• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bari muri  gahunda yiswe”u Rwanda rwagutwaye iki?” igamije kuvana urwikekwe hagati y’Abanyekongo n’ Abanyarwanda

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bari muri  gahunda yiswe”u Rwanda rwagutwaye iki?” igamije kuvana urwikekwe hagati y’Abanyekongo n’ Abanyarwanda

Editorial 19 Mar 2021 Amakuru, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ubu bukangurambaga bwiswe ”u Rwanda rwagutwaye iki?”( qu’est-ce que le Rwanda t’a fait?) bwatangijwe na“Programme Multisectoriel de Vulgarisation et de Sensibilisation, PMVS”, Ishyirahamwe Mberabyombi rikora Ubukangurambaga mu Nzego Zinyuranye. PMVS igizwe ahanini n’urubyiruko ruharanira kubaka Kongo ivuguruye, igendera ku miyoborere myiza, kandi ibanye neza n’ibindi bihugu byo mu karere.

Ubwo  mu mpera z’icyumweru gishize intumwa zayo zakirwaga na Ambasaderi w’u Rwanda I Kinshasa, Vincent Karega  Umuyobozi wa PMVS, Ludovic KALENGAYI , yatangaje ko mu gutangiza iyi gahunda yo kubaka ubusabane hagati y’Abanyekongo n’Abanyarwanda,ngo bari bamaze kubona ko intambara zibasiye aka karere k’ibiyaga Bigari, cyane cyane Kongo, zakuruye urwikekwe,maze ubuvandimwe hagati y’abaturanyi burahazaharira. Intego rero ngo ni ukumvisha Abanyekongo ko nta kintu na kimwe bakwiye gupfa n’Abanyarwanda, ko ahubwo basangiye byinshi byabateza imbere.

Ubu hirya no hino mu mijyi minini ya RDC harakorwa ibiganiro, haba mu bitangazamakuru, mu matorero n’amadini no mu nama zihuza abantu benshi, byose bigamije kwerekana icyo abanyekongo bapfana kurusha icyo bapfa, Iki gitekerezo cyanashimwe kandi gishyigikirwa n’ubutegetsi bwa Kongo, busanga hageze ngo  ibyo kurebana ay’ingwe hagati y’Abanyekongo n’Abanyarwanda birangire, bagasabwa kwima amatwi abanyapolitiki babi babateranya.

Kuva Interahamwe zatangira guhungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo muw’1994 na nyuma yaho, ndetse muri icyo gihugu hakagenda harushaho kuba indiri y’imitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, umubaho hagati y’ibi bihugu wabaye mubi cyane, kugeza n’ubwo mu myaka yashize u Rwanda rufata icyemezo cyo kohereza muri Kongo ingabo zo abo bagizi ba nabi, byagaragaraga ko bakingirwa ikibaba na  Perezida Laurent Désiré Kabila, kimwe n’umuhungu we wamusimbuye, Joseph Kabila Kabange.

Ibirego by’ibinyoma byabaye byinshi, bishinja u Rwanda kugirira nabi abaturage ba Kongo. Icyiza ariko ni uko ibyegeranyo byinshi byabaye imfabusa, kuko byagaragaraga ko ari umugambi mubisha wo kwangiza isura y’u Rwanda, bikozwe n’abasanzwe banga u Rwanda n’abayobozi barwo, wagenzura neza ugasanga bafite aho bahuriye na Jenoside yakorewe Abatutsi. Guteranya u Rwanda na Kongo kandi  ba rusaruriramunduru babifitemo inyungu, ari nabo bakomeje kwenyegeza urwango hagati y’ibihugu by’abavandimwe. Uko ibihe byagiye bisimburana ariko, ukuri kwagiye kwigaragaza, kugeza aho zihinduriye imirishyo muri Kongo, ubutegetsi bukajya mu biganza by’abafite ubushake bwo kubana neza n’abaturanyi. Kuva  aho Perezida Félix Tshisekedi atsindiye amatora y’ Umukuru w’Igihugu, umubano hagati ya Kongo n’uRwanda ukomeje kuba mwiza, ndetse bitera ishyari rikomeye ba bandi bakunda “byacitse”, inzira banyuramo basahura icyo gihugu gikungahaye ku mutungo kamere. Ubu ibihugu byombi birajya inama uko byahashya burundu FDLR/FOCA, FLN n’indi mitwe y’iterabwoba, kandi imaze gushegeshwa bifatika.

Abasesenguzi barasanga ntako bisa kuba hari gahunda zinyuranye zo kubanisha neza u Rwanda na Kongo, bikarushaho gutanga icyizere kuba abaturage babigiramo uruhare. Uretse PMVS ubu iri mu bukangurambaga bwashimwe na benshi, hari haherutse no kuvuka ishyirahamwe ryitiriwe Perezida w’u Rwanda,Paul Kagame, ”Génération Paul Kagame”, rikaba riharanira gushyira mu bikorwa indangagaciro nzima bigiye kuri Perezida Kagame, zirimo ubworoherane, gukorera mu mucyo, kureba kure no kugira intumbero ifatika. Iyi nayo ni gahunda nzima, yerekeza umubano w’ibihugu byombi ahababaza abanzi!

2021-03-19
Editorial

IZINDI NKURU

Police FC yatsinze Rayon Sports mu mukino w’ikirarane, Gikundiro yuzuza imikino 3 idatsinda

Police FC yatsinze Rayon Sports mu mukino w’ikirarane, Gikundiro yuzuza imikino 3 idatsinda

Editorial 02 Oct 2025
Ntaganda Bernard wokamwe n’amacakubiri nawe ngo nagirwe “Umuziranenge”.

Ntaganda Bernard wokamwe n’amacakubiri nawe ngo nagirwe “Umuziranenge”.

Editorial 27 Feb 2024
Tanzania : Bane bo mu mutwe urwanya leta y’u Burundi baguwe gitumo

Tanzania : Bane bo mu mutwe urwanya leta y’u Burundi baguwe gitumo

Editorial 24 Oct 2017
Amafoto – Ilya Slepov yegukanye irushanwa rya IRONMAN 70.3 Rwanda 2022 ryari ribaye bwa mbere mu Rwanda, AS Kigali yasubiriye APR FC iyitwara igikombe kiruta ibindi cya Super Cup

Amafoto – Ilya Slepov yegukanye irushanwa rya IRONMAN 70.3 Rwanda 2022 ryari ribaye bwa mbere mu Rwanda, AS Kigali yasubiriye APR FC iyitwara igikombe kiruta ibindi cya Super Cup

Editorial 15 Aug 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Muri FDLR n’Ibitsimbanyi Byayo, Aho Bukera Baramarana Bapfa Ubusambo n’Ibisabano!
Amakuru

Muri FDLR n’Ibitsimbanyi Byayo, Aho Bukera Baramarana Bapfa Ubusambo n’Ibisabano!

Editorial 21 Sep 2020
Kinshasa : Perezida Kagame yunamiye Étienne Tshisekedi wasezeweho bwa nyuma
HIRYA NO HINO

Kinshasa : Perezida Kagame yunamiye Étienne Tshisekedi wasezeweho bwa nyuma

Editorial 01 Jun 2019
Museveni yazamuye mu ntera abayobozi ba CMI, Abel Kandiho na C.K Asiimwe,  bashinjwa gushyigikira abahungabanya umutekano w’u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Museveni yazamuye mu ntera abayobozi ba CMI, Abel Kandiho na C.K Asiimwe,  bashinjwa gushyigikira abahungabanya umutekano w’u Rwanda

Editorial 29 Mar 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru