• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»New York : Ijambo Perezida Kagame yagejeje ku nama rusange ya 72 y’Umuryango w’Abibumbye

New York : Ijambo Perezida Kagame yagejeje ku nama rusange ya 72 y’Umuryango w’Abibumbye

Ubwanditsi 21 Sep 2017 POLITIKI

Perezida Kagame Paul yagejeje ijambo ku bitabiriye Inama Rusange ya 72 y’Umuryango w’Abibumbye ihurije hamwe abakuru b’ibihugu ndetse n’abayobozi bakuru b’imiryango mpuzamahanga I New York.

Perezida Kagame yahamagariye ibuhugu bigize Umuryango w’Abibumbye gushyigikira Umunyamabanga Mukuru wawo mu migambi ye yo guhindura uyu muryango ukagira imikorere yita ku nyungu z’abawuhuriyemo bose.

Yagize ati ” Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye akwiye umusanzu wacu kugira ngo ageze uyu muryango ku ntego, ndetse unashingire ku mpinduka.

Dufite ibikenewe kandi ni inshingano yacu guhangana n’ibibazo byugarije isi, uhereye ku mihindagurikire y’ikirere, kubaka amahoro arambye, uburinganire mu bantu ndetse n’iterambere, aho tutaragera ku rwego rwo gukora ibikenewe.”

Perezida Kagame yavuze ko nkuko bigaragara kugeza ubu, Umuryango w’Abibumbye utarashobora gukora ibyo abawugize bawutegerejeho.

Yagize ati ” Buri mwaka, Umuryango w’Abibumbye ugenera amamiliyari y’amadorari ibikorwa by’ubutabazi. Uyu muryango utanga urubuga ku masezerano mpuzamahanga akomeye ndetse unashyiraho gahunda rusange irebana n’ibibazo by’ingenzi bishingiye kuri za politiki, uhereye ku iterambere ukageza ku burenganzira bw’abagore.

Ibi ni ibimenyetso by’umuryango ukenewe kandi unashoboye. Ariko na none, hakaba indi myumvire ivuga ko Umuryango w’Abibumbye utari kugera kubyo tuwutegerejeho kandi dukeneye.”

Avuga ku mavugurura yatangijwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye agamije by’umwihariko gushakira umuti ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, Perezida Kagame yagize ati “ Bimwe mu byo ikibazo gishingiyeho harimo: Ikizere gike ndetse no kubaza abayobozi ibyo bashinzwe ku rwego rudahagije biranga imiyoborere mpuzamahanga.

Kugira ngo Umuryango w’Abibumbye ugere ku rwego rwo gutuma abantu bose babaho ubuzima bakwiriye, ukwiye kubaha abantu no kubafata kimwe ndetse no gucunga neza umutungo wawo. Ikoreshwa nabi ry’uyu mutungo si ikibazo gishingiye ku bitangazwa, ahubwo ni ikibazo kiriho kandi kigomba guhagurukirwa.”´

Perezida Kagame yavuze ko hashingiwe kuri aya mavugurura, Umuryango w’Abibumbye ndetse n’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika izashobora gukorana neza, by’umwihariko mu birebana no kubungabunga amahoro, urwego iyi miryango yombi isanzwe ikoranamo neza mu bihugu byinshi muri Afurika.

Perezida Kagame yanahamagariye ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye kwemeza amasezerano ya Kigali agamije kugabanya ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ikirere azwi nka “Kigali Amendment to the Montreal Protocol”. Akaba yavuze ko aya masezerano azafasha ibihugu gushyira iherezo ku ikoreshwa ry’ibyuka bihumanya ikirere.

-8038.jpg

Inama rusange ya Loni

2017-09-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

U Rwanda U20 rwegukanye igikombe cya Zone 5 muri Handball cyaberabaga muri Ethiopia

U Rwanda U20 rwegukanye igikombe cya Zone 5 muri Handball cyaberabaga muri Ethiopia

Ubwanditsi 17 May 2024
Minisitiri Mushikiwabo yavuye imuzi ibyo kwakira abimukira bazaturuka muri Libya na Israel

Minisitiri Mushikiwabo yavuye imuzi ibyo kwakira abimukira bazaturuka muri Libya na Israel

Ubwanditsi 23 Nov 2017
Mukabalisa  wa PL yongeye gutorerwa kuyobora Inteko Ishinga Amategeko

Mukabalisa wa PL yongeye gutorerwa kuyobora Inteko Ishinga Amategeko

Ubwanditsi 19 Sep 2018
Ethiopia na Eritrea byashyize umukono ku masezerano ahagarika intambara

Ethiopia na Eritrea byashyize umukono ku masezerano ahagarika intambara

Ubwanditsi 10 Jul 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ese HCR izashobora  guhuza Leta y’u Rwanda n’iy’u Burundi, mugihe uburundi bushinja u Rwanda ibinyoma
POLITIKI

Ese HCR izashobora guhuza Leta y’u Rwanda n’iy’u Burundi, mugihe uburundi bushinja u Rwanda ibinyoma

Ubwanditsi 11 Apr 2018

Kiyovu SC yavuye mu maboko ya Mvukiyehe Juvenal ijya muya Ndorimana F. Regis “General”

Ubwanditsi 27 Sep 2023
Uko Museveni yanyuranyije n’imvugo ze agaha rugari abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi
INKURU NYAMUKURU

Uko Museveni yanyuranyije n’imvugo ze agaha rugari abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 16 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru