Ubwo yafataga ijambo mu Nama Rusange ya 73 y’Umuryango w’Abibumbye kuri uyu wa Kabiri, itariki 25 Nzeri, Perezida Joseph Kabila wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yamaganye kwivanga mu bibazo bya Congo kw’ibihugu by’amahanga ndetse asaba ko ingabo za Monusco zava mu gihugu cye.
Perezida Kabila yagize ati: “Ntituzabasha kugira Loni umuryango wa bose niba, kwivanga gukomeye kwa zimwe muri guverinoma mu bibazo, nta gushidikanya, bya politiki y’imbere muri za leta, hahonyorwa amategeko azigenga, byihanganiwe cyangwa bigafatwa nk’aho ntacyo bivuze.”
Ibi bikaba bisobanura aho igihugu cye gihagaze cyamagana ukwivanga uko ari ko kose mu myiteguro y’amatora ikomeje igihugu cye gishaka kuzishingira ibizayagendaho byose.
Ku kijyanye n’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri muri Congo, mu rwego rwo kugarura umutekano, perezida Joseph Kabila yongeye gusaba ko izi ngabo ziva mu gihugu cye.
Perezida Kabila yavuze ko hashize imyaka 20 ingabo za Loni zoherejwe mu gihugu cye, ariko kubera umusaruro mukeya uva mu bikorwa by’izi ngabo bongeye gusaba ko izo ngabo zava muri Congo.
Perezida Joseph Kabila mu ijambo rye kandi yijeje ko amatora ya perezida ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka azagenda neza. Yagize ati: “Buri kimwe kizaba ku murongo mu kwizera ko aya matora azaba mu mahoro kandi yizewe.”