Mu matora ya PL yabaye mu mucyo kuri iki cyumweru tariki ya 31 Nyakanga 2016 Mukabalisa Donatille niwe watorewe kuyobora ishyaka riharanira kwishyira ukizana kwa muntu ( Parti Liberal-PL). naho Munyangeyo Theogene atorerwa kuba Visi Perezida wa mbere.
Mukabalisa watanzwe nk’umukandida kuri uyu mwanya na Depite François Byabarumwanzi niwe wenyine wahatanye. Yatowe n’amajwi 569 kuri 577.
Ku mwanya wa Visi Perezida wa mbere hatowe Munyangeyo Theogene wagize amajwi 472 kuri 577, akaba yatowe ku kigero cya 81.8%.
Bibaye ubwa mbere mu ishyaka PL, haba amatora ntakurikirwe n’amacakubiri nkuko byari bimenyerewe kuko mu matora yabaye 2007, yakurikiwe n’intambara y’urudaca hagati ya Mitali Protain na Gatete Polycarpe ari nabwo igice cyari gishyigikiye Gatete cyanze ibyavuye mu matora kirega Ruswa, n’uburiganya Mitali.
Ibi bikaba byarakurikiwe n’amacakubiri mu ishyaka yavuyemo iyirukanwa mu myanya ry’abayoboke barimo Depite Ngirabakunzi Elie, Depite Murashi Isae ndetse na Depite Gatete bari Abadepite mu nteko ishingamategeko.
Hon. Mukabalisa Donatille ni Perezida wa PL akaba na Perezida w’Inteko ishingamategeko
Komite isanzweho yari iyobowe na Mukabalisa Donatille, wayiboraga by’agateganyo nyuma y’uko Mitali wari Perezida w’ishyaka mu gihe cy’imyaka irindwi ahunze.
Mukabalisa yari Visi Perezida wa mbere, uwa kabiri ari François Byabarumwanzi, naho Dr Odette Nyiramirimo ari Umunyamabanga Mukuru.
Iyi komite yari isanzweho yatowe muri Kongere ya gatanu ya PL ku wa 16 Werurwe 2014.
Visi Perezida wa mbere wa PL, Munyangeyo Theogene
Amatora muri PL yahuriranye n’isabukuru y’imyaka 25 rimaze rishinzwe kuko ryashinzwe tariki ya 14 Nyakanga 1991, nyuma y’uko Perezida Habyarimana Juvenal ashyizweho igitutu na Perezida François Mitterand ngo yemere ko amashyaka menshi akorera mu Rwanda.
Isabukuru y’imyaka 25
Ishyaka PL ryatakaje abayoboke benshi muri Jenoside yakorewe abatutsi harimo n’abari abayobozi bayo igice kitiriwe icya Lando, aribwo muri iki gitondo habayeho umuhango wo gushyira indabo no kunamira abo banyapolitiki aho bashyinguwe mu cyubahiro ku i Rebero.
Umwanditsi wacu