Gutsinda intambara ni ubutwari, ariko no kwemera ko watsinzwe si ubugwari. Ibi rero abarwana ku ruhande rwa Tshisekedi ntibabikozwa ngo bacishe make, kandi ibibera ku rugamba byerekana ko mu by’ukuri bari habi cyane.
Dore nk’ubu kwihagararaho kwa Perezida Ramaphosa w’Afrika y’Epfo kudafite ishingiro, gutumye abasirikari babarirwa mu gihumbi(1.000) bari mu butumwa bwa SADC muri Kongo, n’ubu bakiri ingwate z’umutwe wa M23, nk’uko byemezwa n’ibitangazamakuru mpuzamahanga birimo n’ibizwi ko bibogamiye kuri Leta ya Kongo.
Abo basirikari babaye ingaruzwamuheto kuva mu mpera z’ukwezi gushize, ubwo M23 yigaruriraga umujyi wa Goma. Biganjemo abakomoka muri Afrika y’Epfo, abava muri Tanzaniya na bake bo muri Malawi.
Abo bose barunze ku kibuga cy’indege cya Goma, ariko ibikoresho byabo bya gisirikari, birimo kajugujugu, ibimodoka byinshi by’intambara n’ibibunda birasa imizinga, bikaba byarageze mu bubiko bw’intwaro bwa M23.
Nubwo badafite ikibazo cy’ibyo kurya no kunywa, kuko buri munsi M23 ibagemurira ibiribwa, amazi ndetse bakaba bafite n’abaganga babitaho, abo basirikari ntibabura kwibaza ku iherezo ryabo.
Mu byifuzo byabo, abo basirikari basaba ibihugu byabo kubacyura, cyane ko n’ubundi batazi icyo bari baje kurwanira. Ikibazo rero, bazataha banyuze he ko ikibuga cy’indege cya Goma gifunze, ndetse n’icya Kavumu muri Kivu y’Amajyepfo bakoreshaga bazana ibikoresho n’abandi barwanyi, nacyo cyamaze gufatwa na M23?
Amakuru avuga nyuma yo kugerageza kubabohoza ku ngufu ariko M23 ikabereka ko ari inzozi zidashoboka, ibihugu byabo, by’umwihariko Afrika y’Epfo, byaratakambye ngo ikibuga cy’indege cya Goma gifungurwe, maze abo basirikari n’ibikoredho byabo babone aho banyura bataha. Ubwo busabe M23 yarabwanze, kuko yabukekagamo umutego. Birashoboka ko abo yafataga nk’imfungwa z’intambara zitashye, zari kuba zibonye ubwinyagamburiro n’amahirwe yo gutangira urugamba bundi bushya.
Ubundi buryo bwabafasha gutaha, ni ukunyura mu Rwanda nk’uko byagenze ku bacancuro barwaniriraga Tshisekedi bakaza gufatwa mpiri. Bahawe inzira mu Rwanda, ubu ndetse bamaze no kwigerera iwabo muri Roumania.
Ni nako byagenze kandi ubwo imirambo y’abasirikari ba SADC baguye ku rugamba, yoherezwaga mu bihugu bakomokamo inyuze ku butaka bw’uRwanda.
Aha naho haracyarimo akabazo gashingiye gusa ruri ” ndi igabo” y’ibyo bihugu, bitumva ukuntu abasirikari babyo banyura mu Rwanda bubitse umutwe, cyane cyane ko n’ubu batemera ko ari M23 yabatsinze, ko ahubwo ari ingabo z’uRwanda. Bumva rero kuhanyura nk’ingabo zatsinzwe zidohorewe n’abazitsinze, byaba ari uguseba bwa kabiri!
Ibyo bihugu kandi bisaba ko abasirikari batahana n’ibikoresho byabo, kuko mu gihe barabasha no gusobanurira abaturage iby’urupfu rw’abaguye ku rugamba, batumva uko noneho bazasobanura uburyo indege z’intamaba n’ibitwaro bifite agaciro k’amamiliyoni y’amadolari nabyo byasigaye mu maboko y’inyeshyamba!
Ko nshimye se u Rwanda rwabemerera gutambutsa abo basirikari batsinzwe, rwanabemerera kuhanyuza ibitwaro bya rutura, bivuye gutsemba inzirakarengane z’Abakongomani?
Aha rero niho abasesenguzi bemeza ko umuti w’ibi byose ari ukurangiza intambara binyuze mu biganiro. Uyu waba ari n’umwanya uvugirwamo uko imfungwa z’intambara zahererekanywa. Bitabaye ibyo, igitutu cy”Abakongomani batangiye kubona ko Leta yabo idashoboye intambara, ndetse n’icy’abaturage b’ibihugu byohereje abasirikari muri Kongo, kizarusho gushyira Tshisekedi n’abamushigikiye aharindimuka.
Gutsinda intambara ni ubutwari, ariko no kwemera ko watsinzwe ai ubugwari!