• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Volleyball: Ikipe y’u Rwanda yageze i Kigali nyuma yo gusoza imikino y’Igikombe cya Afurika cyabereye muri Tunisia   |   27 Sep 2026

  • AMAFOTO : Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino Amavubi yatsindiyemo Liberia 3-1   |   25 Sep 2026

  • Ndayishimiye arajwe ishinga no kongera Interahamwe ze kugirango Amaronko ya Kongo yiyongere   |   25 Sep 2026

  • Ibinyuguti bya FDU Inkingi yari kurya RPF ni nko kwikirigita ugaseka   |   23 Sep 2026

  • Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo   |   23 Sep 2026

  • Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.   |   22 Sep 2026

You are at :Home»UBUKERARUGENDO»Yvonne Makolo yatangiye inshingano nk’Umuyobozi Mukuru wa RwandAir

Yvonne Makolo yatangiye inshingano nk’Umuyobozi Mukuru wa RwandAir

Ubwanditsi 11 Apr 2018 UBUKERARUGENDO

Umuyobozi mushya wa RwandAir, Yvonne Manzi Makolo, yatangiye inshingano nshya nyuma y’ihererekanyabubasha n’uwo yasimbuye, Col. Chance Ndagano, wari Umuyobozi Mukuru w’agateganyo guhera muri Mata 2017.

Ni ihererekanyabubasha ryabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, ku cyicaro gikuru cya RwandAir, nyuma y’impinduka Perezida Paul Kagame yakoze mu buyobozi bukuru bw’Ikigo cy’Indege cy’u Rwanda, kuwa Gatanu tariki 6 Mata 2018, maze Yvonne Manzi Makolo wari umaze umwaka ari Umuyobozi wungirije agirwa Umuyobozi Mukuru w’ikigo.

Uyu muhango witabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Ushinzwe Ubwikorezi, Eng. Jean de Dieu Uwihanganye, n’Umuyobozi wungirije w’Inama y’Ubutegetsi ya RwandAir, Eng. Patricie Uwase n’abayobozi bakuru b’iki kigo.

Col Ndagano yashimiye abayobozi muri RwandAir ku bufatanye bamugaragarije mu byo yabashije kugeraho mu mwaka umwe ushize ayoboye iki kigo.

Yanagaragaje ko afitiye icyizere Umuyobozi Mukuru mushya, ati “Nizeye ko Yvonne nk’umuntu twakoranye, azakomereza hano kugira ngo RwandAir irusheho kugera ku ntego zayo.”

Yasabye abayobozi bakuru b’ikigo n’abagize inama y’ubutegetsi, gutanga umusanzu ushoboka hagamijwe kugeza RwandAir ku rundi rwego.

Makolo nawe yashimiye Col Ndagano ku ruhare yagize mu gukomeza guteza imbere iki kigo cy’indege. Ati “Byari bishimishije kandi ni icyubahiro gukorana nawe mu guteza imbere iki kigo cy’indege.”

Makolo yanashimiye ubufasha bahabwa na Minisiteri y’Ibikorwa remezo, inama y’ubutegetsi kandi yiteguye gukomeza gukorana nabo mu nshingano nshya yahawe.

Minisitiri Eng. Uwihanganye, yashimiye umuyobozi ushoje inshingano, yizeza Umuyobozi Mukuru mushya ubufatanye bugamije gutuma RwandAir iba amahitamo y’umwihariko ku isoko ryo gutwara abantu n’ibintu mu ndege.

Mu mwaka ushize nibwo Makolo Manzi Yvonne yinjiye muri RwandAir nk’Umuyobozi Mukuru wungirije, nyuma y’imyaka isaga icumi yari amaze muri MTN Rwanda nk’Umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa.

Mu 2003 nibwo yavuye muri Canada aho yari amaze imyaka 10 akora mu bijyanye n’ikoranabuhanga, agaruka mu Rwanda akora mu mushinga wa Banki y’Isi, wakorwaga na World Links, mu gushyira mudasobwa mu mashuri no guhugura abarimu mu kuzikoresha, mbere yo kujya muri MTN Rwanda mu 2006.

RwandAir imaze kugira indege 12, ziyifasha kugana mu byerekezo 24 muri Afurika y’Iburasirazuba, iyo Hagati, Iburangereazuba n’Amajyepfo; Uburasirazuba bwo hagati, u Burayi na Aziya.

Umwaka ushize nibwo RwandAir yatangije ingendo Kigali – Mumbai mu Buhinde, Harare muri Zimbabwe na Londres mu Bwongereza (ku kibuga cy’indege cya Gatwick), tudasize i Bruxelles mu Bubiligi na Dakar muri Senegal aho igera iturutse ku gicumbi cyacyo gishya i Cotonou muri Benin.

RwandAir kandi yatangije ingenzo zigana Abidjan muri Côte d’Ivoire, Libreville muri Gabon na Brazzaville muri Congo iturutse i Cotonou. Uyu mwaka RwandAir iteganya kwerekeza Abuja muri Nigeria, Cape Town muri Afurika y’Epfo, izo ngendo zikazatangira muri Mata na Gicurasi, uko zikurikirana.

Col Ndagano na Yvonne Makolo (bahagaze), bahererekanyije ububasha mu muhango witabiriwe na Minisitiri Uwihanganye (wicaye ibumoso)

Yvonne Makolo (iburyo) ahererekanya ububasha na Col Ndagano (hagati) hamwe n’Umuyobozi wungirije w’inama y’Ubutegetsi, Eng. Patricie Uwase (ibumoso)

Ifoto y’Urwibutso n’abayobozi bakuru ba RwandAir

Abayobozi ba RwandAir mu muhango w’ihererekanyabubasha, kuri uyu wa Kabiri

2018-04-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ubwo imyaka 8 y’ubufatanye hagati ya Visit Rwanda n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza azaba arangiye, aya amasezerano ntazongerwa – Ibyayaranze

Ubwo imyaka 8 y’ubufatanye hagati ya Visit Rwanda n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza azaba arangiye, aya amasezerano ntazongerwa – Ibyayaranze

Ubwanditsi 19 Nov 2025
Ibyihariye ku ndege ya Embraer E190-E2 ifite ishusho nk’iy’ifi ya ‘Shark’

Ibyihariye ku ndege ya Embraer E190-E2 ifite ishusho nk’iy’ifi ya ‘Shark’

Ubwanditsi 03 Dec 2018
RwandAir igiye kwerekeza muri Israel

RwandAir igiye kwerekeza muri Israel

Ubwanditsi 31 Oct 2018
Mkapa asanga u Rwanda rufite ahazaza heza kubera kurengera ibidukikije

Mkapa asanga u Rwanda rufite ahazaza heza kubera kurengera ibidukikije

Ubwanditsi 11 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kirehe: Polisi yafunze abantu bakekwaho ubujura bw’inka
Mu Mahanga

Kirehe: Polisi yafunze abantu bakekwaho ubujura bw’inka

Ubwanditsi 21 Jun 2016
M23 yakiriye kinyamwuga ingabo z’Afurika y’Epfo zari zimaze icyumweru zigeze mu burasirazuba bwa Congo
Amakuru

M23 yakiriye kinyamwuga ingabo z’Afurika y’Epfo zari zimaze icyumweru zigeze mu burasirazuba bwa Congo

Ubwanditsi 03 Jun 2024
Amazing Grace yambuwe uburenganzira bwo gukora nka Radio mu Rwanda
ITOHOZA

Amazing Grace yambuwe uburenganzira bwo gukora nka Radio mu Rwanda

Ubwanditsi 24 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru