• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Mutesi Jolly ni we watorewe kuba Nyampinga w’u Rwanda 2016

Mutesi Jolly ni we watorewe kuba Nyampinga w’u Rwanda 2016

Editorial 28 Feb 2016 Mu Mahanga

Ikamba rya Nyampinga w’ u Rwanda ryambitswe Mutesi Jolly w’imyaka 19 y’amavuko ureshya na 1.75, akaba ari mu bari bahagarariye Intara y’Uburengerazuba. Igisonga cya Kabiri cyabaye Mpogazi Vanessa naho igisonga cya mbere kiba Kwizera Peace Ndaruhutse.

Irushanwa ryatangiye kuwa 9 Mutarama 2016 i Musanze, ahabereye igikorwa cyo gutora abakobwa bane bahagarariye Intara y’Amajyaruguru.

Mu Ntara y’Amajyaruguru hatowe Uwamahoro Solange, Umuhoza Sharifa, Majyambere Sheillah, na Harerimana Umutoni Pascaline.

Bidatinze izindi Ntara zaje gukurikiraho maze mu Burengerazuba hatorwa Umutoni Balbine,Umuhumuriza Usanase Samantha na Mutesi Jolly.

Hakurikiyeho Intara y’Amajyepfo , yari ihagarariwe na Karake Umuhoza Doreen, Umutoniwabo Cynthia, Isimbi Eduige na Nasra Bitariho.

Naho Intara y’u Burasirazuba hatorwa Nikita Kaneza, Akili Delyla, Ariane Uwimana, Abi Gaelle Gisubizo na Uwase Rangira Marie d’Amour.

Amajonjora yasorejwe i Kigali ku itariki ya 23 Mutarama 2016 ahatowe abakobwa icyenda: Mpogazi Vanessa, Ange Kaligirwa, Mutesi Eduige, Mutoni Jeanne, Ashimwe Fiona Doreen, Kwizera Peace Ndaruhutse, Umunezero Olive, Ikirezi Sandrine na Naima Rahamatali (waje kwivana mu irushanwa).

Abari bagize akanama nkemurampaka muri Miss 2016 ni Mike Karangwa, Umubyeyi Clotilde, Betty Sayinzoga, Gilbert Rwabigwi na Muvunanyambo Apollinaire.

Ku munsi w’ejo kuwa gatandatu tariki 27 Gashyantare 2016 mu ihema rya Camp Kigali Ku isaha ya saa yine n’iminota 35 z’ijoro nibwo akanama nkemurampaka kemeje ko umukobwa witwa Mutesi Jolly ari we ubaye Nyampinga w’u Rwanda umwaka wa 2016.

Yahise ahabwa imodoka nziza yo mu bwoko bwa Suzuki SX4, umushahara w’amafaranga ibihumbi magana inani (800,000frw) bivuze ko ku mwaka azajya aba yahawe miliyoni 9 n’ibihumbi Magana atandatu (9,600,000Rwf) hakiyongeraho n’ibindi bihembo bitandukanye.

-2306.jpg

Inseko ya Nyampinga w’u Rwanda 2016

UKO IGIKORWA CYAGENZE

Iki gikorwa gitegurwa na Rwanda Inspiration Back Up ifatanyije na Minisiteri y’Umuco na Siporo, Cogebanque n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda ryazengurutse mu Ntara zose n’Umujyi wa Kigali hatoranywa abeza kandi b’abahanga kurusha abandi. Ku rwego rw’igihugu ubu hasigayemo abakobwa 15 bari guhatanira umwanya wa mbere.

Abakobwa 15 bahataniye Miss Rwanda ni:

1. Akili Delyla
2. Isimbi Eduige
3. Karake Umuhoza Doreen
4. Kwizera Ndaruhutse Peace
5. Mpogazi Vanessa
6. Mujyambere Sheilla
7. Mutesi Eduige
8. Mutesi Jolly
9. Mutoni Balbine
10. Mutoni Jane
11. Umuhoza Sharifa
12. Umutoniwabo Cynthia
13. Uwamahoro Solange
14. Uwase Rangira Marie D’Amour
15. Uwimana Ariane

-2300.jpg

Kundwa Doriane yambitse ikamba Mutesi Jolly umusimbuye

Dore Abakobwa batanu bagize amahirwe yo kugera mu cyiciro cya nyuma:

-2302.jpg

-2301.jpg

Umuhoza Sharifa, Uwase D’Amour, Peace Kwizera na Vanessa Mpogazi bakomeje mu cyiciro cya nyuma

1.Kwizera Ndaruhutse Peace
2.Mpogazi Vanessa
3.Mutesi Jolly
4.Umuhoza Sharifa
5.Uwase Rangira Marie D’Amour

Abandi bakobwa batsinze ni:

Kwizera Peace Ndaruhutse: Miss Photogenic
Umuhoza Sharifa : Miss Popularity
Mutoni Jane: Miss Heritage
Uwimana Ariane: Miss Congeniality
Umuhoza Sharifa: Igisonga cya Kane
Uwase Rangira Marie D’Amour : Igisonga cya Gatatu
Mpogazi Vanessa: Igisonga cya Kabiri
Kwizera Peace Ndaruhutse: Igisonga cya Mbere
Mutesi Jolly: Nyampinga w’u Rwanda

-2304.jpg

-2303.jpg

Kwizera Peace (igisonga cya mbere), Uwimana Ariane we yabaye Miss Congeniality

2016-02-28
Editorial

IZINDI NKURU

Village Urugwiro : Perezida Kagame yakiriye Abajyanama be

Village Urugwiro : Perezida Kagame yakiriye Abajyanama be

Editorial 15 Dec 2016
Ihezwa rikorerwa abagore ku isi mu mboni ya Ange na Ivan Kagame

Ihezwa rikorerwa abagore ku isi mu mboni ya Ange na Ivan Kagame

Editorial 26 Jul 2016
Abapolisi 240 biteguye kujya gusimbura bagenzi babo muri Sudani y’Epfo

Abapolisi 240 biteguye kujya gusimbura bagenzi babo muri Sudani y’Epfo

Editorial 04 Nov 2016
Polisi y’u Rwanda mu bukangurambaga bugamije guca ikoreshwa nabi ry’imirongo y’ubutabazi

Polisi y’u Rwanda mu bukangurambaga bugamije guca ikoreshwa nabi ry’imirongo y’ubutabazi

Editorial 25 Nov 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Brian Kagame umwana wa Perezida Kagame yikomwe n’abarwanya Leta y’u Rwanda
ITOHOZA

Brian Kagame umwana wa Perezida Kagame yikomwe n’abarwanya Leta y’u Rwanda

Editorial 01 Jun 2016
Byinshi Utari uzi kugishushanyo kigaragara hejuru y’ Ibere rya Miss Vanessa Uwase
HIRYA NO HINO

Byinshi Utari uzi kugishushanyo kigaragara hejuru y’ Ibere rya Miss Vanessa Uwase

Editorial 21 Feb 2018
Umukino wa APR FC na Marines FC wimuriwe kuri Stade Amahoro kubera ikipe ya Kenya
IMIKINO

Umukino wa APR FC na Marines FC wimuriwe kuri Stade Amahoro kubera ikipe ya Kenya

Editorial 18 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru