• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu mukino w’ikirarane, APR FC yatsinze Bugesera FC 2-0 ifata umwanya wa Gatandatu wa shampiyona y’u Rwanda

Mu mukino w’ikirarane, APR FC yatsinze Bugesera FC 2-0 ifata umwanya wa Gatandatu wa shampiyona y’u Rwanda

Editorial 27 Nov 2024 Amakuru, IMIKINO

Ikipe ya APR FC yatsinze Bugesera FC ibitego 2-0 mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa kabiri wa Rwanda Premier League, ni Umukino wakiniwe kuri Pele Stadium kuri uyu wa gatatu tariki ya 27 Ugushyingo 2024.

APR FC yatangiye umukino nk’ikeneye amanota atatu, aho ku munota wa mbere gusa yashoboraga kubona igitego ariko amahirwe aba make.

APR FC yakomeje gushaka igitego mu buryo bwose bushoboka, iza kukibona ku munota wa 39 gitsinzwe na Mahamadou Lamine Bah.

Bugesera FC yakomeje gushaka kwishyura igitego ariko APR FC yari yihagazeho, igice cya mbere kirangira ari igitego 1-0.

Igice cya kabiri gitangira na bwo APR FC ntiyadohotse, bihumira ku murari ubwo Umutoza yakuragamo Mahamadou Lamine Bah akinjiza Thadeo Lwanga.

Aha ikipe yahise ikora urukuta hagati, ikomeza kurusha Bugesera FC bigaragara.

Ntibyatinze Umutoza Darco Novic yongeye gukora impinduka, akuramo Dushimimana Olivier ‘Muzungu’ na Mamadou Sy yinjiza Tuyisenge Arsene na Chidiebere.

Aha Bugesera FC yarushijeho kugorwa, kugeza ubwo Tuyisenge Arsene yaherezwaga umupira neza mu rubuga rw’amahina maze Umunyezamu wa Bugesera FC amushyira hasi, maze Umusifuzi Abdoul Twagirumukiza ahita atanga penaliti.

Iyo penaliti yahise iterwa neza na Ramadhan Niyibizi arayinjiza kiba igitego cya kabiri cyabonetse ku munota wa 79.

Mu buryo bwo kuruhura bamwe mu bakinnyi no kurushaho gushimangira Intsinzi, Umutoza yongeye gukora impinduka akuramo Byiringiro Gilbert na Mugisha Gilbert yinjiza Dieudonne ‘Nzotanga’ na Odibo.

Byakomeje kugora Bugesera FC kuba yakwishyura igitego na kimwe n’ubwo yabigerageje kenshi kugeza ubwo umukino warangiraga bikiri ibitego 2-0.

APR FC izagaruka mu kibuga kuri uyu wa gatandatu tariki ya 30/11/2024 ikina na AS Kigali umukino w’umunsi wa 11 wa Rwanda Premier League.

2024-11-27
Editorial

IZINDI NKURU

Gutera Kongo imirwi (balkanisation) bizabazwe mbere na mbere Perezida Tshisekedi

Gutera Kongo imirwi (balkanisation) bizabazwe mbere na mbere Perezida Tshisekedi

Editorial 18 Nov 2023
Kiyovu yatakaje, Musanze itsindwa na Police FC, Marines itsinda mukeba wayo Etincelles – Ibyaranze umunsi wa 3 wa #RPL

Kiyovu yatakaje, Musanze itsindwa na Police FC, Marines itsinda mukeba wayo Etincelles – Ibyaranze umunsi wa 3 wa #RPL

Editorial 16 Sep 2024
Knowless Butera yavuze kuri Album yise Inzora yitegura gushyira hanze yateguye atwitwe ubuheta.

Knowless Butera yavuze kuri Album yise Inzora yitegura gushyira hanze yateguye atwitwe ubuheta.

Editorial 12 Jun 2021
U Rwanda ruzakira inama y’inteko rusange ya 2024 y’impuzamashirahamwe y’umukino w’amamodoka  ku Isi(FIA)

U Rwanda ruzakira inama y’inteko rusange ya 2024 y’impuzamashirahamwe y’umukino w’amamodoka ku Isi(FIA)

Editorial 09 Dec 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

‘Momo’, umukino wadutse kuri WhatsApp ukomeje gutera abakiri bato kwiyahura
IKORANABUHANGA

‘Momo’, umukino wadutse kuri WhatsApp ukomeje gutera abakiri bato kwiyahura

Editorial 02 Aug 2018
Meghan n’igikomangoma cy’u Bwongereza bashobora kurira ukwezi kwa buki mu Rwanda
HIRYA NO HINO

Meghan n’igikomangoma cy’u Bwongereza bashobora kurira ukwezi kwa buki mu Rwanda

Editorial 10 May 2018
USA:Uguterana amagambo gukomeye hagati yaTrump na Clinton
POLITIKI

USA:Uguterana amagambo gukomeye hagati yaTrump na Clinton

Editorial 27 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru