• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»UBUKERARUGENDO»Yvonne Makolo yatangiye inshingano nk’Umuyobozi Mukuru wa RwandAir

Yvonne Makolo yatangiye inshingano nk’Umuyobozi Mukuru wa RwandAir

Ubwanditsi 11 Apr 2018 UBUKERARUGENDO

Umuyobozi mushya wa RwandAir, Yvonne Manzi Makolo, yatangiye inshingano nshya nyuma y’ihererekanyabubasha n’uwo yasimbuye, Col. Chance Ndagano, wari Umuyobozi Mukuru w’agateganyo guhera muri Mata 2017.

Ni ihererekanyabubasha ryabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, ku cyicaro gikuru cya RwandAir, nyuma y’impinduka Perezida Paul Kagame yakoze mu buyobozi bukuru bw’Ikigo cy’Indege cy’u Rwanda, kuwa Gatanu tariki 6 Mata 2018, maze Yvonne Manzi Makolo wari umaze umwaka ari Umuyobozi wungirije agirwa Umuyobozi Mukuru w’ikigo.

Uyu muhango witabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Ushinzwe Ubwikorezi, Eng. Jean de Dieu Uwihanganye, n’Umuyobozi wungirije w’Inama y’Ubutegetsi ya RwandAir, Eng. Patricie Uwase n’abayobozi bakuru b’iki kigo.

Col Ndagano yashimiye abayobozi muri RwandAir ku bufatanye bamugaragarije mu byo yabashije kugeraho mu mwaka umwe ushize ayoboye iki kigo.

Yanagaragaje ko afitiye icyizere Umuyobozi Mukuru mushya, ati “Nizeye ko Yvonne nk’umuntu twakoranye, azakomereza hano kugira ngo RwandAir irusheho kugera ku ntego zayo.”

Yasabye abayobozi bakuru b’ikigo n’abagize inama y’ubutegetsi, gutanga umusanzu ushoboka hagamijwe kugeza RwandAir ku rundi rwego.

Makolo nawe yashimiye Col Ndagano ku ruhare yagize mu gukomeza guteza imbere iki kigo cy’indege. Ati “Byari bishimishije kandi ni icyubahiro gukorana nawe mu guteza imbere iki kigo cy’indege.”

Makolo yanashimiye ubufasha bahabwa na Minisiteri y’Ibikorwa remezo, inama y’ubutegetsi kandi yiteguye gukomeza gukorana nabo mu nshingano nshya yahawe.

Minisitiri Eng. Uwihanganye, yashimiye umuyobozi ushoje inshingano, yizeza Umuyobozi Mukuru mushya ubufatanye bugamije gutuma RwandAir iba amahitamo y’umwihariko ku isoko ryo gutwara abantu n’ibintu mu ndege.

Mu mwaka ushize nibwo Makolo Manzi Yvonne yinjiye muri RwandAir nk’Umuyobozi Mukuru wungirije, nyuma y’imyaka isaga icumi yari amaze muri MTN Rwanda nk’Umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa.

Mu 2003 nibwo yavuye muri Canada aho yari amaze imyaka 10 akora mu bijyanye n’ikoranabuhanga, agaruka mu Rwanda akora mu mushinga wa Banki y’Isi, wakorwaga na World Links, mu gushyira mudasobwa mu mashuri no guhugura abarimu mu kuzikoresha, mbere yo kujya muri MTN Rwanda mu 2006.

RwandAir imaze kugira indege 12, ziyifasha kugana mu byerekezo 24 muri Afurika y’Iburasirazuba, iyo Hagati, Iburangereazuba n’Amajyepfo; Uburasirazuba bwo hagati, u Burayi na Aziya.

Umwaka ushize nibwo RwandAir yatangije ingendo Kigali – Mumbai mu Buhinde, Harare muri Zimbabwe na Londres mu Bwongereza (ku kibuga cy’indege cya Gatwick), tudasize i Bruxelles mu Bubiligi na Dakar muri Senegal aho igera iturutse ku gicumbi cyacyo gishya i Cotonou muri Benin.

RwandAir kandi yatangije ingenzo zigana Abidjan muri Côte d’Ivoire, Libreville muri Gabon na Brazzaville muri Congo iturutse i Cotonou. Uyu mwaka RwandAir iteganya kwerekeza Abuja muri Nigeria, Cape Town muri Afurika y’Epfo, izo ngendo zikazatangira muri Mata na Gicurasi, uko zikurikirana.

Col Ndagano na Yvonne Makolo (bahagaze), bahererekanyije ububasha mu muhango witabiriwe na Minisitiri Uwihanganye (wicaye ibumoso)

Yvonne Makolo (iburyo) ahererekanya ububasha na Col Ndagano (hagati) hamwe n’Umuyobozi wungirije w’inama y’Ubutegetsi, Eng. Patricie Uwase (ibumoso)

Ifoto y’Urwibutso n’abayobozi bakuru ba RwandAir

Abayobozi ba RwandAir mu muhango w’ihererekanyabubasha, kuri uyu wa Kabiri

2018-04-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yashimiye amakipe afitanye ubufatanye na Visit Rwanda kubwo kugera muri 1/2 cya Champions League

Perezida Kagame yashimiye amakipe afitanye ubufatanye na Visit Rwanda kubwo kugera muri 1/2 cya Champions League

RUSHYASHYA 16 Apr 2026
Igikomangoma cyo muri UAE kiri gushaka amahirwe y’ishoramari mu Rwanda

Igikomangoma cyo muri UAE kiri gushaka amahirwe y’ishoramari mu Rwanda

Ubwanditsi 17 Jan 2018
‘Rwanda:The Royal Tour’ yerekanwe i New York mu muhango witabiriwe na Kagame, hatahiwe i Kigali

‘Rwanda:The Royal Tour’ yerekanwe i New York mu muhango witabiriwe na Kagame, hatahiwe i Kigali

Ubwanditsi 25 Apr 2018
Arsenal igiye gufatanya na shene ya Televiziyo ikomeye mu kumenyekanisha u Rwanda

Arsenal igiye gufatanya na shene ya Televiziyo ikomeye mu kumenyekanisha u Rwanda

Ubwanditsi 08 May 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bwa mbere mu myaka 26, Kabuga Felesiyani yagaragaye muruhame
INKURU NYAMUKURU

Bwa mbere mu myaka 26, Kabuga Felesiyani yagaragaye muruhame

Ubwanditsi 21 May 2020
Rwanda : Uruganda “Master Steel Limited” rwiyemeje kugeza ku banyarwanda ibikoresho by’ubwubatsi biramba [ VIDEO ]
INKURU NYAMUKURU

Rwanda : Uruganda “Master Steel Limited” rwiyemeje kugeza ku banyarwanda ibikoresho by’ubwubatsi biramba [ VIDEO ]

Ubwanditsi 06 Feb 2019
Uko Umuhango wo guherekeza mu cyubahiro  Senateri Jean de Dieu Mucyo wagenze
Mu Mahanga

Uko Umuhango wo guherekeza mu cyubahiro Senateri Jean de Dieu Mucyo wagenze

Ubwanditsi 07 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru