagize Inteko Ishinga Amategeko angana na 151 ku 162.

Mbere yaho ariko yari yaranyuze mu myanya ikomeye mu buyobozi bukuru bw’Ishyaka CNDD-FDD, nk’aho kuva mu 1998, yari Umunyamabanga mukuru wungirije w’iri shyaka ryafatwaga nk’umutwe w’inyeshyamba.

Mu 2001 yaje gutorerwa kuba Umukuru wa CNDD-FDD, umwanya yongeye gutsindira mu 2004, ariko kandi mu 2003, yanabaye Minisitiri w’imiyoborere myiza, ku butegetsi bwa Domitien Ndayizeye, wayoboye inzibacyuho yagejeje u Burundi mu matora ya 2005.

Muri manda ya gatatu ya Nkurunziza, yakoze ibishoboka byose yiharurira inzira yo kuzongera kuyobora u Burundi. Ibi birimo guhindura Itegeko Nshinga nko mu ngingo yaryo ya 76, yagenaga ko manda y’umukuru w’igihugu imara imyaka itanu ishobora kwiyongeza inshuro imwe.

Ubu Perezida azajya atorerwa manda y’imyaka irindwi isubirwamo, icyakora ntiyemerewe kuyobora manda zirenze ebyiri zikurikiranya. Ibi biha amahirwe Perezida Nkurunziza yo kuba yakongera kwiyamamaza indi manda mu 2020, akaba ashobora kuyobora kugeza mu 2034.

Icyakora Nkurunziza aherutse gutangaza ko ataziyamamariza indi manda mu matora ateganyijwe mu 2020, iki cyemezo kikaba cyaratunguye abantu benshi ndetse batangira gufata umwanya wo gutekereza ku bazamusimbura.

Bamwe mu bahabwa amahirwe yo gusimbura Nkurunziza

Gen. Alain Guillaume Bunyoni

Abakurikiranira hafi ibibera mu Burundi, bemeza ko nyuma y’iraswa ry’uwahoze ari inshuti y’akadasohoka ya Nkurunziza, Gen. Adolphe Nshimirimana, wishwe mu gitero cyagabwe ku modoka yari arimo ku itariki ya 2 Kanama 2015 i Bujumbura, Gén. Bunyoni asa n’uwahise yicara iburyo bwa Perezida.

Ibi bituma benshi nka nimero ya kabiri mu kugena uko ibintu bikorwa nyuma ya Perezida w’u Burundi.

Gen. Bunyoni w’imyaka 47 wanigeze kuba umukuru wa polisi y’u Burundi, kuri ubu ni Minisitiri w’Umutekano imbere mu gihugu, binavugwa ko ibigwi n’ubucuti buhambaye afitanye na Nkurunziza, bimwemerera kuba yakwicara ku ntebe y’ubutegetsi muri 2020.

Imwe mu mbogamizi Bunyoni yagira ni uko agaragara ku rutonde rw’abashyizwe mu majwi n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa La Haye, ashinjwa guhutaza abatari bake mu baturage bamaganaga manda ya gatatu ya Nkurunziza.

Willy Nyamitwe

Willy Nyamitwe ukunze kugaruka mu itangazamakuru avugira ubutegetsi bwa Nkurunziza, dore ko ari na we ushinzwe ibikorwa by’itumanaho muri Perezidansi y’u Burundi, ari mu bahabwa amahirwe.

Bivugwa ko Nkurunziza yaba amutegurira kuzamusimbura, cyane ko muri Perezidansi ahamaze igihe kitari gito azobereye amabanga y’ibihabera.

Ni umurwanashyaka uhambaye kandi w’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi, kuko yaryinjiyemo guhera mu 1993, ubwo ryari mu bikorwa bya kinyeshyamba, byarigijeje ku butegetsi.

Gen. Evariste Ndayishimiye

Gen. Ndayishimiye, ni umwe mu bavuga rikijyana mu Burundi. Uretse kuba afite ipeti rya Jenerali, guhera kuwa 20 Kanama 2016, ni Umunyamabanga mukuru w’Ishyaka riri ku butegetsi, CNDD-FDD.

Ikindi Gen. Ndayishimiye ashimwa n’abamuzi nk’uko Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa yabitangaje ku itariki 8 Nzeri 2016, ni uko ari intyoza mu mbwirwaruhame, ndetse akagira akarimi kazi kureshya abaturage no guhosha uburakari ahari amakimbirane.

Gen. Ndayishimiye kandi ngo ni inshuti y’akadasohoka ya Nkurunziza, aho bivugwa ko nta kintu na kimwe gikorwa mu Burundi atakizi, haba mbere y’uko ajya mu buyobozi bw’ishyaka ndetse na nyuma yaho.

Ni umuhanga kandi mu gukorera ibikorwa bye mu rwihisho ntashake kwigaragaza, ku buryo kumenya imikorere n’imitekerereze ye ngo bigoye.

Binavugwa kandi ko muri rwaserera zabaye mu Burundi kuva mu 2015, uyu Gen Ndayishimiye nta na hamwe ushobora gusanga izina rye muri raporo yose yagiye akorwa n’inkiko n’imiryango mpuzamahanga.

Bivugwa rero ko bibaye kureba umutegetsi udafite icyasha mu kuboko kwe mu bashobora kuzasimbura Nkurunziza, Gén. Ndayishimiye yakwegukana uyu mwanya wa Perezida mu 2020.

Gén. Ndayishimiye, ni umusirikare wagize uruhare mu ntambara y’ishyamba muri CNDD-FDD, aho yagiye ayobora imitwe itandukanye mu bihe by’urugamba.

Nyuma yo gusinya amasezerano yo guhagarika intambara mu Burundi, yabaye Umugaba Mukuru wungirije mu Gisirikare cy’u Burundi, kuva mu 2003 kugeza 2006 ubwo yabaga Minisitiri w’Umutekano mu gihugu.

Mu 2014, Gén Ndayishimiye yashinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Perezidansi, ibi kandi akaba yarabifatanyaga no kuyobora Komite y’Ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Burundi kuva mu 2009.

Gén. Prime Niyongabo

N’ubwo kenshi uyu mugabo adakunze kwigaragaza mu bikorwa bya politiki, ntibikuraho ko afite agahigo ko kuba ariwe waburijemo ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Nkurunziza mu 2015, nk’uwari ushinzwe guhuza ibikorwa bya gisirikare ubwo Perezida yari mu mahanga hibazwa uko azatahuka.

Abazi uburyo umugaba mukuru w’igisirikare aba afite ijambo rikomeye mu bihe nk’ibyo, bemeza ko Gen Niyongabo yigaragaje nk’udafite inyota y’ubutegetsi, kuko icyo yari kuvuga cyose cyashoboraga kumvikana, haba mu Burundi ndetse no mu ruhando mpuzamahanga.

Gen Niyongabo abaye nk’uwitaza gato ibya gisirikare akajya muri politiki mu bihe biri imbere kandi birashoboka, nta kabuza ko yaba umuyobozi Abarundi bakwiyumvamo uretse abari mu buhungiro bamufata nk’uwabagambaniye.

Binavugwa ko yaba yaratabye mu nama bagenzi be bari bumvikanye guhirika ubutegetsi, nyuma akabigarama. Kuba Nkurunziza yamugororera ineza yamugiriye rero ni ikintu cyoroshye gutekereza.

Ézéchiel Nibigira

N’ubwo uyu mugabo wahoze ari Ambasaderi muri Kenya nyuma akaza gusimbura Alain Aimé Nyamitwe, asa n’utazwi cyane muri Politiki y’u Burundi, ibi ntibikuraho ko ashobora gutungurana, ishyaka riri ku butegetsi rikazamwamaza muri 2020.

Kuri ubu ni Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi. Gusa umugereranije n’ibindi bikonyozi byavuzwe muri iyi nkuru, ubona ko asa n’udafite amahirwe angana n’ay’abandi.

Gen. Alain Guillaume Bunyoni ahabwa amahirwe yo gusimbura Nkurunziza

Gen Evariste Ndayishimiye nawe ari mu bahabwa amahirwe kuko anakunzwe cyane n’abaturage

Gen Prime Niyongabo afite agahigo ko kuba ariwe waburijemo ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Nkurunziza mu 2015

Bivugwa ko Nkurunziza yaba ategurira Willy Nyamitwe kuzamusimbura

Ezekiel Nibigira ni Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi

2018-11-15
Editorial

IZINDI NKURU

FLN  ya Sankara, yatakaje ibirindiro byinshi yari ifite muri Congo, Jenerali Gaseni wari ushinzwe ibikorwa bya gisilikare yishwe

FLN  ya Sankara, yatakaje ibirindiro byinshi yari ifite muri Congo, Jenerali Gaseni wari ushinzwe ibikorwa bya gisilikare yishwe

Editorial 01 Dec 2019
“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda – twisekere !!!!

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda – twisekere !!!!

Editorial 14 Feb 2017
Umukobwa wa Armando Guebuza wahoze ayobora igihugu cya Mozambique yishwe arashwe n’umugabo we

Umukobwa wa Armando Guebuza wahoze ayobora igihugu cya Mozambique yishwe arashwe n’umugabo we

Editorial 15 Dec 2016
Uganda: Umusirikare ufite ipeti rya general muri UPDF arashinjwa uruhare mu bikorwa byo gushimuta abantu

Uganda: Umusirikare ufite ipeti rya general muri UPDF arashinjwa uruhare mu bikorwa byo gushimuta abantu

Editorial 29 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abatwara ibinyabiziga bijya mu bikorwa byo kwiyamamaza baributswa kubahiriza amategeko y’umuhanda
Mu Rwanda

Abatwara ibinyabiziga bijya mu bikorwa byo kwiyamamaza baributswa kubahiriza amategeko y’umuhanda

Editorial 23 Jul 2017
Tshisekedi ntazavuge ko atagiriwe inama.Dore Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir, asubiye i Kinshasa kumukura ku izima.
Amakuru

Tshisekedi ntazavuge ko atagiriwe inama.Dore Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir, asubiye i Kinshasa kumukura ku izima.

Editorial 24 Mar 2024
Igitutu cya M23 cyasohoye Tshisekedi mu bitaro adakize, none uburwayi bumuvugishije amangambure.
Amakuru

Igitutu cya M23 cyasohoye Tshisekedi mu bitaro adakize, none uburwayi bumuvugishije amangambure.

Editorial 07 Aug 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru