• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda ry’i Gishari hatangijwe amahugurwa ku kurwanya inkongi z’imiriro

Mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda ry’i Gishari hatangijwe amahugurwa ku kurwanya inkongi z’imiriro

Editorial 10 Jan 2017 Mu Mahanga

Mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda ry’i Gishari, mu karere ka Rwamagana, ku wa mbere tariki ya 9 Mutarama 2017, hatangijwe amahugurwa y’ibanze ku gukumira no kurwanya inkongi z’imiriro; akaba yitabiriwe n’abantu baturuka mu nzego zitandukanye.

Aya mahugurwa yateguwe na Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’Ikigo gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (WDA) agabanyijemo ibyiciro bibiri, abazahugurwa muri ibi byiciro byombi bakaba ari 100, icya mbere cyatangijwe uyu munsi kizamara amezi abiri, kikaba kirimo abantu 50, muri bo 35 bakaba baturutse muri Polisi y’u Rwanda, 10 baturuka mu rwego rw’igihugu rw’imfungwa n’abagororwa (RCS), naho abandi batanu bakaba baturuka muri Kompanyi zigenga zishinzwe umutekano.

Atangiza aya mahugurwa ku mugaragaro, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana yavuze ko amahugurwa nk’aya ari mu murongo w’amasezerano y’ubufatanye Polisi y’u Rwanda yasinyanye n’Ikigo gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (WDA).

Yagize ati,”Ikigo gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (WDA), twemeranyijwe ko kizajya kidufasha mu guhugura no kongerera ubushobozi abapolisi b’u Rwanda na Kompanyi zigenga zishinzwe umutekano ku gukumira no kurwanya inkongi z’umuriro, dore ko impanuka ziterwa n’umuriro zigira ingaruka ku buzima bw’abantu zikanangiza ibyabo.”

IGP Gasana yasabye abayitabiriye kuyakurikira neza agira ati,”Aya mahirwe mubonye yo kubona aya mahugurwa muyabyaze umusaruro, mwigane umwete, ababahugura mubakureho ubumenyi, ku buryo ubutaha ari mwe muzajya mutanga amahugurwa nk’aya tutagombye kwitabaza inzobere ziturutse ahandi, kuko namwe muzaba mwarabonye ubumenyi buhagije, dore ko abazitwara neza muri mwe na bo bazahabwa amahugurwa yo guhugura abandi.”

Yasoje ashimira ubufatanye buri hagati ya Polisi y’u Rwanda n’Ikigo gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (WDA).

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (WDA), Gasana Jerome yavuze ko ikigo ayoboye kizagumya gutera inkunga amahugurwa nk’aya; aha akaba yaragize ati,”Amahugurwa nk’aya azahoraho ku buryo azajya aba ateguwe igihe runaka kizwi; kandi tuzagumya kuyatera inkunga kuko atuma abantu bagira ubumenyi bufasha abayahabwa kuba bakwiteza imbere.”

Yakomeje agira ati,”Uko igihugu gitera imbere, ni ko n’abaturage baba bagomba kugira ubumenyi mu kuzimya inkongi z’umuriro, kuko usanga hagaragara impanuka zitewe n’umuriro.”

Abahugurwa bakaba bazahabwa amasomo arimo; Imyubakire igezweho mu kwirinda inkongi, uko watabara byihuta ahabaye inkongi, ubutabazi bw’ibanze buhabwa uwagezweho n’inkongi, kugenza icyaha ahabaye inkongi, n’andi masomo atandukanye.

Aya mahugurwa ari gutangwa n’inzobere mu guhangana n’inkongi z’umuriro zo mu kigo cyitwa Mugold International Ltd.

-5314.jpg

Mu mwaka ushize, mu Rwanda hagaragaye inkongi z’umuriro 211 nk’uko bitangazwa n’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya inkongi no gutabara abari mu kaga.

RNP

2017-01-10
Editorial

IZINDI NKURU

Impamvu  Oda GASINZIGWA yirukanywe muri Guverinoma

Impamvu Oda GASINZIGWA yirukanywe muri Guverinoma

Editorial 24 Mar 2016
Mu byaha bitanu  byahamye Léon Mugesera  harimo  gushishikariza Abahutu mu buryo butaziguye kwica Abatutsi

Mu byaha bitanu byahamye Léon Mugesera harimo gushishikariza Abahutu mu buryo butaziguye kwica Abatutsi

Editorial 20 Apr 2016
Perezida Museveni yavuze ko agiye kwirukana abaganga bahagaritse akazi basaba kongererwa umushahara. 

Perezida Museveni yavuze ko agiye kwirukana abaganga bahagaritse akazi basaba kongererwa umushahara. 

Editorial 17 Nov 2017
Ruharwa Capt Sagahutu arahamagarira urubyiruko gusanga FDLR no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi kandi atunzwe na UN

Ruharwa Capt Sagahutu arahamagarira urubyiruko gusanga FDLR no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi kandi atunzwe na UN

Editorial 07 Aug 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

FERWAFA yamaze gutangaza uko imikino 4 yaburaga ngo igice kibanza cya shampiyona isozwe
Amakuru

FERWAFA yamaze gutangaza uko imikino 4 yaburaga ngo igice kibanza cya shampiyona isozwe

Editorial 11 Jan 2022
Bobi Wine yarekuwe atanze ingwate
POLITIKI

Bobi Wine yarekuwe atanze ingwate

Editorial 27 Aug 2018
Ese Twagiramungu Faustin yaba ari mu rugamba rwo kurwanya Leta ebyiri icyarimwe?
INKURU NYAMUKURU

Ese Twagiramungu Faustin yaba ari mu rugamba rwo kurwanya Leta ebyiri icyarimwe?

Editorial 02 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru