Hashize iminsi igera kuri 23 Amasezerano la Luanda ashyizweho umukono hagati y’u Rwanda na Uganda. Nyuma yo gushyira umukono ku masezerano Perezida Kagame yagize ati “Aya masezerano arakemura ibibazo byose byari bihari, ndizerako nta ruhande ruzavuga ngo twebwe turakora ibi gusa”
Ku munsi w’ejo nibwo igihugu cya Uganda cyohereje Abanyarwanda 32 bari bafungiye mu gereza za Uganda. Uko Abanyarwanda bacyurwa, bavuga ko hari abandi banyarwanda benshi bafunzwe kand ko mu magereza yabo baba bababwira ngo nibajye mu mitwe irwanya Leta barahita babarekura. Abanyarwanda kandi bafatwa n’inzego z’umutekano za Uganda zifatanyije n’abayoboke ba RNC. Ibi bikaba bimaze imyaka irenga ibiri. Abenshi mu boherejwe ni abayoboke ba ADPR bafatiwe mu rusengero mu minsi mike ishize, kandi hari urutonde rw’abamaze imyaka ibiri muma gereza.
Ubwo Uganda yamenyeshaga ko itsinda riyobowe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Sam Kutesa, bazaza I Kigali mu mpera ziki cyumweru, Uganda yarekuye abo Banyarwanda mu rwego rwo guhuma amaso abayobozi bo mu karere bari abagabo igihe Museveni yashyiraga amasezerano ho umukono. Uganda irashaka kwigaragaza nk’iyubahiriza amasezerano no kugira icyo yavuga bayibajije aho igeze iyashyira mu bikorwa. Hari ingingo yo mu masezerano ivugako abayobozi bo mu karere bagomba guhabwa amakuru avuga aho ishyirwamubikorwa ry’amasezerano rigeze.
Amasezerano ya Luanda agaragaza neza ko ikibazo ari Uganda kuko u Rwanda nta na kimwe ruregwa. Nubwo Uganda ivuga ko u Rwanda rwafunze iumupaka, ntabwo wafunga abantu n’ibintu baje bakugana nurangiza uvuge ko atari wowe wabujije urujya n’uruza rw’abantu.
Twibukiranye ibikubiye mu masezerano ingingo ku yindi
1. Impande zombi ziyemeje:
a) Kubaha ubusugire bwa buri wese n’ubw’igihugu cy’igituranyi.
b) Guhagarika ibikorwa bigamije guhungabanya urundi ruhande n’ibihugu by’ibituranyi ndetse n’ibyo gutera inkunga, guha imyitozo no kwinjiza abarwanyi mu mitwe igamije guhungabanya umutekano.
c) Kurinda no kubaha uburenganzira n’ubwisanzure bw’abaturage b’urundi ruhande batuye cyangwa banyura ku butaka bw’icyo gihugu, mu buryo bwemewe n’amategeko yacyo.
d) Gusubukura bwangu ibikorwa byambukiranya imipaka hagati y’ibihugu byombi birimo urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, hagamijwe iterambere n’imibereho myiza y’abaturage babyo.
e) Guteza imbere, bijyanye n’imitekerereze iganisha ku ishema rya Afurika n’ukwihuza kw’akarere, imikoranire iboneye mu ngeri zirimo politiki, umutekano, ingabo, ubucuruzi, umuco, ishoramari, binyuze mu gushyigikirana.
f) Gushyiraho Komisiyo ihuriweho n’impande zombi igamije gushyira mu bikorwa ibikubiye muri aya masezerano y’imikoranire; ikuriwe na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga kandi irimo abaminisitiri bashinzwe umutekano n’abakuriye inzego z’ubutasi mu bihugu byombi.
g) Kumenyesha buri gihe abagize uruhare mu gufasha mu biganiro byaganishije kuri aya masezerano ibijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ryayo.
2. Mu gusinya aya masezerano, buri ruhande ruzi neza ko ruzabibazwa mu gihe habayeho kutayubahiriza.
3. Ukutumvikana ku bijyanye no gushyira mu bikorwa aya masezerano, kuzakemurwa n’ibiganiro hagati y’impande zombi cyangwa binyuze mu bufasha bw’abafashije mu biganiro biyashyiraho.
4. Aya masezerano aratangira gushyirwa mu bikorwa akimara gushyirwaho umukono.