Mu nyandiko uwitwa Faustin Rukundo yakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga, arahamagarira kwibuka no guha ”icyubahiro” abagome baguye mu ntambara yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi no kubohora Igihugu. Abo babiziranyeho bamwakiriye mwangu, bati tugomba kwibuka “rubanda nyamwinshi”.
Imvugo n’irondabwoko ya”rubanda nyamwinshi”, irazwi cyane mu mateka mabi y’u Rwanda, dore ko abaparimehutu, impuzamugambi n’interahamwe, bakunze kuyikoresha, bumvisha igice kimwe cy’abaturage ko aribo bene Igihugu, ko ubwinshi bwabo bubemerera gutoteza abandi Banyarwanda, ntibahanwe kuko ari benshi nyine . Ni ya ngengabitekerezo ya “Hutu-Power”, igamije gusumbanya no gushyamiranya Abanyarwanda.
Uyu Faustin Rukundo aragaragaza urwango rukabije afitiye Umuryango wa RPF-Inkotanyi, awugerekaho imfu z’abo yiye ababyeyi be, abavandimwe n’inshuti, atashatse gusobanura uko bishwe n’aho bapfiriye. Nta gitangaje ariko kuko yahoze ahagarariye urubyiruko rwayobeye mu mutwe w’iterabwoba wa RNC, anashingwa umubano n’indi mitwe ya politiki yo mu mahanga, ubu akaba abuyera mu Bwongereza. Umugore we Violette Uwamahoro banasangiye ubugome n’ingengabitekerezo, mu mwaka w’2017 yafunzwe akurikiranwaho ibyaha birimo no kurema umutwe witwaje intwaro, aza kurekurwa mu buryo butanyuze ubushinjacyaha. Mubyara we Jean Pierre Shumbusho baregwaga mu rubanza rumwe, we yemeye ibyaha.
Faustin Rukundo ni umwe mu bakwiza ya manjwe ya “Jenoside yakorewe Abahutu”, agamije gusa gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ari nayo yonyine yabaye mu Rwanda. Arahomera iyonkeje ariko, kuko n’abamubanjirije nacyo bagezeho.
Biramenyerewe ko aba bagome bahitamo kubyutsa aya macakubiri cyane cyane mu gihe Abanyarwanda n’isi yose baba bitegura cyangwa bari mu bikorwa byo kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Ikigamijwe aba ari ukwambura agaciro abazize iyo Jenoside, gutoneka abayirokotse n’abayihagaritse, gutagatifuza abayigizemo uruhare, abishwe bagahindurwa abicanyi.
Faustin Rukundo na bagenzi be ni inkorabusa ariko, kuko isi yose yamaze kumenya ukuri ku byabaye mu Rwanda n’ababigizemo uruhare. N’ikimenyimenyi ubu abajenosideri barahigishwa uruhindu hirya no hino ku isi. Abatarafatwa isi yababanye nto, ubuzima bwabo bwabaye ubwo kubundabunda ngo barebe ko basunika iminsi.
Imyaka ibaye agahiryi hakwirakwiza imvugo ya “Jenoside yakorewe Abahutu”, yemwe hari n’abanyamahanga bagize uruhare mu kuyikorera ubuvugizi ariko ntacyo byatanze. Abakiyitsimbarayeho rero, mushatse musubize amerwe mu isaho, iki ni ikinyoma cyanze gufata.