Mu maso ya rubanda n’abanyafurika y’epfo bose, Kayumba Nyamwasa akomeje kwandagara imbere y’umugore Rosette Kayumba n’abana yabyaye akora ibikorwa biteye isoni birimo ubusambanyi, ubwambuzi ndetse no gukora ibikorwa bya magendu.
Mu Rwego Rwo Gukomeza Guhunga Ubutabera bw’u Rwanda, Ubu Kayumba Nyamwasa Yamaze Gushyingirwa Umugore w’Umuzulukazi Usanzwe ukorera urwego rw’Ubutasi bwa South Afrika witwa GUGULETHU BHEKIZIZWE.
Ibi bije Nyuma y’Aho President Zuma wari usanzwe Amukingiye Ikibaba nawe nk’Igihembo cyo kuba yaramubereye Maneko nawe ategerejwe n’Imanza z’urudaca bityo umuja we akazasigara yandaraye bikaba byatuma ashyikirizwa Ubutabera bw’u Rwanda bumushakisha nyuma yo kubutoroka akaza gukatirwa Gufungwa imyaka 22 Kubera ibyaha by’Ubugambanyi,Iterabwoba no Kurema Imitwe y’Abagizi ba nabi.
Mu Muhango utaritabiriwe n’Abantu Benshi muri KwaZulu-Natal, kuwagatandatu ushize , Kayumba Nyamwasa yashyingiranywe na Bhekizizwe Umugore basanzwe banafitanye umwana uri mu kigero cy’imyaka 2, Bikazatuma Abasha Guhabwa Ubwenegihugu bwa South Afrika Bikamurinda Extradition Kuko ku isi hose nta Gihugu Gikora Extradition Y’umuturage wacyo.
Ibi bije nyuma y’amakuru avuga ko atari agicana uwaka na Rosette Kayumba umugore we bavanye mu Rwanda. Kuko uyu mugore ahabwa amafaranga atandukanye n’abasirikare bakuru muri Afurika y’epfo na Mozambike maze bagatwara uyu mugore bakajya kumusambanya asize umugabo we mu buriri.
Akaba yaragiye ahabwa impano zitandukanye n’aba basirikare bakuru umugabo we yamubaza aho yazikuye akavuga ko ari inshuti zazitanze atigeze na rimwe yereka umugabo we.
Igiteye agahinda n’uko iyo atorotse umugabo we nijoro agiye muri ayo mahabara, iyo bucyeye akabibazwa avuga ko yari agiye gutabara umuntu wagize ibyago n’ibindi binyoma bitandukanye abeshya umugabo tutabashije kuvuga hano.
Kayumba Nyamwasa yashatse inshuro nyinshi gutandukana n’uyu mugore nyuma y’aho yumviye izi nkuru mbi ariko ntibyamushobokera kuko abo bajenerali bavuga ko bazasaba leta y’Afurika y’epfo kumwima ubuhungiro agahitamo kwicecekera kugira ngo adakurwa amata mu kanwa.
Ku bijyanye na ruswa, uyu nugore avugwaho ubucuti budasanzwe n’umujenerali wo muri Mozambike . Uyu mujenerali akaba ari gupangira Rosette Kayumba ubwenegihugu bwa Mozambike kugira ngo atandukane burundu n’umugabo ajye kwibanira na Jenerali. Kugira ngo abone ubu bwenegihugu, yiyemeje kujya aryamana n’uyu mujenerali ndetse akamufasha kujya yiyitirira ubucuruzi bwe kugira ngo adasorera leta.
Nk’uko bivugwa ngo Rosette n’ubwo akorana na General nta cyizere gifatika afite cyo kuzagera ku byifuzo bye byose kubera ko umugabo we Kayumba Nyamwasa agifitanye ibibazo n’abantu na leta zitandukanye birimo kuba yarashinjwe ibyaha ndetse bikaza kumuhama agakatirwa n’inkiko zo mu Rwanda.
Ubu bwenegihugu uyu mugore ahiga bukware bukazatuma ashobora kwiberaho adakurikiranweho ibyaha umugabo we yakoze. Izi zikaba ari zimwe mu mpamvu zituma uyu mugore akora ibikorwa n’ibidakorwa ngo abone ubu bwenegihugu aribyo twise “Guca Kayumba inyuma”.
Indi ruswa uyu mugore ari guha uyu mujenerali izagaragazwa mu nkuru zacu zitaha n’ubwo uyu mugore avuga kwitanga ni akantu gato ariko gashobora gusobanura byinshi. “Ati ngomba kwitanga no mu maguru kugira ngo mbashe kubona dosiye yose iduhanaguraho ibyaha bya Kayumba kugirango tubashe kubaho n’abana” .Ibi nibivugwa n’inshuti za Rosette.
Nyuma yo gukora ibi byose, Rosette Kayumba ubu arabasha kugenda uko ashatse muri Mozambike nta byangombwa asabwe kuko Jeneral yatanze uburenganzira bwo kumureka akinjira kuko hatanzwe code name ye yihariye.
Nyuma rero y’uyu muhango utaritabiriwe n’Abantu Benshi muri KwaZulu-Natal, Kayumba n’umugeni we bahise bajya gurutura mu nzu bahawe na Rujugiro Ayabatwa Tribert iri kure ya Johannesbourg ahitwa East London hafi y’uruganda rwa Rujugiro rukora itabi.