Drake Mugisha, umugabo wa nyakwigendera Pasiteri Maggie Mutesi, ejo yaburanishijwe mu rukiko rwa Nyarugenge aho akurikiranyweho icyaha cyo kwica umugore we.
Pasiteri Mutesi Maggie wari usanzwe ayobora amasengesho y’abapasiteri ngarukakwezi muri Serena Hotel, yasanzwe yapfuye iwe I Gikondo mu gitondo cyo ku wa 10 Nzeri 2017.
Nyuma y’iminsi mike y’urupfu rwe, umugabo we Mugisha yatawe muri yombi na polisi y’igihugu kuko iperereza ry’ibanze ryakozwe na CID ryari ryagaragaje ko pasiteri Maggie yishwe anizwe.
Umushinjacyaha mu rukiko, Christa Kamikazi ubwo yasomaga ibyo Mugisha aregwa, yamusabiye gufungwa iminsi 30 mu gihe iperereza rigikomeje.
Kamikazi yatangaje ko raporo y’ibizamini by’isuzuma, yakozwe n’umuganga ubizobereyemo Prof Linette Tumwine Kyokunda ukorera ku bitaro byitiriwe Umwamin Faysal, yagaragaje ko Pasiteri Maggie Mutesa yishwe ko atazize urupfu rusanzwe.
Mu bindi umushinjacyaha yagaragaje mu rukiko ni imibanire itari myiza Mugisha na Mutesi bari bafitanye ku buryo hari hashize imyaka 3 basabye ubutane.
Umushinjacyaha yavuze ko ukwezi kumwe mbere y’urupfu rwa Pasiteri Maggie, Mugisha yari yaranditse ku musego w’uburiri bwabo agira ati “ Sinkiri umugabo wa Mutesi Maggie”. Umushinjacyaha yavuze ko hari n’igihe Mugisha yataye hanze ibintu by’umugore we aho yavugaga ko atakimushaka namba.
Mu bindi byagaragajwe n’umushinjacyaha, ngo Mugisha yigeze anashaka kugurisha inzu yabo ariko aza kubangamirwa n’umugore we Mutesi aho yanamushinjaga kutarihira abana amafaranga y’ishuri.
Mutesi yasanzwe yapfuye mu cyumba cye n’umugabo we.
Mugisha wahoze mu ngabo z’ u Rwanda afite ipeti rya kapiteni akaba yari mu rukiko, ntiyemeye raporo y’ibizamini byatanzwe na muganga byagaragaje ko Maggie yanizwe aho yavuze ko Arthur Murara, muramu we ko ari we wakoranye n’abaganga hamwe na CID kugirango babimuhimbire.
Mugisha yabajijwe ibijyanye n’imibanire mibi n’umugore maze avuga ko urugo rwe rwari rumeze nk’izindi ko nta byacitse byari birurimo. Ati “ Ni uruhe rugo rutabamo ibibazo?” maze ahakana amakuru avuga ko nta bushobozi yari afite bwo kugurisha inzu yabo kuko yari mu rubanza.
Jean de Dieu Murinzi, avoka wa Mugisha, yasabye ko umukiliya we aburana ari hanze kugirango abashe kwita ku bana basigaye aho yagaragaje ko batakiba murugo bakaba batacyiga kuko ise yatawe muri yombi.
Biteganijwe ko uyu munsi ari bwo urukiko rufata umwanzuro kuri ubwo busabe.
Mutesi wari ufite imyaka 37 y’amavuko niwe wari warashinze akaba n’umuyobozi wa Heavens Gates Ministries, umuryango wari ushinzwe amashengesho y’aba pasiteri.
Nyakwigendera Pasiteri Maggie Mutesi