• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Ngororero: Abayobozi b’inzego zitandukanye basabwe gufatanya kurwanya ibyaha bikorerwa abana

Ngororero: Abayobozi b’inzego zitandukanye basabwe gufatanya kurwanya ibyaha bikorerwa abana

Editorial 11 Apr 2016 Mu Mahanga

Ku itariki 9 Mata, umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Ngororero, Senior Superintendent of Police (SSP) Marc Gasangwa yasabye abayobozi b’ibyiciro bitandukanye bo mu murenge wa Sovu, ho muri aka karere gufatanya kurwanya ikintu cyose gishobora kubangamira uburenganzira bw’umwana.

Ibi yabisabye abagize Komite nyobozi y’imidugudu n’utugari by’umurenge wa Sovu, abakuriye inkeragutabara mu midugudu n’utugari bigize uyu murenge, abayobozi b’ibigo by’amashuri byo muri uyu murenge, n’abagize Njyanama na Nyobozi by’uyu murenge.

SSP Gasangwa yabibasabiye mu nama y’umutekano yaguye y’uyu murenge yari yatumiwemo aba bagize ibi byiciro, iyo nama ikaba yarabereye mu kagari ka Birembo.

Yabasabye kujya basobanurira abaturage ko umwana afite uburenganzira bwo kwandikishwa igihe avutse, ubwo kubaho, ubwo kuvuzwa, uburenganzira bwo kumenya ababyeyi be, ubwo kurindwa ivangura, n’ubwo kurindwa gushimutwa.

Yakomeje ababwira ati:”Mujye mubasobanurira ko abana bafite kandi uburenganzira bwo kurindwa gucuruzwa, ubwo kugaragaza igitekerezo, uburenganzira bwo kuruhuka, n’ubwo kwidagadura.”

SSP Gasangwa yabwiye abo bagize ibi byiciro kurwanya ikintu cyose gishobora gutuma abana bava mu ishuri cyangwa cyatuma bajya ku mihanda, aha akaba yarabasabye kujya bakangurira ababyeyi kwirinda amakimbirane n’intonganya babasobanurira ko biri mu bishobora gutuma abana bahunga iwabo bagahitamo kujya kwibera ku mihanda.

Yabasabye na none kurwanya imirimo itemewe kandi ivunanye ikoreshwa abana nko kubakoresha mu birombe, gucukura no gutunganya amabuye yo kubakisha, gusoroma icyayi no kwikorera imitwaro mu isoko.

Yababwiye kandi kujya bagenzura ko amarondo akorwa neza kugira ngo harwanywe ubujura bwo mu ngo , ubw’amatungo, ndetse n’ibindi byaha muri rusange.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Sovu, Hibukimfura Jean Pierre yagize ati:”Inzego z’ubuyobozi zibereyeho kuzuzanya. Gufatanya hagati yanyu bizatuma uburenganzira bw’umwana burushaho kubahirizwa, kandi bizatuma harwanywa ibyaha by’ubwoko bwose; bityo umutekano ukomeze gusigasirwa aho muyobora.”

Yashimye Polisi y’u Rwanda ku nama yagiriye abo bayobora ibyo byiciro, kandi abasaba kuzirikana no gushyira mu bikorwa ibyo basabwe.

RNP

2016-04-11
Editorial

IZINDI NKURU

Umulisa Alphonse wahoze ayobora Musée yirukanwe burundu mu bakozi ba Leta

Umulisa Alphonse wahoze ayobora Musée yirukanwe burundu mu bakozi ba Leta

Editorial 13 Oct 2016
“Igihano Eugène Rwamucyo yahawe ni ikimenyetso cyo guca umuco wo kudahana, no gusubiza agaciro abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi “- Wairimu Nderitu.

“Igihano Eugène Rwamucyo yahawe ni ikimenyetso cyo guca umuco wo kudahana, no gusubiza agaciro abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi “- Wairimu Nderitu.

Editorial 06 Nov 2024
Simba SC yo muri Tanzania yatandukanye n’umutoza wayo Didier Gomes Da Rosa isigaranwa n’umunyarwanda Thierry Hitimana nk’umutoza mukuru

Simba SC yo muri Tanzania yatandukanye n’umutoza wayo Didier Gomes Da Rosa isigaranwa n’umunyarwanda Thierry Hitimana nk’umutoza mukuru

Editorial 27 Oct 2021
M23 yashyize hanze amabanga yagiranye na Perezida Tshisekedi na mbere yuko atorerwa kuyobora iki gihugu

M23 yashyize hanze amabanga yagiranye na Perezida Tshisekedi na mbere yuko atorerwa kuyobora iki gihugu

Editorial 16 Jun 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ifoto y’Umunsi
HIRYA NO HINO

Ifoto y’Umunsi

Editorial 05 Sep 2017
Umuntu Ntaba Igihangange Gutyo Gusa Abigiramo Uruhare – Perezida Kagame
IMIKINO

Umuntu Ntaba Igihangange Gutyo Gusa Abigiramo Uruhare – Perezida Kagame

Editorial 07 Aug 2018
Amafoto – Nyuma yo kwerekana abatoza bashya ku ikipe ya Rayon Sports, bahise banatangiza imyitozo harimo n’abakinnyi bashya usibye Pierrot
Amakuru

Amafoto – Nyuma yo kwerekana abatoza bashya ku ikipe ya Rayon Sports, bahise banatangiza imyitozo harimo n’abakinnyi bashya usibye Pierrot

Editorial 03 Feb 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru