• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Muri politiki yayo iciriritse, CNDD FDD iyoboye u Burundi yitwaza u Rwanda mu itangazamakuru ko rwafashe bugwate impunzi z’Abarundi , kandi rufungira  amarembo n’abatahuka; abo bangiwe baratabaza abagiraneza

Muri politiki yayo iciriritse, CNDD FDD iyoboye u Burundi yitwaza u Rwanda mu itangazamakuru ko rwafashe bugwate impunzi z’Abarundi , kandi rufungira  amarembo n’abatahuka; abo bangiwe baratabaza abagiraneza

Ubwanditsi 21 Aug 2020 INKURU NYAMUKURU

Kuva Perezida Nkurunziza akora yiyamamariza manda ya gatatu atabyemerewe n’amasezerano y’Arusha mu mwaka wa 2015, Abarundi benshi bigabije imihanda bamagana icyo cyemezo, ubwo imbonerakure na polisi ya Nkurunziza yahohoteye abo baturage, abenshi bahungiye mu bihugu bitandukanye mu bihugu bituranye n’U Burundi ndetse nibidahana imbibe n’u Burundi nka Uganda, Kenya , Malawi na Zambiya ndetse abifite babashije guhungira iburayi n’Amerika.

Iyo urebye ku mibare ya HCR yerekana imibare y’Abarundi mu bihugu bitatu bikije u Burundi aribyo u Rwanda, Tanzaniya an Kongo-Kinshasa, ukongeraho na Uganda kuko nayo ifite impunzi nyinshi, usanga umubare munini uri muri Tanzaniya ifite impunzi zingana na 162.859, impunzi ziri mu Rwanda ni 72.007, ziri muri Kongo Kinshasa, 48.586 naho iziri muri Uganda ni 48.274. Izi mpunzi zose hamwe ni 331,726 nkuko dubikesha HCR ku makuru yatanzwe mu mpera z’ukwezi kwa karindwi 2020. Imibare itangwa buri kwezi.

Impunzi z’Abarundi ziri muri Tanzaniya zikubye inshuro ebyiri zirenga impunzi ziri mu Rwanda, kandi no muri iyi minsi baracyahungira muri Tanzaniya; ntibaza mu Rwanda kuko imipaka ifunzwe kandi bahita bicwa bafashwe bahungira mu Rwanda. Iyi mibare, igaragaza politiki igwingiye ya Leta y’u Burundi iyobowe na CNDD FDD kubera impamvu zirenga eshatu:

Impamvu yambere ni uko u Burundi/CNDD FDD ivuga nkishaka kugaragaza ko ikibazo cy’ impunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda cyatewe nicyo gihugu cyabakiriye no gushaka kugaragaza ikibazo cy’u Burundi nyirizina ko cyatewe n’u Rwanda.

Impamvu ya kabiri, umubare munini w’impunzi z’Abarundi nkuko twabivuze haruguru uri mu gihugu cya Tanzaniya, igihugu u Burundi bufata nk’umubyeyi ubonsa; nonese Tanzaniya nayo yafashe bugwate impunzi z’Abarundi? Si mu Burundi gusa kuko impunzi z’Abarundi ziri hirya no hino ku isi. Vuba aha, hari abasore bane barihiwe na Maggy Barankitse bashikishijwe udufaranga n’urwego rushinzwe iperereza mu Burundi, maze bajya ku rutonde ubundi bashyiraho abenshi bapfuye (babashyiriraho n’umukono) abanda ni abatahutse mu Burundi kera.

Impamvu ya gatatu ni ikibazo cy’Abarundi bangiwe gusubira muri icyo gihugu baturutse mu Rwanda aho bari baje kwivuza. Umubare wabo uri  hagati y’ 130 na 150. Bangiwe gutaha nyuma y’ifungwa ry’imipaka  y’ibihugu bibiri  muri Werurwe uyu mwaka ku ruhande rw’igihugu cy’u Rwanda mu rwego rwo gukumira ikwirakwira rya Covid-19. Aba Burundi kandi bavuga ko bitabaje ambasade yabo i Kigali kugira ngo babafashe gutaha bakava mu mu mahanga. Gusa Leta ya Nkurunziza yabimye  uruhushya rwihariye rwo kwambuka umupaka w’ Burundi. Nuko bamwe basaba ubuhungiro mu Rwanda.

Abenshi muri bo bari bageze mu Rwanda muri Mutarama  na  Gashyantare 2020. Bari baje mu Rwanda kumpamvu zitandukanye zirimo gusura imiryango yabo isanzwe iba mu Rwanda n’impamvu z’ubuvuzi, ndetse  n’ibindi. Hari n’abandi, bari mu butumwa bw’akazi cyangwa baguma mu Rwanda  by’agateganyo bava mu bindi bihugu, mbere yo kugera mu Burundi.

Umwe mu bavuganye n’igitangazamakuru SOS Burundi yagize ati“Muri Kamena, twagiye kuri ambasade dukora urutonde rw’abantu barenga 130. Ambasade yemeye kudusabira ko u Burundi bwadukingurira umupaka. Twiyishyuriye amafaranga y’urugendo. Nyuma yaho, u Rwanda rwaduhaye uruhushya rwihariye rwo kwambuka umupaka, ariko igihugu cyacu cyanga ko twinjira. Ambasade yaduhaye amafaranga 8000 y’u Rwanda kuri buri muntu, ivuga ko tugomba gutegereza kugeza umunsi umupaka wongeye gufungura kugira ngo dushobore gutahuka. ” Muri Kigali, ayo mafaranga ntiyakumaza iminsi nibura ibiri.

Yongeyeho Ati: “Ntabwo tugifite uburyo bwo kwishyura ubukode no kugura ibiryo. Abaje kwivuza baragowe cyane. Ntamafaranga bafite kuri bo kugirango babeho. Abenshi bajyanywe n’imiryango yinshuti. Ariko nayo  Ntikibasha kubitaho “, ndetse barabyinubira.

Bamwe muri aba Burundi bagize ubwoba kandi batangiye gusaba ubuhungiro mu Rwanda. Umwe  Ati: “Nyuma y’amezi arenga atandatu, nzi neza ko namaze gutakaza akazi ko kuba umukozi wa Leta mu Burundi. Nkuko u Burundi bumaze kwerekana ko butatuzi, umutekano wacu ushobora guhungabana rimwe mu gihugu. Uretse ibyo kandi ubu abategetsi bo mu Burundi batubona nk’abagambanyi kuko ducumbikiwe nabo bafata  nk’abanzi b’igihugu cy’u Burundi, niyo mpamvu bamwe muri twe tumaze kwegera abayobozi babishinzwe mu Rwanda kugirango tubashe gusaba ubuhungiro. Ubu dosiye zacu zisaba ubuhungiro ziri kwigwaho”, benshi muri abo bantu. Leta y’u Rwanda  ivuga ko yiteguye guherekeza abo Burundi kugera ku  mupaka w’igihugu cyabo.

Nkuko byatangajwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta yagize ati: “Twiteguye gufasha abo bantu kwambuka umupaka w’igihugu cyabo. Niba bagishaka kuguma hano, bazahora bafashwe neza nkuko bisanzwe. Gusa icyo tutumva nuko igihugu cyabo cyanze kubakira. Kugira ngo u Burundi butazakomeza kudushinja ko twabujije impunzi zabwo gutaha mu gihe iki gihugu cyanze no gukingurira umupaka abo cyahaye uburenganzira bwo kuza kwivuriza mu Rwanda”.

Ingaruka ku miryango i Bujumbura

Imiryango itandukanye ihura n’ingorane nyinshi. Umwe yagize  Ati: “Umugore wanjye amaze amezi umunani mu Rwanda. Yari yagiye kwivuza. Igihe Covid-19 yagaragaye bwa mbere mu Rwanda, yajyanywe mu bitaro nyuma yo kubagwa nyuma yo kubisuzuma byinshi bya MRI (ibyo tudafite mu Burundi). Ari kumwe na mushiki wanjye uhari nk’umuforomo. Ingaruka ntizitabarika, zituma baba mu Rwanda mubishyurira ibiryo no gukodesha inzu nto. Usibye imyenda yatanzwe yo kwivuza, umuryango n’inshuti bari baramfashije cyane. Ariko uyumunsi, nagize ikibazo cyo kwibeshaho. Sinkibasha gukenera ibikenewe mu Burundi kuko ibyo ni nko gutunga imiryango ibiri. ”Rugira wavuganye n’ikinyamakuru SOS Media Burundi.

Yongeyeho ati “Sinshobora kongera kwaka inguzanyo. Abamfashije imbaraga zabo zarashije .  Abana banjye bombi bararira iyo bari bonyine murugo. Bakomeje kumbwira ko bakeneye mama wabo. Ntibashobora no kubona ko natakaje ibiro 10 kubera guhangayika. Sinshobora gusinzira neza. Nanga kujya mucyumba cyacu kuko nkumbuye umugore wanjye cyane. Byabaye ngombwa ko nirukana umukozi wo mu rugo kubera kubura amafaranga yo kumwishyura mugihe abana banjye bari munsi y’imyaka itanu. Banze kwakirwa n’indi miryango kuko bategereje ko umubyeyi wabo agaruka”.

Asoza agira ati: “Mu gihe cy’amezi ane, ntabwo nishyuye ubukode kandi nyir’inzu akangisha ko azanyirukana. Njye mbona ari ubugome kuba leta yanze kwakira abantu bari mu Rwanda mu bihe nk’ibi “. hari undi umusore witwa Bugingo ugiye gushyingirwa muriyi mpeshyi arahungabanye rwose.

Ati: “Nagize amahirwe yo kubona umuntu nashakaga gusangira ubuzima bwanjye. Twakoranye iyi gahunda yubukwe tuyishyira mu mpeshyi 2020. Namanutse kwitegura kandi nawe abikora arangije. Kuva Covid-19 yahatira ibihugu byacu gufunga imipaka, nakomeje imyiteguro ariko ntabasha kubona uwo nahisemo kumutima wanjye. Umubano muremure, biragoye cyane kubana no kuyobora. Umunsi ukomeye wari wegereje ariko ntacyahindutse ”. Kubantu bagombaga gusubika  “byatumye hagira ibyangirika cyane, haba mubintu ndetse no mubitekerezo, ndetse no mubucuti bwacu. Twari tumaze kwishyura igice cya salle kandi amafaranga ntasubizwa. Iri hinduka ryatumye habaho imyitwarire mike kuri ubu. ”

Indi miryango ivuga ko itumva uburyo guverinoma yanga Abarundi bari mu Rwanda gutaha mu gihe abo muri Uganda basubira mu gihugu cyabo bisanzwe. U Burundi bwari bukwiye kureka Politiki igwingiye aho abaturage bicyo gihugu aribo bahura n’ingaruka.

 

2020-08-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame azitabira ihuriro ry’abakuru b’ibihugu bigize ’Commonwealth’

Perezida Kagame azitabira ihuriro ry’abakuru b’ibihugu bigize ’Commonwealth’

Ubwanditsi 16 Apr 2018
Igitero cya kabiri  cy’iterabwoba ku modoka ya Volcano muri Uganda, Polisi yicyo gihugu yirengagije ikibazo abagenzi bayibwiye ibyababayeho

Igitero cya kabiri  cy’iterabwoba ku modoka ya Volcano muri Uganda, Polisi yicyo gihugu yirengagije ikibazo abagenzi bayibwiye ibyababayeho

Ubwanditsi 11 Oct 2019
Aloys Ntiwiragabo ari mu bantu bahinduye Rouen indiri y’Interahamwe, Ingabire Victoire niho yaherewe amabwiriza ya nyuma mbere yuko aza mu Rwanda muri 2009

Aloys Ntiwiragabo ari mu bantu bahinduye Rouen indiri y’Interahamwe, Ingabire Victoire niho yaherewe amabwiriza ya nyuma mbere yuko aza mu Rwanda muri 2009

Ubwanditsi 28 Jul 2020
Hatangajwe amazina y’abakekwaho kwinjiza Abanyarwanda mu gisirikare cya Kayumba Nyamwasa

Hatangajwe amazina y’abakekwaho kwinjiza Abanyarwanda mu gisirikare cya Kayumba Nyamwasa

Ubwanditsi 06 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umusifuzi mpuzamahanga w’umunyarwandakazi, Mukasanga Salima Rhadia ku rutonde rw’abazasifura mu gikombe cy’Isi 2022
Amakuru

Umusifuzi mpuzamahanga w’umunyarwandakazi, Mukasanga Salima Rhadia ku rutonde rw’abazasifura mu gikombe cy’Isi 2022

Ubwanditsi 19 May 2022
B’ Ambasaderi bavuyeho nabi kurusha abandi
ITOHOZA

B’ Ambasaderi bavuyeho nabi kurusha abandi

Ubwanditsi 17 Aug 2016
Police HC yinjiye muri 1/2 cy’irushanwa Nyafurika y’i Burasirazuba imaze gutsinda Nyuki HC
Amakuru

Police HC yinjiye muri 1/2 cy’irushanwa Nyafurika y’i Burasirazuba imaze gutsinda Nyuki HC

Ubwanditsi 03 Dec 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru