Ubu bukangurambaga bwiswe ”u Rwanda rwagutwaye iki?”( qu’est-ce que le Rwanda t’a fait?) bwatangijwe na“Programme Multisectoriel de Vulgarisation et de Sensibilisation, PMVS”, Ishyirahamwe Mberabyombi rikora Ubukangurambaga mu Nzego Zinyuranye. PMVS igizwe ahanini n’urubyiruko ruharanira kubaka Kongo ivuguruye, igendera ku miyoborere myiza, kandi ibanye neza n’ibindi bihugu byo mu karere.
Ubwo mu mpera z’icyumweru gishize intumwa zayo zakirwaga na Ambasaderi w’u Rwanda I Kinshasa, Vincent Karega Umuyobozi wa PMVS, Ludovic KALENGAYI , yatangaje ko mu gutangiza iyi gahunda yo kubaka ubusabane hagati y’Abanyekongo n’Abanyarwanda,ngo bari bamaze kubona ko intambara zibasiye aka karere k’ibiyaga Bigari, cyane cyane Kongo, zakuruye urwikekwe,maze ubuvandimwe hagati y’abaturanyi burahazaharira. Intego rero ngo ni ukumvisha Abanyekongo ko nta kintu na kimwe bakwiye gupfa n’Abanyarwanda, ko ahubwo basangiye byinshi byabateza imbere.
Ubu hirya no hino mu mijyi minini ya RDC harakorwa ibiganiro, haba mu bitangazamakuru, mu matorero n’amadini no mu nama zihuza abantu benshi, byose bigamije kwerekana icyo abanyekongo bapfana kurusha icyo bapfa, Iki gitekerezo cyanashimwe kandi gishyigikirwa n’ubutegetsi bwa Kongo, busanga hageze ngo ibyo kurebana ay’ingwe hagati y’Abanyekongo n’Abanyarwanda birangire, bagasabwa kwima amatwi abanyapolitiki babi babateranya.
Kuva Interahamwe zatangira guhungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo muw’1994 na nyuma yaho, ndetse muri icyo gihugu hakagenda harushaho kuba indiri y’imitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, umubaho hagati y’ibi bihugu wabaye mubi cyane, kugeza n’ubwo mu myaka yashize u Rwanda rufata icyemezo cyo kohereza muri Kongo ingabo zo abo bagizi ba nabi, byagaragaraga ko bakingirwa ikibaba na Perezida Laurent Désiré Kabila, kimwe n’umuhungu we wamusimbuye, Joseph Kabila Kabange.
Ibirego by’ibinyoma byabaye byinshi, bishinja u Rwanda kugirira nabi abaturage ba Kongo. Icyiza ariko ni uko ibyegeranyo byinshi byabaye imfabusa, kuko byagaragaraga ko ari umugambi mubisha wo kwangiza isura y’u Rwanda, bikozwe n’abasanzwe banga u Rwanda n’abayobozi barwo, wagenzura neza ugasanga bafite aho bahuriye na Jenoside yakorewe Abatutsi. Guteranya u Rwanda na Kongo kandi ba rusaruriramunduru babifitemo inyungu, ari nabo bakomeje kwenyegeza urwango hagati y’ibihugu by’abavandimwe. Uko ibihe byagiye bisimburana ariko, ukuri kwagiye kwigaragaza, kugeza aho zihinduriye imirishyo muri Kongo, ubutegetsi bukajya mu biganza by’abafite ubushake bwo kubana neza n’abaturanyi. Kuva aho Perezida Félix Tshisekedi atsindiye amatora y’ Umukuru w’Igihugu, umubano hagati ya Kongo n’uRwanda ukomeje kuba mwiza, ndetse bitera ishyari rikomeye ba bandi bakunda “byacitse”, inzira banyuramo basahura icyo gihugu gikungahaye ku mutungo kamere. Ubu ibihugu byombi birajya inama uko byahashya burundu FDLR/FOCA, FLN n’indi mitwe y’iterabwoba, kandi imaze gushegeshwa bifatika.
Abasesenguzi barasanga ntako bisa kuba hari gahunda zinyuranye zo kubanisha neza u Rwanda na Kongo, bikarushaho gutanga icyizere kuba abaturage babigiramo uruhare. Uretse PMVS ubu iri mu bukangurambaga bwashimwe na benshi, hari haherutse no kuvuka ishyirahamwe ryitiriwe Perezida w’u Rwanda,Paul Kagame, ”Génération Paul Kagame”, rikaba riharanira gushyira mu bikorwa indangagaciro nzima bigiye kuri Perezida Kagame, zirimo ubworoherane, gukorera mu mucyo, kureba kure no kugira intumbero ifatika. Iyi nayo ni gahunda nzima, yerekeza umubano w’ibihugu byombi ahababaza abanzi!