Iyo uvuze Opozisisiyo muri Uganda uba uvuze ishyaka rya FDC ryatangijwe na Col. Kiiza Besigye wahoze ari umuganga wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni bakiri mu ishyamba ngo babohore Uganda.
Besigye ubu ufite umugore, Winie Byanyima, wahoze ari umufasha wa Museveni mu ishyamba, kuva 1980 kugeza 1986, yaje gushwana na shebuja ava mu ishyaka rya NRM riri ku butegetsi, ashinga iryo yise FDC. Yahataniye umwanya wa Perezida wa Repubulika ku itike y’iryo shyaka incuro nyinshi atsidwa, bikarangira agiye mu buroko ariko akongera akarekurwa.
Ubu iryo shyaka rye rya FDC ryari riyobowe na General Mugisha Muntu wahoze akomeye cyane mu gisirikare cya Museveni. Mu mpera ya manda ye ya mbere y’imyaka itanu ku buyobozi bwa FDC, General Muntu benshi muri iryo shyaka rya FDC bamugaragarizaga yuko batamushira amakenga bavuga yuko agomba kuba ari igikoresho cya Museveno yazanye muri FDC ngo isenyuke !
Mu cyumweru gishize muri FDC hatumijwe amatora yo gushakisha uwasimbura Muntu ku buyobozi bwayo, benshi bahamya yuko ntacyakorerwa muri iryo shyaka Besigye atagihaye umugisha n’ubwo atakigaragara mu nzego z’ubuyobozi bwaryo.
Muri ayo matora General Muntu yaratsinzwe n’amajwi angana na 41 %, naho Patrick Oboi Amuriat wamutsinze abona amajwi angina na 57.6 %. Abandi biyamamarije uwo mwanya ni Moses Byamugisha wabonye amajwi 3 naho Malcom Matsiko abona amajwi 2.
Amakuru yigaragaza n’uko ubu Muntu ari mu migambi yo kuva muri FDC agashinga ishyaka rye rishya, kandi afite abantu batari bake cyane mu buyobozi bw’iryo shyaka azaba ajyanye nabo.
Ariko na none FDC izagumaho kandi izagumana imbaraga zo gukomeza kujegajeza ubutegetsi bwa Museveni, ushyirwa mu majwi yuko ariwe wapanze gahunda zo kugerageza gusenya iyo FDC kutajegajezwa n’ikurwaho rya Gen. Muntu.
Kayumba Casmiry