Ubu mu murwa mukuru w’igihugu cya Armenia Ervan, hari kubera inama nkuru ihuje umuryango w’ibihugu bivuga igifaransa, ariko by’umwihariko hakaba ari no ku mpera za manda y’umuyobozi wayo, Jean Michel, wari ufite andi mahirwe yo kongera kuwuyobora ahabwa n’amategeko agenga uwo muryango. Undi mukandida bahanganye ni Mushikiwabo Louse, watanzwe n’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Afurika, akaba akomoka mu gihugu cy’u Rwanda.
Louse Mushikiwabo wagaragaye cyane azenguruka ibihugu byose bigize uwo muryango asobanura imigabo n’imigambi ye, n’ubwo bitaciye intege Michel Jean wari kuri iyo manda, wabaye Minisitiri w’intebe wa Canada, ari umwimukira uvuye mu birwa byaretsemo abirabibura bajyanwaga mu minyago, akagera muri Canada afite imyaka 11, akaza kuyobora icyo gihugu ari umwiraburakazi, bigaragara ko Atari umuntu woroshye, aho bigeze ubu ibintu byahinduye isura.
Amahanga yashyigikiye Mushikiwabo ntiyigeze amutera ubwoba, ndetse yavuzeko akiri mu ipiganwa. Uyu munsi , igihugu cya Canada, n’intara ya Quebec, ariyo ivuga igifaransa muri Canada, byatangaje ko bitagishyigikiye kandidature ye. Ayo niyo makuru yiriwe hano.
Amakuru, ariko ategerejwe ni uko nyiri ubwite ayatangaza kumugaragaro, ni uko, noneho nawe yakuyemo Kandidature. Ubwo ni ukuvuga ko Mushikiwabo yaba asigaye mu kibuga wenyene, bivuga ko nta tora ryaba habaho kwemezwa.
Reka dutegereze uko bucya bimemeze. Tubibutseko Perezida wa Repubulika w’ U Rwanda yasesekaye mu mugi wa Erevan kuri ano manywa, aho , hamwe n’abandi bakuru b’ibihugu bazaba bari muri uwo muhango ukomeye.
Sam Gody
Erevan
Lille
Reka turebe ariko ukuntu Mushikiwabo azabyifatamo.
Aragarura ibyo bashenye?