Hashize iminsi havugwa ingendo za perezida Nkurunziza yatangiye gukora hirya no hino mu gihugu. Muri izi ngendo, Perezida Nkurunziza akaba agirana ibiganiro byihariye n’abantu batandukanye bakomoka mu ntara aba yasuye. Bivugwa ko ibiganiro byitiriwe “gukunda igihugu, imyumvire n’indangagaciro.
Abakora ubusesenguzi mu bya politike babibonamo nk’uburyo / amayeri ya Nkurunziza yatangiye gukoresha mu gukomeza umugambi wo gutera ubwoba abantu kugirango umugambi we wo gushyira mu bikorwa ivugururwa ry’itegeko nshinga uzagerweho nta nkomyi.
Umushinga w’ itegeko wemejwe ku itariki ya 24 Ukwakira harimo ko Perezida w’ u Burundi agiye kujya ategeka manda y’ imyaka irindwi ishobora kongerwa inshuro imwe.
Imiryango itari iya Leta mu Burundi yamaganye iyi ngingo ivuga ko ikigamijwe ari ukugira ngo Perezida w’ u Burundi Pierre Nkurunziza azongere yiyamamaze muri 2020 ubwo azaba asoje manda yatorewe muri 2015 ntivugweho rumwe.
Perezida Nkurunziza akaba aherutse gutangariza mu ntara ya Cibitoke, ko guhera mu mwaka wa 2018 agiye kwikiza abatavuga rumwe n’ubutegetsi bose aho yakoresheje amagambo avuga ko azabashakira Laissez-passer zibajyana mu ijruru.