• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Museveni arashaka guhuma amaso abayobozi bo mu karere yemereye ko agiye gushyira mu bikorwa amasezerano yashyizeho umukono

Museveni arashaka guhuma amaso abayobozi bo mu karere yemereye ko agiye gushyira mu bikorwa amasezerano yashyizeho umukono

Editorial 13 Sep 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, POLITIKI

Hashize iminsi igera kuri 23 Amasezerano la Luanda ashyizweho umukono hagati y’u Rwanda na  Uganda. Nyuma yo gushyira umukono ku masezerano Perezida Kagame yagize ati “Aya masezerano arakemura ibibazo  byose byari bihari, ndizerako nta ruhande ruzavuga ngo twebwe turakora ibi gusa”

Ku munsi w’ejo nibwo igihugu cya Uganda cyohereje Abanyarwanda 32 bari bafungiye mu gereza za Uganda. Uko Abanyarwanda bacyurwa, bavuga ko hari abandi banyarwanda benshi bafunzwe kand ko mu magereza yabo baba bababwira ngo nibajye mu mitwe irwanya Leta barahita babarekura. Abanyarwanda kandi bafatwa n’inzego z’umutekano za Uganda zifatanyije n’abayoboke ba RNC. Ibi bikaba bimaze imyaka irenga ibiri. Abenshi mu boherejwe ni abayoboke ba ADPR bafatiwe mu rusengero mu minsi mike ishize, kandi hari urutonde rw’abamaze imyaka ibiri muma gereza.

Ubwo Uganda yamenyeshaga ko itsinda riyobowe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Sam Kutesa, bazaza I Kigali mu mpera ziki cyumweru, Uganda yarekuye abo Banyarwanda mu rwego rwo guhuma amaso abayobozi bo mu karere bari abagabo igihe Museveni yashyiraga amasezerano ho umukono. Uganda irashaka kwigaragaza nk’iyubahiriza amasezerano no kugira icyo yavuga bayibajije aho igeze iyashyira mu bikorwa. Hari ingingo yo mu masezerano ivugako abayobozi bo mu karere bagomba guhabwa amakuru avuga aho ishyirwamubikorwa ry’amasezerano rigeze.

Amasezerano ya Luanda agaragaza neza ko ikibazo ari Uganda kuko u Rwanda nta na kimwe ruregwa. Nubwo Uganda ivuga ko u Rwanda rwafunze iumupaka, ntabwo wafunga abantu n’ibintu baje bakugana nurangiza uvuge ko atari wowe wabujije urujya n’uruza rw’abantu.

Twibukiranye ibikubiye mu masezerano ingingo ku yindi

1. Impande zombi ziyemeje:

a) Kubaha ubusugire bwa buri wese n’ubw’igihugu cy’igituranyi.

b) Guhagarika ibikorwa bigamije guhungabanya urundi ruhande n’ibihugu by’ibituranyi ndetse n’ibyo gutera inkunga, guha imyitozo no kwinjiza abarwanyi mu mitwe igamije guhungabanya umutekano.

c) Kurinda no kubaha uburenganzira n’ubwisanzure bw’abaturage b’urundi ruhande batuye cyangwa banyura ku butaka bw’icyo gihugu, mu buryo bwemewe n’amategeko yacyo.

d) Gusubukura bwangu ibikorwa byambukiranya imipaka hagati y’ibihugu byombi birimo urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, hagamijwe iterambere n’imibereho myiza y’abaturage babyo.

e) Guteza imbere, bijyanye n’imitekerereze iganisha ku ishema rya Afurika n’ukwihuza kw’akarere, imikoranire iboneye mu ngeri zirimo politiki, umutekano, ingabo, ubucuruzi, umuco, ishoramari, binyuze mu gushyigikirana.

f) Gushyiraho Komisiyo ihuriweho n’impande zombi igamije gushyira mu bikorwa ibikubiye muri aya masezerano y’imikoranire; ikuriwe na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga kandi irimo abaminisitiri bashinzwe umutekano n’abakuriye inzego z’ubutasi mu bihugu byombi.

g) Kumenyesha buri gihe abagize uruhare mu gufasha mu biganiro byaganishije kuri aya masezerano ibijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ryayo.

2. Mu gusinya aya masezerano, buri ruhande ruzi neza ko ruzabibazwa mu gihe habayeho kutayubahiriza.

3. Ukutumvikana ku bijyanye no gushyira mu bikorwa aya masezerano, kuzakemurwa n’ibiganiro hagati y’impande zombi cyangwa binyuze mu bufasha bw’abafashije mu biganiro biyashyiraho.

4. Aya masezerano aratangira gushyirwa mu bikorwa akimara gushyirwaho umukono.

2019-09-13
Editorial

IZINDI NKURU

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Editorial 18 Oct 2017
Basabose Filipo uyoboye igikorwa cyo gucamo ibice abacitse ku icumu no gusebya ubuyobozi bw’u Rwanda ni muntu ki?

Basabose Filipo uyoboye igikorwa cyo gucamo ibice abacitse ku icumu no gusebya ubuyobozi bw’u Rwanda ni muntu ki?

Editorial 01 Aug 2021
“Tariki 01 Nyakanga, mu Rwanda twizihiza ubwigenge bwapfubye”- Tom Ndahiro

“Tariki 01 Nyakanga, mu Rwanda twizihiza ubwigenge bwapfubye”- Tom Ndahiro

Editorial 01 Jul 2021
Umukuru w’Ingabo za Kongo Lt Gen. Tshiwewe yabonanye n’abayobozi b’imitwe yitwaje intwaro harimo na FDLR ngo bategure igitero simusiga kuri M23

Umukuru w’Ingabo za Kongo Lt Gen. Tshiwewe yabonanye n’abayobozi b’imitwe yitwaje intwaro harimo na FDLR ngo bategure igitero simusiga kuri M23

Editorial 16 Jan 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Icyizere ni cyose ko umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo ushobora gufata isura nshya
POLITIKI

Icyizere ni cyose ko umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo ushobora gufata isura nshya

Editorial 27 Apr 2018
Umunyarwandakazi Shaddy Yashyize Hanze Ifoto ari Kumwe na Diamond Mucyumba yavanyemo Umwenda
HIRYA NO HINO

Umunyarwandakazi Shaddy Yashyize Hanze Ifoto ari Kumwe na Diamond Mucyumba yavanyemo Umwenda

Editorial 10 Jun 2017
U Rwanda rufite icyizere ku ikoranabuhanga rishya ryo kubaga umubiri udafunguwe
IKORANABUHANGA

U Rwanda rufite icyizere ku ikoranabuhanga rishya ryo kubaga umubiri udafunguwe

Editorial 02 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru