• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Mu Rwanda abakandida bigenga basabwa sinyatire 600 naho muri Kenya bagasabwa 48,000

Mu Rwanda abakandida bigenga basabwa sinyatire 600 naho muri Kenya bagasabwa 48,000

Editorial 19 Jun 2017 Mu Rwanda

Muri iyi minsi hari ibihugu bibiri nkunze gufataho ingero kurusha ibindi. Ibyo ni u Rwanda na Kenya n’impamvu ikaba ari uko byombi biri mu myiteguro y’amatora azokorwa mu minsi yegeranye kandi ibi bihugu uko ari bibiri bikaba bifite imikoranire myiza muri EAC.

Ibi bihugu byombi biri mu bihe bisa kandi bikomeye. Imyiteguro n’amatora nyirizina ni ibintu bihenze, bivunanye, bigomba kwitonderwa kuko bikurura impaka zishobora kubamo iza ngo turwane !

Igihugu icyo aricyo cyose kitwa yuko kigendera kumahame ya Demokarasi kigomba kugira komisiyo y’amatora, ifite abakozi n’ibikoresho bihagije.

Tubivuze mu nyito y’icyongereza komisiyo y’amatora mu Rwanda yitwa National Electoral Commission (NEC) naho muri Kenya ikitwa Independent Electoral and Boundaries Commission (IEBC). Izi komisiyo zombi hari ikintu gikomeye zihurijeho.

Yaba Prof Kalisa Mbanda ukuriye NEC cyangwa Wafura Chebukali ukuriye IEBC, bakomeje gushimangira yuko amafaranga yo kuzakoreshwa mu matora ahari kandi ahagije ! Ibyo ni byiza cyane kuko muri DRC ho amatora yananiranye gukorwa ngo kubera ikibazo cy’amafaranga !

Amatora ya Perezida wa Repubulika mu Rwanda azaba tariki 04/08/2017 naho muri Kenya akazaba tariki 08/8/2017.

Hano mu Rwanda usanga bamwe bavuga yuko abifuza kuziyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika basabwa ibintu bibananiza, cyane binubira umubare basabwa w’abantu bagomba kubasinyira ngo kadidatire zabo zibe zakwemerwa muri NEC.

Ariko noneho tekereza. Mu gihe hano mu Rwanda uwifuza kuzaba umukandida wigenga ku mwanya w’umukuru w’igihugu asabwa gusinyirwa n’abantu bafite ikarita y’itora 600 harimo nibura 12 kuva muri buri Karere, muri Kenya ho usinyirwa n’abantu 48,000 nibura 24 bava muri buri karere.

Muri Kenya kandi hiyongeraho yuko ugusinyira agomba kuba nta mutwe wa politike abarizwamo naho mu Rwanda n’uri mu ishyaka riri ku butegetsi ashobora kugusinyira. Ubwiye umuntu muri Kenya ngo abifuza kuzaba abakandida Perezida mu Rwanda basabwa ibibananiza yaseka cyane kuko bo ibyo basabwa birenze kwemera. Tekereza nka ba Mwenedata iyo itegeko riza kuba rivuga yuko abafite imitwe ya politike babarizwamo batemerewe kubasinyira ! Na none tekereza gusabwa gusinyirwa n’abantu 600 naho muri Kenya bategekwa ibihumbi 48. Muri Kenya birakomeye cyane !

Nubwo ariko muri Kenya abifuzaga kuziyamamaza nk’abakandida bigenga bakomeje gusakuriza ibyo basabwagwa, nta cyahindutse kandi ntibyabujije yuko hari ababibonye kandidatire zabo zikemerwa na komisiyo y’amatora y’icyo gihugu. Kandidatire IEBC yanze ni umunani, hemerwa ebyiri zari zujuje ibyangombwa. Izemewe ni iy’uwitwa Michael Mwaura na Joseph Nyagah.

-7002.jpg

Prof Kalisa Mbanda na Wafura Chebukali of IEBC

Muri Kenya ho abakandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika bamaze kumenyekana. Abemejwe na IEBC kuzahatanira uwo mwanya muri ayo matora azaba tariki 08/08/2017 ni umunani, barimo abo babiri bigenga na batandatu baza bahagarariye imitwe ya politike. Abazaba bahagarariye imitwe ya politike ni Perezida Uhuru Kenyatta wa Jubilee n’uwo bari bahanganye ubushize, Raila Odinga wa ODM.

Abandi ni Ekuro Aukot ( Thirdway Alliance Party), Mohammed Abduba Dida (Tunza Qualition), Justuz Juma (Justice and Freedom Party) na Kwa Jirongo Shakhalanga (United Democratic Party).

Mu Rwanda ho NEC iracyakira kandidatire z’abifuza kuziyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu, urutonde ntakuka rw’abazaba bemerewe guhatanira uwo mwanya rukazatangazwa mu kwezi gutaha !

Kayumba Casmiry

2017-06-19
Editorial

IZINDI NKURU

Abakozi ba Leta bagiye gutangira gutuzwa mu nzu zihendutse – Kampayana

Abakozi ba Leta bagiye gutangira gutuzwa mu nzu zihendutse – Kampayana

Editorial 01 May 2017
Clarisse Karasira yatanze ubutumwa bwo kudacika intege ndetse no guharanira imibereho myiza hagamijwe kwiteza imbere.

Clarisse Karasira yatanze ubutumwa bwo kudacika intege ndetse no guharanira imibereho myiza hagamijwe kwiteza imbere.

Editorial 27 Apr 2021
Sobanukirwa impamvu iteka Umushakashatsi Tom Ndahiro adafata Ingabire Victoire Umuhoza nk’Umunyapolitike ahubwo akamufata nk’Umujenosoideri w’Umugome

Sobanukirwa impamvu iteka Umushakashatsi Tom Ndahiro adafata Ingabire Victoire Umuhoza nk’Umunyapolitike ahubwo akamufata nk’Umujenosoideri w’Umugome

Editorial 09 Sep 2021
Ababyeyi barasabwa kudaha inzoga no kujyana abana mu tubari

Ababyeyi barasabwa kudaha inzoga no kujyana abana mu tubari

Editorial 15 May 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

World Ventures yahagaritswe na RDB, yahakanye gukorera mu Rwanda
Mu Rwanda

World Ventures yahagaritswe na RDB, yahakanye gukorera mu Rwanda

Editorial 13 Sep 2018
Urujijo k’ Urupfu rw’Umupolisi w’u Rwanda wirasiye muri Centrafrique
ITOHOZA

Urujijo k’ Urupfu rw’Umupolisi w’u Rwanda wirasiye muri Centrafrique

Editorial 09 Aug 2017
Ubucabiranya bwa Paul Rusesabagina bwongeye kumvikana mu rubanza rw’ubujurire, Yanze kwitaba urukiko atanga impamvu z’amatakirangoyi
Amakuru

Ubucabiranya bwa Paul Rusesabagina bwongeye kumvikana mu rubanza rw’ubujurire, Yanze kwitaba urukiko atanga impamvu z’amatakirangoyi

Editorial 18 Jan 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru