• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki   |   31 Jan 2026

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Muri RNC: Agatsiko ka Rudasingwa na Gahima kariye karungu gashobora kwirenza Nyamwasa

Muri RNC: Agatsiko ka Rudasingwa na Gahima kariye karungu gashobora kwirenza Nyamwasa

Editorial 30 Jun 2016 ITOHOZA

Ubwumvikane buke hagati ya General Kayumba Nyamwasa na Doctor Theogene Rudasingwa buhangayikishije abayoboke ba Rwanda National Congress (RNC), bamwe mu bayoboke ba RNC bakomeje gutangariza abahisi n’abagenzi ko Rudasingwa Theogene na Gen Kayumba Nyamwasa bamaze kugirana inama zitabalika kugirango bumvikane kuri ejo hazaza h’ihuliro nyarwanda ariko bakananiranwa.

Ibyo kandi ngo bikaba biterwa na ba Kidobya mu byegera byabo Abdul Ali (Dick Nyarwaya) n’abandi nkawe babateranya aho abayoboke bamaze gucikamo ibice, imvo n’imvano ikaba ikomoka ku matora ategerejwe kandi muri ayo matora Rudasingwa akaba atemerewe kwiyamamariza indi manda ( cyane ko ngo afite ikibazo cy’uburwayi) Rudasingwa kandi kimwe na Musonera Jonathan, Joseph Ngarambe ndetse na Gahima Gerald bakaba barasabiwe kwirukanwa mw’ihuliro nyarwanda RNC, ibi Kayumba Nyamwasa akaba yemeranya nabyo ndetse bikaba biri mu byatumye Rudasingwa Theogene arakara cyane, mubyo abo bagabo bashinjwa hakaba harimo kunyereza umutungo w’ihuliro nyarwanda ndetse nagasuzuguro.

Nkuko amakuru yaturutse mu banyamuryango ba RNC yatugezeho avuga ko , Gen Kayumba Nyamwasa ashaka kwimika Gervais Condo cyangwa Major Micombero, naho Rudasingwa we akaba yifuza indi manda cyangwa se undi muyobozi ukomoka mu bashinze ihuliro nyarwanda.

Mu magambo Rudasingwa ( Aho arwariye ) abinyujije kuri umwe mu bayoboke be yavuze ko Kayumba ashaka abantu ayoborera inyuma nkuko FPR yabigenje muri za 1990 ubwo bayoboresheje Kanyarengwe na Bizimungu Pasteur, ati ayo macenga ntabwo nyemera. Ati niba Kayumba ashaka ubuyobozi nange nzamutora ndetse ijwi ryange ararifite, ati ariko kwimika abantu ayoborera inyuma simbyemera.

-3060.jpg

Agatsiko ka Rusingwa Theogene : Musonera Jonathan, Gahima Gerard na Joseph Ngarambe bariye karungu

Ati ikindi ntemeranya nacyo n’udutsiko twabasilikare yahunganye nabo bakomeje gukorera amanama inyuma y’ihuliro nyarwanda ati kandi utwo tunama dushobora kwitirirwa Ihuliro nyarwanda kandi hari n’ubwo byaba ar’ibyica amategeko.

Mubo ashyira mu majwi harimo Captain Kaje Alpha wahungiye muri Canada, Major Nkubana Emmanuel uri mu Bubiligi ndetse na, 2lt Rutabana uri mu Bubiligi, Major Micombero nawe uri mu gihugu c’yububiligi. Ati bamwe muri aba basilikare bahora mu ndege berekeza Afrika aho bakora amanama benshi muri twe tutazi nicyo agamije, ibi byose bikorwa ubuyobozi bw’Ihuliro butabizi kandi bikitirirwa Ihuliro nyarwanda ati ntabwo aribyo ndetse tugomba kubyamagana.

Twagerageje kumenya impamvu yatuma abantu nka Musonera Jonathan, Rudasingwa Theogene, mwene nyina Gahima ndetse na Ngarambe Joseph bakwirukanwa mw’ihuliro bashinze ariko ibisobanuro dukomeje guhabwa ntabwo bisobanutse, bamwe bati bayoboye nabi abandi nabo bati baribye.

Ikibazo gikomeye n’uko buri umwe akurura yishyira aho abayoboke benshi bakiyumvamo Theogene Rudasingwa naho abandi bakaba bayoboka Gen Kayumba Nyamwasa cyakora kandi Rudasingwa akaba ngo afite abantu bakimwumva akomeje kuyoboremo Ihuliro, harimo no kunaniza amatora kugeza ubu akaba yongeye yigijweyo kugeza mu kwa 8/2016, nyuma yo kuba amaze kwigizwayo inshuro eshatu. Ariko ikibazo nyamukuru ni amikoro n’uburwayi butari bworoyeye Rudasingwa mu minsi ishize.

Nubwo bwose amatora yigizwayo aliko, ntabwo ishyamba ariryeru kuko ntawe uzi abaziyamamaza, Kampanye zikaba zitangiye aho Rukundo ukuliye urubyiruko muri RNC avuye Afurika yepfo aho yahuye na Kayumba Nyamwasa wamwunvishaga ukuntu agomba gutangira kumvisha urubyiruko ko impinduka mw’ishyaka zikenewe, ubundi kandi Rutabana nawe ushinzwe umuco mw’Ihuliro nyarwanda na Micombero nabo bakaba baherutse muri Afurika Yepfo aho bahuye na Kayumba Nyamwasa bakaganira kuburyo amatora azagenda.

-3061.jpg

Agatsiko ka Gen. Kayumba: Gervais Condo na Major. Micombero JM

Abantu bari ku ruhande rwa Rudasingwa harimo na Musonera Jonathan we akaba akomeje gukanga abantu bo mu bubiligi kuko niho RNC ifite abayoboke benshi kw’isi, ibi bikaba biteye impungenge abayoboke bari barayobeye muri RNC.

Umwe mu barwanashyaka ba RNC yavuze ko n’ubundi byari byaratinze ko ntagitangaza Kayumba na Rudasungwa basubiranyemo mugihe Kagame agiye gufata manda ya gatatu bo ahubwo barimo gusenyagurana.

Ikinyamakuru Rushyashya kizakomeza kubagezaho ibyo muri RNC n’abayobozi bayo.

Cyiza Davidson

2016-06-30
Editorial

IZINDI NKURU

Igihuha cy’abarwanya Leta y’u Rwanda :  Haravugwa  y’uko Col Byabagamba, Gen Rusagara na Lt Col Rugigana batorotse Gereza

Igihuha cy’abarwanya Leta y’u Rwanda : Haravugwa y’uko Col Byabagamba, Gen Rusagara na Lt Col Rugigana batorotse Gereza

Editorial 04 Sep 2016
Bombori bombori mu ngabo z’u Burundi kubera gukubitwa na M23 muri Congo bakibaza icyo iyi ntambara ibamariye 

Bombori bombori mu ngabo z’u Burundi kubera gukubitwa na M23 muri Congo bakibaza icyo iyi ntambara ibamariye 

Editorial 31 Jan 2024
Urubanza rw’abasirikari b’Abarundi bahunze umuriro wa M23 rugeze mu bujurire

Urubanza rw’abasirikari b’Abarundi bahunze umuriro wa M23 rugeze mu bujurire

Editorial 07 Nov 2024
Nibogora Lydie warutuye mu Mujyi wa Bujumbura ( mu Ijabe )  yishwe bunyamanswa

Nibogora Lydie warutuye mu Mujyi wa Bujumbura ( mu Ijabe ) yishwe bunyamanswa

Editorial 18 Feb 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umuvugizi wa ADEPR Bishop Sibomana ntafunze, nta n’amatora yo kumusimbura yabaye
ITOHOZA

Umuvugizi wa ADEPR Bishop Sibomana ntafunze, nta n’amatora yo kumusimbura yabaye

Editorial 06 May 2017
Chairman wa APR FC, Brig Gen Déo Rusanganwa yatorewe kuba umwe mubagize inama y’ubuyobozi bwa Rwanda Premier League
Amakuru

Chairman wa APR FC, Brig Gen Déo Rusanganwa yatorewe kuba umwe mubagize inama y’ubuyobozi bwa Rwanda Premier League

Editorial 15 Feb 2025
Impamvu John Mirenge  yakuwe k ‘Ubuyobozi bwa ‘ RwandAir  ‘ Igitaraganya
Mu Rwanda

Impamvu John Mirenge yakuwe k ‘Ubuyobozi bwa ‘ RwandAir ‘ Igitaraganya

Editorial 16 May 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru