Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 19 Ugushyingo 2022, kuri sitade ya Kigali iherere i Nyamirambo nibwo ikipe y’igihugu Amavubi yatsinze iya Sudank igitego kimwe ku busa, ni igitego cyatsinzwe na rutahizamu mushya Gerard Bi Gohon ubwo hari ku munota wa 21.
Ni umukino wa gishuti wa kabiri wakinwe guhera ku isaha ya saa kumi z’umugoroba dore ko umu wa mbere wari wakinwe kuwa kane w’icyumweru gishize, uwo mukino ukaba wari warangiye amakipe yombi aguye muswi anganyije ubusa ku busa.
Uyu mukino wo kuri uyu wa gatandatu ukaba wakinwe mu rwego rwo kwitegura indi mikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika izakinwa muri Werurwe 2023, ikipe y’igihugu y’u Rwanda ikaba yitegura kuzakina na Benin, Mozambique ndetse na Senegal.
Gutsinda uyu mukino waraye ubaye ku ikipe y’igihugu ndetsen’umutoza Carlos Allos Ferrer wabise uba umukino we wa mbere atsinze kuva agizwe umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu Amavubi, doreko yari amaze gukina imikino itandatu atabona intsinzi.
Ubwo uyu mukino wari urangiye hagaragaye imvururu hagati y’abakinnyi b’u Rwanda ndetse na Sudani biturutse ku mukinnyi Hakizimana Muhadjiri wari ukuniwe nabi birangira habayeho ubushyamirane ku mpande zombi.
Nyuma y’uyu mukino, binyuze ku rubuga rwa twitter, Hakizimana Muhadjiri ndetse n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru bakaba basabye imbabazi ku mvururu zarage zigaragariye kuri Sitade ya Kigali.
Mu nyandiko FERWAFA yanditse yagize iti “FERWAFA irasaba imbabazi mu izina ry’ikipe y’igihugu Amavubi inshuti zacu za Sudan n’abanyarwanda bose muri rusange kubera imyitwarire idahwitse yagaragaye nyuma y’umukino wa gicuti wahuje u Rwanda na Sudan uyu munsi tariki 19.11.2022 kuri Stade ya Kigali.”
“Umubano uri hagati yacu na Sudan ntiwatokorwa n’ibyabaye ku mukino. Ibihano kuri iyo myitwarire bizafatwa uko bikwiye.”