Televiziyo ya Rayal TV yakoreraga mu Rwanda nayo imaze gufunga imiryango
Impamvu yo gufunga imiryango ngo byaba ari ukubera ubukene ni nyuma y’igihe gito KFM nayo ifunze. Aba banyamakuru bavuze ko intandaro yo gufungu ibiganiro kuri iyi televiziyo ngo ari amikoro.
Abanyamkuru b’iyi televiziyo bahamije ko mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri bakoreshwejwe inama n’ubuyobozi mbere yo gutangira akazi babwirwa ko iyi televiziyo bakoreraga ifunze imiryango.
Ubuyobozi bw’iyi televiziyo bwabwiye aba banyamakuru ko butagifite ubushobozi bwo gutunga abakozo bakoresha.
Iyi televiziyo yarifite abanyamigabane b’abanya Kenya yashinzwe nyuma yo kugura indi televiziyo nayo yakoreraga mu Rwanda yitwaga Lemigo TV.
Gusa radio y’aba banyamigabane yo yitwa Rayol FM yo ngo izakomeza gukora
Iyi televiziyo ifunze nyuma y’iminsi itari myinshi indi radio yakoreraga mu Rwanda KFM nayo ifunze imiryango ku kibazo nk’iki nacyo cy’amikoro.
Ubukene mu bitangazamakuru bwakunze kumvikana mu Rwanda ndetse banyirabyo bakunze kuvuga ko nta masoko babona bakuramo amafaranga yo gutunga ibinyamakuru byabo.
N’ubwo abanyamakuru bakoreraga Rayal TV bavuga ko bizeye ko bazahabwa ibikubiye mu masezerano yabo ariko nta cyizere ko bazabihabwa kuko umwe mubayobozi b’iyi televiziyo yabwiye itangazamakuru ko atazi niba abakozi bakoreraga iyi Royal TV bazahabwa ibiri mu masezerano ngo kuko banyirayo aribo bazabifataho icyemezo.