Mu bitaro by’icyitegererezo bya Kibungo biherereye mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Uburasirazuba, hamaze gutegurwamo ibisasu bibiri byo mu bwoko bwa Grenade.
Umuyobozi w’Ibitaro bya Kibungo, Dr Williams Namanya, yabwiye itangazamakuru ko byatahuwe mu nzu y’icumbi ry’abashoferi.
Yagize ati “Nibyo, byabonetse mu cyumba abashoferi bararamo. Ubwo twihutiye guhamagara inzego z’umutekano, baraza barabitwara, ubu baracyakurikirana kureba uwaba yabizanyemo.”
Dr. Namanya William uyobora ibi bitaro bya Kibungo yagize ati “Ubu umutekano umeze neza nta kibazo, nta murwayi wigeze ahungabana.”
Amakuru atugeraho aremeza ko hari bamwe mu bakozi b’ibi bitaro bajyanywe kuri Polisi ya Kibungo kugira ngo hakorwe iperereza kuri ibi byaha.
Ubuyobozi bw’ibitaro bwanze gutangaza amazina y’abajyanywe mu iperereza, ariko amakuru yamenyekanye ni uko bamwe mu bakora kuri ibi bitaro bavuga ko abashoferi ari bo batwawe n’inzego z’umutekano.
Kugeza ubu akazi kari gukorwa nk’uko bisanzwe, abarwayi barimo kuvurwa, gusa bamwe mu bafite abarwayi mu bitaro bavuga ko babonye abasirikare n’abapolisi baza mu bitaro ariko batigeze bamenya ibyabaye.
Kukibazo cy’uko ibitaro byaba bidacungiwe umutekano ku buryo bumeze neza ?
Umuyobozi w’Ibi bitaro ati “Ntabwo aribyo, ikindi kandi navuga ni uko umutekano umeze neza, abarwayi bakomeze bagane ibitaro nk’uko bisanzwe.”
Ni ubwa mbere ikibazo nk’iki kigaragaye muri ibi bitaro bya Kibungo, ntibyoroshye kumenya igihe ibi bisasu byari bimaze muri ibi bitaro.
Damas
Uruhare rwawe nanjye rurakenewe nkurubyiruko mugukomeza kubungabunga amahoro, ubumwe, iterambere by’igihugu cyacu.
Musome
Ndabakunda.