• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Muri RNC ibintu bikomeje kujya irudubi, Jean Paul Turayishimiye wari Umuvugizi yeguye ku mirimo ye

Muri RNC ibintu bikomeje kujya irudubi, Jean Paul Turayishimiye wari Umuvugizi yeguye ku mirimo ye

Editorial 27 Oct 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Amakuru avuye muri RNC yatangiye gucicikana ku munsi w’ejo ko uwari Umuvugizi wa RNC akaba yari ashinzwe iperereza muri RNC yamaze gusezera mu iri ihuriro ndetse no ku nshingano amazeho igihe, iri yegura kandi rikaba ryamaze kwemezwa na  Gervais Condo Umunyamabangamukuru wa RNC mu itangazo yamaze gushyira hanze .

Imvo n’imvano yo kwegura n’iyihe?

Amakuru ava imbere muri RNC, avuga ko  ikibazo nyamukuru cyatumye Turayishimiye Jean Paul yegura ari ikibazo cya Ben Rutabana ndetse n’amakimbirane amaze iminsi agugwa muri uyu mutwe w’iterabwoba aho agatsiko kayobowe na Jean Paul Turayishimye , Major Micombera , Ben Rutabana na Lea Karegeya kashatse guhirika Kayumba Nyamwasa kamushinja kwicisha abasilikare ba RNC bari muri RD-Congo aho yabimye ubufasha kugeza ubwo baje kuhatikirira ndetse n’uwari ubayoboye  Maj ltd Mudasiru, agatabwa muri yombi kuri ubu akaba ari mu maboko y’ubutabera bw’u Rwanda, aho amaze kwemera ibyaha byose aregegwa.

Mu byarambiye Jean Paul nuko azi neza ko dosiye ya Rutabana ko yafungishijwe na Kayumba Nyamwasa bigizwe uruhare na Muramu we Frank Ntwali.

Ben Rutabana nk’uwari ushinzwe ibikorwa byo kongerera imbaraga RNC na Jean Paul Turayishimiye wari ushinzwe ibikorwa by’iperereza muri RNC ntibigeze baha Kayumba Nyamwasa amahoro bamusaba kuvangura ibikorwa bya RNC n’iby’umuryango we dore ko 70% birenga by’imisanzu itangwa n’abarwanashyaka itakarira mu mufuka we n’abazamu bamurinda, ikindi n’ukuntu Frank Ntwali  ngo yivanga mu bikorwa byose yitwaje Kayumba Nyamwasa ibi byose bikaba byarananije Ben Rutabana na Jean Paul Turayishimiye na Major Micombero.

Iturufu yo kwihakana Maj.Habibu Mudasiru na bagenzi be, n’ubwo Jean Paul yitunatunnye akavugira kuri za Radio mpuzamahanga ahakana ibya Ben Rutabana, akihakana ibya Maj.Mudasiru ni nako abanyapolitiki bahoze muri RNC batatinye kumuha urw’amenyo harimo nka Noble Marara na Dr.Theogene Rudasingwa, ndetse n’Umwami wa UFAMAMBO ho muri Masisi witwa BIGEMBE Jean Paul yitabaje ngahishe ingabo za Maj.Mudasiru.

Amakuru aravugako  na Madame Lea Karegeya nawe yaba yamaze gutanga ibaruwa isezera kuri RNC, mu gihe havugwamo aka kaduruvayo kose biravugwa ko urwego rw’iperereza CMI rwo muri Uganda ruri kugerageza guhuza abatavuga rumwe muri RNC ngo barebe uko bazimya uwo muriro.

Sibyo kuza CMI ikaba iri gukorana inama n’abafatanyabikorwa babo aribo P5, FPP na RUD URUNANA inama yatangiye  kuwa 4 kugira ngo barebe uko bazanzamura ibikorwa bihungabanya umutekano w’igihugu cy’u Rwanda.

Jean Paul Turayishimiye wari Umuvugizi wa RNC, atuye mu gihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika akaba ayobora ikigo cy’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga,akaba ari impuguke mu by’amategeko, mu byo yakoze bigayitse n’amatsinda yari yarubatse mu gihugu ashinzwe kunyanyagiza impapuro mpuha (tract) n’amagerenade yaterwaga Nyabugogo akaba kandi yarigeze kuba Umunyamabanga wihariye wa Gen.Kayumba Nyamwasa mu gihe cy’imyaka 5 ubwo yari Umuyobozi mu nzego z’umutekano z’u Rwanda.

2019-10-27
Editorial

IZINDI NKURU

‘Iyo utubashye amategeko Leta ikwereka ko habaho no kuyatinyishwa’ Badege avuga ku kibazo cy’ impunzi za Kiziba

‘Iyo utubashye amategeko Leta ikwereka ko habaho no kuyatinyishwa’ Badege avuga ku kibazo cy’ impunzi za Kiziba

Editorial 23 Feb 2018
Twitege iki kuri guverinoma nshya ya Perezida Tshisekedi yuzuyemo abanyabyaha ruharwa?

Twitege iki kuri guverinoma nshya ya Perezida Tshisekedi yuzuyemo abanyabyaha ruharwa?

Editorial 24 Mar 2023
Polisi yashimangiye ko inkengero za Nyungwe zitekanye, yizeza gushakisha ‘Sankara’ wigambye ibikorwa biheruka

Polisi yashimangiye ko inkengero za Nyungwe zitekanye, yizeza gushakisha ‘Sankara’ wigambye ibikorwa biheruka

Editorial 17 Jul 2018
Indimi ebyiri za Perezida Museveni zizagarura umubano n’u Rwanda?

Indimi ebyiri za Perezida Museveni zizagarura umubano n’u Rwanda?

Editorial 05 Mar 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umupolisi w’Umurundi yafatiwe mu Rwanda yinjiye mu buryo bunyuranyije n’amategeko
ITOHOZA

Umupolisi w’Umurundi yafatiwe mu Rwanda yinjiye mu buryo bunyuranyije n’amategeko

Editorial 14 Apr 2018
Uganda: Uwitwa Enos Maniriho yaba yararogewe muri gereza yari afungiyemo
Mu Rwanda

Uganda: Uwitwa Enos Maniriho yaba yararogewe muri gereza yari afungiyemo

Editorial 23 Feb 2017
Mu Mujyi wa Kigali habereye igitaramo cy’urwenya cyabereye mu modoka(AMAFOTO)
SHOWBIZ

Mu Mujyi wa Kigali habereye igitaramo cy’urwenya cyabereye mu modoka(AMAFOTO)

Editorial 25 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru