• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Mukabalisa Donatille niwe watorewe gusimbura Mitali k’ubuyobozi bwa PL

Mukabalisa Donatille niwe watorewe gusimbura Mitali k’ubuyobozi bwa PL

Editorial 02 Aug 2016 Mu Mahanga

Mu matora ya PL yabaye mu mucyo kuri iki cyumweru tariki ya 31 Nyakanga 2016 Mukabalisa Donatille niwe watorewe kuyobora ishyaka riharanira kwishyira ukizana kwa muntu ( Parti Liberal-PL). naho Munyangeyo Theogene atorerwa kuba Visi Perezida wa mbere.

Mukabalisa watanzwe nk’umukandida kuri uyu mwanya na Depite François Byabarumwanzi niwe wenyine wahatanye. Yatowe n’amajwi 569 kuri 577.

Ku mwanya wa Visi Perezida wa mbere hatowe Munyangeyo Theogene wagize amajwi 472 kuri 577, akaba yatowe ku kigero cya 81.8%.

Bibaye ubwa mbere mu ishyaka PL, haba amatora ntakurikirwe n’amacakubiri nkuko byari bimenyerewe kuko mu matora yabaye 2007, yakurikiwe n’intambara y’urudaca hagati ya Mitali Protain na Gatete Polycarpe ari nabwo igice cyari gishyigikiye Gatete cyanze ibyavuye mu matora kirega Ruswa, n’uburiganya Mitali.

Ibi bikaba byarakurikiwe n’amacakubiri mu ishyaka yavuyemo iyirukanwa mu myanya ry’abayoboke barimo Depite Ngirabakunzi Elie, Depite Murashi Isae ndetse na Depite Gatete bari Abadepite mu nteko ishingamategeko.

-3454.jpg

Hon. Mukabalisa Donatille ni Perezida wa PL akaba na Perezida w’Inteko ishingamategeko

Komite isanzweho yari iyobowe na Mukabalisa Donatille, wayiboraga by’agateganyo nyuma y’uko Mitali wari Perezida w’ishyaka mu gihe cy’imyaka irindwi ahunze.

Mukabalisa yari Visi Perezida wa mbere, uwa kabiri ari François Byabarumwanzi, naho Dr Odette Nyiramirimo ari Umunyamabanga Mukuru.

Iyi komite yari isanzweho yatowe muri Kongere ya gatanu ya PL ku wa 16 Werurwe 2014.

-3453.jpg

Visi Perezida wa mbere wa PL, Munyangeyo Theogene

Amatora muri PL yahuriranye n’isabukuru y’imyaka 25 rimaze rishinzwe kuko ryashinzwe tariki ya 14 Nyakanga 1991, nyuma y’uko Perezida Habyarimana Juvenal ashyizweho igitutu na Perezida François Mitterand ngo yemere ko amashyaka menshi akorera mu Rwanda.

-3455.jpg

Isabukuru y’imyaka 25

Ishyaka PL ryatakaje abayoboke benshi muri Jenoside yakorewe abatutsi harimo n’abari abayobozi bayo igice kitiriwe icya Lando, aribwo muri iki gitondo habayeho umuhango wo gushyira indabo no kunamira abo banyapolitiki aho bashyinguwe mu cyubahiro ku i Rebero.

Umwanditsi wacu

2016-08-02
Editorial

IZINDI NKURU

Umwuka mubi hagati ya Kongo- Kinshasa na Kenya wafashe indi ntera.

Umwuka mubi hagati ya Kongo- Kinshasa na Kenya wafashe indi ntera.

Editorial 17 Dec 2023
Gen Pihno ukuriye inyeshyamba za Antibalaka muri Centrafrica yafatiwe muri Congo

Gen Pihno ukuriye inyeshyamba za Antibalaka muri Centrafrica yafatiwe muri Congo

Editorial 18 May 2018
Kagame yerekanye isomo abandi banyafurika bakura k’u Rwanda

Kagame yerekanye isomo abandi banyafurika bakura k’u Rwanda

Editorial 18 Mar 2016
Uganda: Hatawe Muri Yombi Ukekwaho Uruhare Mu Iyicwa Rya Muhammad Kirumira Wari Komanda Wa Polisi

Uganda: Hatawe Muri Yombi Ukekwaho Uruhare Mu Iyicwa Rya Muhammad Kirumira Wari Komanda Wa Polisi

Editorial 12 Sep 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

“Ruharwa Protais Mpiranya ashobora gufatwa mu minsi ya vuba”  Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT Serge Brammertz
Amakuru

“Ruharwa Protais Mpiranya ashobora gufatwa mu minsi ya vuba” Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT Serge Brammertz

Editorial 14 Dec 2021
Ikibazo cy’Urupfu rwa Padiri Nambaje umutwaro wikorewe na Thomas Nahimana
ITOHOZA

Ikibazo cy’Urupfu rwa Padiri Nambaje umutwaro wikorewe na Thomas Nahimana

Editorial 09 Feb 2017
#GumaMuRugo irakomeza kugeza tariki 30 Mata 2020
POLITIKI

#GumaMuRugo irakomeza kugeza tariki 30 Mata 2020

Editorial 18 Apr 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru