Ibiro bishinzwe Abinjira n’abasohoka mu Rwanda, byatangaje ku mu goroba wo kuri uyu wa Mbere, ko Padiri Nahima adakumiriwe gutaha mu Rwanda.
Itangazo ry’Ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda ryasohotse mu gihe hari hatangiye gutambuka ubutumwa buvuga ko Nahima yazitiwe mu Bubiligi gutaha nk’uko yari yabitangaje ko agera i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere.
Umuvugizi w’ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka, Butera Yves, yavuze ko kuwa 22 Mutarama 2017, Ushinzwe abinjira ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali, yamenyesheje SN Brussels n’izindi ndege ibyerekeye ibyagombwa by’inzira bya Nahimana nk’uko bisanzwe.
Butera yasobanuye ko Nahimana yasabye Visa nk’Umufaransa nyamara yari agifite Pasiporo y’u Rwanda yarangije igihe.
Itegeko rivuga ko buri munyarwanda wese ufite ubwenegihugu burenze bumwe afite inshingano zo kubumenyekanisha muri Ambasade mu gihe kitarenze amezi atatu.
Itegeko ngenga n° 30/2008 ryo ku wa 25/07/2008 ryerekeye ubwenegihugu nyarwanda mu ngingo yaryo ya 37 rivuga ko buri Munyarwanda ufite ubwenegihugu burenze bumwe, ategetswe kubimenyekanisha ku Buyobozi Bukuru cyangwa ku bahagarariye u Rwanda mu mahanga, mu gihe atari mu Rwanda, bitarenze amezi atatu (3) uhereye igihe aboneye ubundi bwenegihugu. Imenyekanisha ryakorewe ku bahagarariye u Rwanda mu mahanga, rimenyeshwa Ubuyobozi Bukuru mu gihe kitarenze ukwezi imenyekanisha rikozwe.
Butera anibutsa ko ubushize bwo Nahima yari yakoresheje Visa ya ba mukerarugendo baza mu bihugu by’Afurika y’Iburasirazuba.
Yongeyeho ko kugeza ubu Nahimana agomba kumenyesha Ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka ko afite ubwenegihugu bubiri nk’uko biteganywa n’Itegeko.
Ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka kandi bishimangira ko amarembo y’u Rwanda akinguye, Nahimana yaza nk’undi Munyarwanda wese mu buryo butegenywa n’amategeko, kandi ko na we azi ibisabwa.
Padiri Thomas Nahimana
Cyiza D.