• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Umusifuzi w’umunyarwandakazi Mukansanga Salima yabaye umugore wa mbere uyoboye imikino y’abagabo mu gikombe cya Afurika

Umusifuzi w’umunyarwandakazi Mukansanga Salima yabaye umugore wa mbere uyoboye imikino y’abagabo mu gikombe cya Afurika

Ubwanditsi 19 Jan 2022 Amakuru, IMIKINO, Mu Mahanga

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 18 Mutarama 2022, ubwo hakinwaga imikino isoza amatsinda mu irushanwa ry’igikombe cya Afurika rikomeje kubera mu gihugu cya Cameroon, umusifuzi w’umunyarwandakazi Mukansanga Salima yubatse amateka yo kuba umugore wa mbere uyoboye imikino y’abagabo muri iryo rushanwa.

Ubwo iki gikombe cya Afurika kirimo gukinwa ku ncuro ya 33, bwari ubwambere umusifuzi w’umugore agaragaye ayobora imikino y’abagabo, Mukansanga Salima kaba yayoboye umukino wahuje ikipe ya Zimbabwe yatsinze Guinea ibitego 2-1.

Ni umukino wasozaga iyo mu itsinda rya B, aho ubwo hari kumunota wa 26 nibwo Knowledge Musona yafunguuye amazamu y’ikipe ya Guinea ndetse Zimbabwe iza kubona ikindi gitego ku munota wa 43 cyatsinzwe na Kudakwashe Manachi.

Ikipe ya Guine iyobowe n’ibihangange birimo Naby keita wa Liverpool yo mu Bwongereza yaboneye ikipe ye ya Guinea igitego cyo kwishyura ubwo hari ku munota wa 49 w’umukino, bityo uyu mukino wayobowe na Mukansanga Salima urangira Zimbabwe itsinze 2-1.

Usibye uyu mukino wabaye wo muri iri tsinda, undi wahuje ikipe ya Malawi yanganyije na Senegal ubusa ku busa.

Mu itsinda B, imikino yasojwe ikipe ya Senegal iyobowe n’amanota 5, naho ikipe ya Guinea isoza ku mwanya wa kabiri n’amanota 4 inganya na Malawi naho Zimbabwe yo ikaba ku mwanya wa nyuma wa kane n’amanota 3.

Mu itsinda rya C, ikipe ya Gabon yaraye inganyije na Maroc ibitego 2-2, naho ikipe ya Ghana itsindwa n’ikipe ya Comoros ibitego 3-2, aha muri iti tsinda ikipe ya Morocco yasije iyoboye n’amanota 7 ikurikirwa na Gabon ifite amanota 5, ni mu gihe ikipe ya Comoros ifite amanota 4 naho Ghana yanamaze gusezererwa yo ifite inota 1.

Kuri uyu wa gatatu, imikino irakomeza hasozwa iyo mu itsinda rya C, aho Guinea-Bissau yakira Nigeria naho Egypt ikine na Sudan, iyi mikino yose ikaba ikinwa ku isaha ya saa tatu zo mu Rwanda.

2022-01-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Rayon Sports izakirira Mukura VS muri Sitade Amahoro, umukino wa  Kiyovu na Police FC wimuwe – iby’umunsi wa 22 wa Rwanda Premier League

Rayon Sports izakirira Mukura VS muri Sitade Amahoro, umukino wa Kiyovu na Police FC wimuwe – iby’umunsi wa 22 wa Rwanda Premier League

Ubwanditsi 27 Mar 2025
Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru yakanguriye abaturage kuba ijisho rya bagenzi babo

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru yakanguriye abaturage kuba ijisho rya bagenzi babo

Ubwanditsi 26 Jan 2017
Ikipe y’Igihugu ya Esipanye yegukanye Euro 2024 itsinze u Bwongereza 2-1

Ikipe y’Igihugu ya Esipanye yegukanye Euro 2024 itsinze u Bwongereza 2-1

Ubwanditsi 14 Jul 2024
Centrafrique:Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro zambitswe imidari y’ishimwe

Centrafrique:Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro zambitswe imidari y’ishimwe

Ubwanditsi 02 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kagere Meddie na Salomon Nirisalike bari mu bakinnyi bakina hanze y’u Rwanda batangiye imyitozo mu Mavubi, Rwatubyaye na Raphael York bageze mu mwiherero bitegura Uganda
Amakuru

Kagere Meddie na Salomon Nirisalike bari mu bakinnyi bakina hanze y’u Rwanda batangiye imyitozo mu Mavubi, Rwatubyaye na Raphael York bageze mu mwiherero bitegura Uganda

Ubwanditsi 05 Oct 2021
Dore Urutonde rw’ Ibyamamare Nyarwanda Byabihiwe Cyane n’ Umwaka wa 2017
SHOWBIZ

Dore Urutonde rw’ Ibyamamare Nyarwanda Byabihiwe Cyane n’ Umwaka wa 2017

Ubwanditsi 17 Dec 2017
Kwiyambaza abacancuro, ni agasuzuguro  abategetsi ba Kongo bafitiye abakora uko bashoboye ngo ikibazo cyayo gikemuke mu nzira y’amahoro.
Amakuru

Kwiyambaza abacancuro, ni agasuzuguro  abategetsi ba Kongo bafitiye abakora uko bashoboye ngo ikibazo cyayo gikemuke mu nzira y’amahoro.

Ubwanditsi 28 Dec 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru