• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»“Ndigabo” ya Ramaphosa itumye abasirikari igihumbi ba SADC bahera mu biganza bya M23

“Ndigabo” ya Ramaphosa itumye abasirikari igihumbi ba SADC bahera mu biganza bya M23

Editorial 17 Feb 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Gutsinda intambara ni ubutwari, ariko no kwemera ko watsinzwe si ubugwari. Ibi rero abarwana ku ruhande rwa Tshisekedi ntibabikozwa ngo bacishe make, kandi ibibera ku rugamba byerekana ko mu by’ukuri bari habi cyane.

Dore nk’ubu kwihagararaho kwa Perezida Ramaphosa w’Afrika y’Epfo kudafite ishingiro, gutumye abasirikari babarirwa mu gihumbi(1.000) bari mu butumwa bwa SADC muri Kongo, n’ubu bakiri ingwate z’umutwe wa M23, nk’uko byemezwa n’ibitangazamakuru mpuzamahanga birimo n’ibizwi ko bibogamiye kuri Leta ya Kongo.

Abo basirikari babaye ingaruzwamuheto kuva mu mpera z’ukwezi gushize, ubwo M23 yigaruriraga umujyi wa Goma. Biganjemo abakomoka muri Afrika y’Epfo, abava muri Tanzaniya na bake bo muri Malawi.

Abo bose barunze ku kibuga cy’indege cya Goma, ariko ibikoresho byabo bya gisirikari, birimo kajugujugu, ibimodoka byinshi by’intambara n’ibibunda birasa imizinga, bikaba byarageze mu bubiko bw’intwaro bwa M23.

Nubwo badafite ikibazo cy’ibyo kurya no kunywa, kuko buri munsi M23 ibagemurira ibiribwa, amazi ndetse bakaba bafite n’abaganga babitaho, abo basirikari ntibabura kwibaza ku iherezo ryabo.

Mu byifuzo byabo, abo basirikari basaba ibihugu byabo kubacyura, cyane ko n’ubundi batazi icyo bari baje kurwanira. Ikibazo rero, bazataha banyuze he ko ikibuga cy’indege cya Goma gifunze, ndetse n’icya Kavumu muri Kivu y’Amajyepfo bakoreshaga bazana ibikoresho n’abandi barwanyi, nacyo cyamaze gufatwa na M23?

Amakuru avuga nyuma yo kugerageza kubabohoza ku ngufu ariko M23 ikabereka ko ari inzozi zidashoboka, ibihugu byabo, by’umwihariko Afrika y’Epfo, byaratakambye ngo ikibuga cy’indege cya Goma gifungurwe, maze abo basirikari n’ibikoredho byabo babone aho banyura bataha. Ubwo busabe M23 yarabwanze, kuko yabukekagamo umutego. Birashoboka ko abo yafataga nk’imfungwa z’intambara zitashye, zari kuba zibonye ubwinyagamburiro n’amahirwe yo gutangira urugamba bundi bushya.

Ubundi buryo bwabafasha gutaha, ni ukunyura mu Rwanda nk’uko byagenze ku bacancuro barwaniriraga Tshisekedi bakaza gufatwa mpiri. Bahawe inzira mu Rwanda, ubu ndetse bamaze no kwigerera iwabo muri Roumania.

Ni nako byagenze kandi ubwo imirambo y’abasirikari ba SADC baguye ku rugamba, yoherezwaga mu bihugu bakomokamo inyuze ku butaka bw’uRwanda.

Aha naho haracyarimo akabazo gashingiye gusa ruri ” ndi igabo” y’ibyo bihugu, bitumva ukuntu abasirikari babyo banyura mu Rwanda bubitse umutwe, cyane cyane ko n’ubu batemera ko ari M23 yabatsinze, ko ahubwo ari ingabo z’uRwanda. Bumva rero kuhanyura nk’ingabo zatsinzwe zidohorewe n’abazitsinze, byaba ari uguseba bwa kabiri!

Ibyo bihugu kandi bisaba ko abasirikari batahana n’ibikoresho byabo, kuko mu gihe barabasha no gusobanurira abaturage iby’urupfu rw’abaguye ku rugamba, batumva uko noneho bazasobanura uburyo indege z’intamaba n’ibitwaro bifite agaciro k’amamiliyoni y’amadolari nabyo byasigaye mu maboko y’inyeshyamba!

Ko nshimye se u Rwanda rwabemerera gutambutsa abo basirikari batsinzwe, rwanabemerera kuhanyuza ibitwaro bya rutura, bivuye gutsemba inzirakarengane z’Abakongomani?

Aha rero niho abasesenguzi bemeza ko umuti w’ibi byose ari ukurangiza intambara binyuze mu biganiro. Uyu waba ari n’umwanya uvugirwamo uko imfungwa z’intambara zahererekanywa. Bitabaye ibyo, igitutu cy”Abakongomani batangiye kubona ko Leta yabo idashoboye intambara, ndetse n’icy’abaturage b’ibihugu byohereje abasirikari muri Kongo, kizarusho gushyira Tshisekedi n’abamushigikiye aharindimuka.

Gutsinda intambara ni ubutwari, ariko no kwemera ko watsinzwe ai ubugwari!

2025-02-17
Editorial

IZINDI NKURU

Nyuma y’isezererwa ry’Amavubi amakipe 18 yo yamaze kubona itike ya CHAN2023, Rayon Sports yasoje imikino mpuzamahanga ya gishuti inganya na Singida Bigstars

Nyuma y’isezererwa ry’Amavubi amakipe 18 yo yamaze kubona itike ya CHAN2023, Rayon Sports yasoje imikino mpuzamahanga ya gishuti inganya na Singida Bigstars

Editorial 05 Sep 2022
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam KUTESA, yahawe inkwenene ubwo yahakanaga ibirego bishinja inzego z’umutekano muri icyo gihugu guhohotera inzirakarengane.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam KUTESA, yahawe inkwenene ubwo yahakanaga ibirego bishinja inzego z’umutekano muri icyo gihugu guhohotera inzirakarengane.

Editorial 15 Apr 2021
Polisi y’u Rwanda mu bukangurambaga bugamije guca ikoreshwa nabi ry’imirongo y’ubutabazi

Polisi y’u Rwanda mu bukangurambaga bugamije guca ikoreshwa nabi ry’imirongo y’ubutabazi

Editorial 25 Nov 2016
Ibikorwa bya M23 byo gukaza umutekano w’abaturage muri Goma bikomeje kwambika ubusa MONUSCO

Ibikorwa bya M23 byo gukaza umutekano w’abaturage muri Goma bikomeje kwambika ubusa MONUSCO

Editorial 07 Mar 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Hakomeje kwibazwa aho ADF iri gukura ingufu zo gusebya Monusco na FARDC ku rugamba
Mu Mahanga

Hakomeje kwibazwa aho ADF iri gukura ingufu zo gusebya Monusco na FARDC ku rugamba

Editorial 17 Nov 2018
Amafoto – Ikipe ya Gisagara VC mu bagabo ndetse na Rwanda Revenu Authority mu bagore begukanye igikombe cy’irushanwa rya Taxpayers Appreciation 2021
Amakuru

Amafoto – Ikipe ya Gisagara VC mu bagabo ndetse na Rwanda Revenu Authority mu bagore begukanye igikombe cy’irushanwa rya Taxpayers Appreciation 2021

Editorial 29 Nov 2021
Sheebah Karungi yatangaje ko yabyinnye Ikimansuro mu tubari igihe kitari gito hano mu Rwanda
Mu Rwanda

Sheebah Karungi yatangaje ko yabyinnye Ikimansuro mu tubari igihe kitari gito hano mu Rwanda

Editorial 23 Sep 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru