• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Mugihe twiturije Abanyapolitiki n’Abaherwe barategura aho bazahungira

Mugihe twiturije Abanyapolitiki n’Abaherwe barategura aho bazahungira

Editorial 13 Jan 2017 ITOHOZA

Mu gihe tubona ko abanyapolitke baba barinzwe cyane cg tukabona ko abaherwe banezerewe kubera imitungo bigwijeho, bimaze kugaragara ko babuze amahoro batagisinzira. Ibi bigaragarira mu makuru agenda acicikana hirya no hino ku isi.

Ikivugwa rero ni uko abagize leta z’ibihugu by’ibihangage n’ abaherwe benshi bo ku isi barushijeho kugira ubwoba bwinshi kubera ibirimo kubera ku isi none barimo gushaka uko bashora imitungo yabo mugushaka ubuhungiro bwibishobora kubatwara ubuzima haba intambara cyangwa se ibiza.

Leta z’ibihugu byibihangage nizo zatumye umurego ukaza wo kubaka indaki zubuhungiro.

Twahera nko muri Amerika, ibitangazamakuru bitandukanye bivuga ko kuva aho habereye ibitero byasenye imiturirwa taliki ya 11 Nzeri 2001, byatumye leta ya Amerika ishora amafaranga menshi mukubaka indake ziba munda y’isi, ubwo bwihisho bukaba bushobora guhisha cyane abanyepolitike n’imiryango yabo. Biravugwa ko mugihe Amerika yaterwa hanyuma nka Washington igaterwamo ibisasu bya kirimbuzi nka nuclear, ngo bafite aho bahisha abategetsi barenga 100 n’imiryango yabo kugira ngo guvernement ikomeze imirimo. Ibi ngo byabaye igihe ibyihebe byateye n’indege muri Amerika ngo abategets bo hejuru ntibabaga ku isi bari baragiye kubahisha muri izo ndake ziba zubatse nko ku isi kuko ziba zifite namakaritsiye.

Ushobora gutembera nkuko bisanzwe ku isi. Indake gouvernement ya Bush yarihishemo ngo ni iyakozwe mu gihe perezida Eisenhower yari kubutegetsi, bayubaka batinya ko icyahoze ari Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete ko zari kubasukaho ibisasu bya kirimbuzi. Iyo ndaki yubatse nk’umugi ntiyari yarigeze ikoreshwa yakoreshejwe bwa mbere ubwo ibitero byabiyahuzi byibasiraga Washington na New York muri 2001.

Naho mu Burusiya ho biravugwa ko mu myaka 15 ishize perezida Putin yubakishije indake nyinshi zisa naho zizengurutse umurwa mukuru Moscow, ndetse n’ahandi hatandukanye mu gihugu. Inzego z’ubutasi z’amerika zabwiye Washington Free Beacon ko hashize imyaka myinshi Putin ategetse ko hubakwa indake z’ubwihisho nyinshi, ariko hakaba harimo indake nini cyane zigera kuri 12 kuburyo imwe ifite uburebure bufite 12km.

-5336.jpg

-5335.jpg

-171.png

Hari ubundi bwihisho bwindake bunini cyane bwubatswe mu musozi witwa Yamantau mukarere ka Urals aho mu Burusiya ikaba yahisha abaturage bihumbi byinshi. Muri rusange Ubururusiya bufite gahunda yo kubaka indake zifite uburebure bwa 10.000 km abantu bakwihishamo mugihe baterwa ibibombe bya kirimbuzi.

Gusa aya makuru ntabwo abayobozi b’Uburusiya bayanyomoje babyemeje bavuga ko kuva ingabo z’umuryango wa NATO N’Amerika bakomeje kugota imipaka yabo bagomba gutegura uko bazarinda abaturage babo kuko intambara yaba yahitana abantu batagira ingano kubera intwaro zakoreshwa.

Abanyamafaranga nabo bari kubaka indake z’ubwihisho hirya no hino ku isi .

Kubera ko bikomeje kugaragarira abantu bose ko umutekano ku isi ugenda uba muke, ibi byatumye abafite agafaranga gatubutse bagana amasosiyete kabuhariwe mu bwubatsi bwizindake kugira ngo barebe ko nabo bazabona ubwihisho mu gihe haba intambara cg ibiza bikomeye biramutse biteye. Ikivugwa ni uko izi ndake zubatswe muburyo buhanitse, zifite ikoranabuhanga ryo hejuru ridakenera mashanyarazi nkaya dukoresha kandi nta muntu cg intwaro ishobora kuyisenya ngo igere kubayihishemo imbere.

Abaherwe biyemeje kubakisha izi ndaki z’ubwihisho bava mu bihugu bitandkanye ariko cyane abenshi bari muri Amerik n’Uburayi. Nko muri Leta ya Kansas muri Amerika, haravugwa ko abakire bagiye bubakisha indaki zatwaye akayabo kari hagati ya Miliyoni imwe n’igice kugera kuri Miliyoni 3 z’amadorali (1,5 – 3 million $). Ndetse aba bazubaka barakataje kuburyo bagiye bubaka izigerekeranye zifite ubwiza butangaje. Indake nkiyi ishobora gucumbikira abantu 75 barimo abaganga, abashakashatsi ndetse nabubatsi babagoboka mugutunganya inyubako zishobora kononekara kuko bamaramo igihe kinini.

indake mo imbere

-5334.jpg

-5333.jpg

-5332.jpg

Umwe mububaka izi ndaki akaba yitwa Larry Hall akaba yarubatse indaki nyinshi munkengero z’umugi wa Denver muri Kansas, yavuz ko kuva muri 2008 bubatse indake nyishyi ziza kuzura muri 2012 ngo mugihe gito bazigurishije muburyo batatekerezaga none ngo isoko bafite rimaze kubarenga.

Ing. Hall avuga ko izo ndake zabo zubatse kuburyo nta ntwaro ya kirimbuzi yagera munda y’isi aho zubatse kandi zikomeye kuburyo umutekano yuyituyemo uba wizewe. Ikindi ngo hari ikoranabuhanga bafite ryo kubika ibiryo kuburyo abantu bashobora kuyituramo imyaka irenga 5 ntakibazo bagize cg babe bakenera ikintu hano ku isi.

Yanasobanuye ko habamo nububiko bw’intwaro muburyo bwo guteganya byose.

Ikindi yavuze ko abantu babakire bubakisha izihenze, ngo ariko hari abandi bubakisha iziciriritse zikaba zitwara hagati ya 30.000 – 50.000 $ ni ukuvuga 25.000.0000 kugeza kuri 42.000.000mu mafaranga y’u Rwanda.

Mu gihe bamwe bubakisha indake niko n’abandi bakomeza umutekano mu ngo zabo bakoresha ikoranabuhanga ryo hejuru mukurinda umutekano wabo, abandi bagakoresha imbwa kabuhariwe aha ntabwo twibagiwe abarindwa n’abantu batagifitiwe icyizere kuko ariyo mpamvu babateye umugongo bagashakira umutekano ahandi.

Buri wese ubona cg akumva ibi yahita yibaza niba hari ikintu aba banyapolitike n’abaherwe bazi ko kigiye kuba bakaba babibwirana hagati yabo dore ko ibinyoni bisa biguruka hamwe?

Tubitege amaso.

Hakizimana Themistocle

2017-01-13
Editorial

IZINDI NKURU

Uwibye arenga 7.000.000 i Kigali yafatiwe i Nyagatare

Uwibye arenga 7.000.000 i Kigali yafatiwe i Nyagatare

Editorial 30 May 2017
Kigali: Umwarimu ukekwaho gusambanya umunyeshuri yigishaga ari gushakishwa uruhindu

Kigali: Umwarimu ukekwaho gusambanya umunyeshuri yigishaga ari gushakishwa uruhindu

Editorial 09 Jul 2017
Imbonerakure mu Burundi zikomeje imyitozo ya gisirikare, zitegura kujya kwiyahura mu ntambara na M23.

Imbonerakure mu Burundi zikomeje imyitozo ya gisirikare, zitegura kujya kwiyahura mu ntambara na M23.

Editorial 19 Aug 2024
Haïti: Abapolisi b’u Rwanda baganirije abaturage ku kamaro k’umuganda

Haïti: Abapolisi b’u Rwanda baganirije abaturage ku kamaro k’umuganda

Editorial 31 Oct 2017

Igitekerezo kimwe

  1. ruta
    May 19, 20187:05 pm -

    hhhhhhh niba har’ibitey’ubwoba bibaho biba ikuzimu !!
    ikindi nibaza ! kuki bakor’ibitwaro bya kirimbuzi bitsemba abandi bo bakabitinya ? ariko iteka ry’Imana ntibazaricika,n’abapagani b’impumyi kuko ikibi gihungirwa muri Yesu gusa

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bayobowe na Muhire Kevin wabaye umukinnyi w’umwaka, abahize abandi mu Rwanda 2023-2024 bashyikirijwe ibihembo na Rwanda Premier League
Amakuru

Bayobowe na Muhire Kevin wabaye umukinnyi w’umwaka, abahize abandi mu Rwanda 2023-2024 bashyikirijwe ibihembo na Rwanda Premier League

Editorial 10 Aug 2024
Uko watandukana no kugendana amafaranga wifashishije amakarita ya Cogebanque yemewe ku Isi yose
IKORANABUHANGA

Uko watandukana no kugendana amafaranga wifashishije amakarita ya Cogebanque yemewe ku Isi yose

Editorial 31 Oct 2018
Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Editorial 25 Feb 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru