Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yavuze ko Guverinoma ye irimo gukuraho ibyo kwambara amakoti apfuka umutwe mu gihe umuntu atwaye moto, nk’imwe mu ngamba zo kugabanya ibyaha mu gihugu.
Ibi yabitangarije mu muhango wo gushyingura umudepite w’ishyaka riri ku butegetsi, Ibrahim Abiriga w’imyaka 68, warashwe n’abantu bari kuri moto ku mugoroba wo ku wa Gatanu hafi y’urugo rwe i Matugga mu Karere ka Wakiso.
Abatangabuhamya bavuga ko Depite Abiriga wari uhagarariye Umujyi wa Arua, yarashwe ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba n’abantu bari kuri moto.
Ikinyamakuru New Vision, cyatangaje ko Museveni yavuze ko ‘buri muntu utwara moto azasabwa kwambara ingofero yabugenewe, iriho nimero ituma abasha kumenyekana byoroshye.
Yakomeje agira ati “Ni igihe kigeze ngo dukanguke duhagarike ibi bintu kandi dufite ubushobozi. Abishe Abiriga bakoresheje uburyo bworoshye bwo kwambara amakote apfuka umutwe n’ijosi. Tugiye guhagarika gupfuka umutwe n’ingofero y’ikoti mu gihe umuntu atwaye kandi ingofero igomba kugira nimero ishobora no kugaragara mu ijoro.”
Urupfu rwe ntabwo rutandukanye n’urwo AIGP Andrew Kaweesi n’umushinjacyaha wa Leta Joan Kagezi, bishwe.
Abiriga ni umwe mu badepite batavuze rumwe ku kuvugurura itegeko Nshinga ku ngingo yakuyeho imyaka ntarengwa ku wiyamamariza kuba Perezida.
Gusa umusanzu we mu kurwanya iri vugururwa wakomwe mu nkokora n’urukiko ubwo rwamukurikiranagaho kwihagarika mu marembo ya Minisiteri y’Imari, akaza no gucibwa amande y’amadolari 11.