Igitero cya FDLR cyagabwe mu ijoro ryo kuwa 15 rishyira kuwa 16 Mata 2016 kuri station ya polisi iri mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Bugeshi mu Kagari ka Kabumba.
Igisirikare cy’u Rwanda cyemeje ko Station ya Polisi y’u Rwanda mu Murenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu yaraye igabweho igitero n’abarwanyi bikekwako ari abo mu mutwe wa FDLR.
Itangazo igisirikare cy’u Rwanda cyashyize ahagaragara rivuga ko aba bagabye iki gitero basubijwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ubu inzego zishinzwe umutekano z’u Rwanda zikaba zirimo zigenzura neza ako gace.
Umuvugizi Wungirije w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Rene Ngendahimana yatangaje ko ibindi kuri iki gitero biza gutangazwa.
Umwe mu baturage wumvise urusaku rw’amasasu yatangaje ko imirwano yamaze hafi isaha. Bivugwa kandi ko abateye baba bari hagati ya 20 na 30 bavugaga ururimi rw’i Lingala n’Igiswahili.
Abateye ngo bashobora kuba bashakaga kwiba Umurenge SACCO wa Bugeshi, kuko bawurasheho.
Mu kwezi gushize ku itariki ya 23 Werurwe mu Karere ka Rubavu, muri uyu Murenge wa Bugeshi, ingabo z’u Rwanda zaharasiye umusirikare wambaye impuzankano z’ingabo za Congo.
Amakuru yatangajwe icyo gihe ni uko abasirikare binjiye ku butaka bw’u Rwanda ahagana saa sita z’ijoro bashotora ingabo z’u Rwanda bazirasa nazo zibarasaho zicamo umwe abandi batabashije kumenyekana umubare barakomereka.
FDLR
Icyo gihe Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda zikorera muri ako gace, Capt. Kalisa Edouard, yatangaje ko icyo gitero cyaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hashingiwe ku iperereza ry’ibanze.
Source : Igihe.com