• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki   |   31 Jan 2026

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Editorial 11 Apr 2024 Amakuru, HIRYA NO HINO, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Umunyarwanda yagize ati” aho kugira umwana agapfa ahagaze, washyingura ukihanagura”.

Ababyeyi ba Jean Paul Turayishimye, Karama na Mukamusoni, nabo bagomba kuba aho bari baterwa ipfunwe no kugira umwana warumbiwe n’umutimanama, kugeza ubwo umujyanama we mukuru aba Achille Bagosora, wabaswe n’ubugome nk’ubwa se, ruharwa Théoneste Bagosora.

Uburozi bwa Jean Paul Turayishimye iyo butarimo gusebanya, gukwiza ibihuha no kugambanira igihugu cye, buba bugizwe no gushinyagura, cyane cyane mu bihe nk’ibi byo kunamira abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyuma y’ubuhamya bwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, bwagarutse ku rupfu rw’umwe mu bo mu muryango we, umubyeyi Florence wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abantu batangajwe no kumva amateshwa ya Turayishimye yuzuyemo ibinyoma no gukina ku mubyimba umuryango wa nyakwigendera Florence, by’umwihariko Perezida Kagame, cyane cyane aho avuga ko ingabo za RPF-INKOTANYI zitagize ubushake bwo gutabara umuryango wa Florence.

Nubwo atari akeneye no kwisobanura, Perezida Kagame yavuze uburyo yasabye ingabo za Loni gutabara uyu muryango, ariko ntibyashoboka kuko abicanyi bakumiriye abari batababye.

Kuba Ingabo za RPF-INKOTANYI zitarabashije kugera aho nyakwigendera yari atuye si igitangaza, cyane ko urugo rwe rwari iruhande rw’ikigo cya gisirikari cya Habyarimana, cya Camp-Kigali. Nta warokotse utazi uburyo ingabo z’ Inkotanyi zitanze bidasanzwe, ndetse aho byashobotse zitabara benshi bahigwaga, batanafitanye isano n’umuyobozi wazo, Paul Kagame, uretse isano y’ubunyarwanda. Kuba zitarabashije gutabara umuvandimwe w’Umugaba Mukuru wazo, burumvikana ko bitashobokaga nyine.

Nk’uko ibimenyetso simusiga byagaragajwe, mu bicishije umuryango wa Florence harimo Callixte Mbarushimana bakoranaga muri UNDP. Nubwo Perezida Kagame atavuze amazina y’uwo mwicanyi, abazi neza iyi dosiye ntibashidikanya ku ruhare rwa Mbarushimana, ubu widegembya mu Bufaransa.

Uretse Jean Paul Turayishimye nawe ubikorera gushimisha incuti ze nka Achille Bagosora, abandi bose bakurikiranye urupfu rwa Florence n’umuryango we, bibaza ukuntu Callixte Mbarushimana, wanabaye umwe mu bategetsi b’umutwe w’abajenosideri wa FDLR, adafunze. Jean Paul Turayishimye we ngo ubutabera “bwashyize mu gaciro” busanga uyu Mbarushimana nta cyaha afite.

Ibihuha byose Jean Paul Turayishimiye avuga ku bo mu muryango wa Perezida Kagame, baba abakiriho n’abitabye Imana, nawe yivugira ko atabihagazeho, ko ibyinshi abihabwa n’abo yita”inkoramutima ze”. Twashoboye kumenya neza ko mu bamuha ibyo bitakakaragasi ngo ni amakuru, harimo Teteri Agnès, umugore w’ikigarasha Gasana Eugène, uwo Teteri akaba acuruza ibihuha

Hari nk’aho Turayishimiye avuga ngo n’iyo Florence arokoka Kagame ntacyo yari kuba amumariye, nk’uko “ntacyo afasha umuryango wa nyakwigendera Muyango”.

Icya mbere, uwo muryango ntiwamutakiye ko ukeneye gufashwa. Abarokotse bo kwa Muyango barifashije cyane, ndetse ahubwo uko tubazi, Jean Paul Turayishimye abiyambaje bamuremera, akava mu bubwa bwo gusebanya ngo abone amaramuko.

Icya kabiri, mu Rwanda ntibisaba ngo ube uri uwo mu muryango wa Kagame ngo ubone imfashanyo. Leta yashyizeho gahunda nyinshi zunganira Abanyarwanda bose, nta robanura, baba abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, baba n’abandi baturage muri rusange. Aha niho ubuyobozi bw’u Rwanda butandukaniye n’ubwo abajenosideri n’ibigarasha nka Turayishimye byifuza, bugendera ku kimenyane n’icyenewabo.

Jean Paul Turayishimye kandi yanagarutse kuri Déogratias Kayumba, umuvandimwe wa Florence, waje kwitaba Imana ariko we azize uburwayi, umugome Turayishimye akemeza ko nyakwigendera yimwe ubushobozi n’uburenganzira bwo kwivuriza mu mahanga!

Muri iyi myaka 30 ishize, ntiwabara Abanyarwanda Leta yohereje mu mahanga, ku mpamvu zinyuranye, zirimo kwivuza, kwiga n’izindi, cyane cyane mu myaka yakurikiye Jenoside yakorewe Abatutsi kuko u Rwanda rwari rutarabona ubushobozi bwo gutanga izo serivisi imbere mu gihugu. Ntiwabara kandi amamiliyoni y’amadolari yabatanzweho, kandi koko kwita ku buzima bw’abaturage biri mu nshingano za Leta. Wasobanura ute rero ukuntu Leta yaba yarohereje abatabarika kwivuza no kwiga mu mahanga, ndetse barimo n’abakomoka ku bahekuye u Rwanda, ikabyima umuntu nka Déogratias Kayumba, wagize uruhare runini mu kubohora u Rwanda no kurusana?

Déogratias Kayumba yabaye mu myanya y’ubuyobozi, irimo kuba Perefe w’iyahoze ari perefegitura ya Byumba, ndetse ubwo yitabarukiraga mu Buhinde muri Gicurasi 2015, yari Visi-Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzora bwa Muntu.

Umugore we, Imakulata Kayumba yabaye minisitiri muri Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, ndetse aza ko kuba Senateri. Ubu koko, uwashyira mu gaciro wese, yakwanzura ko uyu muryango wari wanzwe na Leta, kugeza aho ubura ubushobozi bwo kwivuza ndetse n’uruhushya rwo kujya mu mavuriro yo mu mahanga?

Jean Paul Turayishimye rero, nujya kwibeshya ko wayobya Abanyarwanda ujye uzirikana ko bakuzi umuzi n’umuhamuro. Nta n’umwe wabeshya rwose, ibyo byo ubimenye.

Ntawe utibuka ubugome wakoze ukiri serija mu ngabo z’uRwanda, nk’igihe Kayumba Nyamwasa agutuma kwica umukecuru w’imyaka isaga 70, mumuziza gusa ko umuhungu we El Hadj Ibrahim Murwanashyaka, akaba na muramu wa Nyamwasa, yanze gufasha Nyamwasa kwiba banki yitwaga BACAR. Uribuka ko wanabyiyemereye ubwo wasubizaga incuti yari ikubajije iby’ubwo bwicanyi, ukamusubiza ngo” nari nahawe amabwiriza, uzandege aho ushaka( I had an order-go and report me)”.

Ntawe uribagirwa kandi ko umaze guhunga igihugu kubera ibyaha bikabije, wagize uruhare mu iterwa ry’ibisasu ryabaye mu Rwanda hagati ya 2010 na 2014. Ubuhamya mu manza z’abafatiwe muri iryo terabwoba ryahitanye inzirakarengane nyinshi, ababarirwa muri 400 bagakomereka, bwerekanye ko wari inyuma y’ubwo bunyamanswa. Nabwo wabitumwe na Kayumba Nyamwasa mukibana mu mutwe w’ibyihebe wa RNC, mbere y’uko mupfa ibisahurano ukajya gushinga ikiryabatezi, ngo ni ARC.

Urahomera iyonkeje rero, kuko ibigambo byawe byuzuyemo ibihuha, ubuswa, gusebanya no kugambana ntawe ukibiha agaciro, gusa ntibizakubuza kugwa igihugu igicuri.

2024-04-11
Editorial

IZINDI NKURU

Basketball :  Abangavu b’u Rwanda babonye itsinzi ya mbere muri  Zone V,  bihimuye ku ba Tanzania

Basketball : Abangavu b’u Rwanda babonye itsinzi ya mbere muri Zone V, bihimuye ku ba Tanzania

Editorial 14 Jun 2019
 Menya umwirondoro wa Claude Gatebuke, umutekamutwe ushakisha amaronko mu guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

 Menya umwirondoro wa Claude Gatebuke, umutekamutwe ushakisha amaronko mu guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 24 Apr 2020
Umuhango w’irahira rya Macky Sall, Kagame n’abandi baperezida 18 bitabiriye irahira rye

Umuhango w’irahira rya Macky Sall, Kagame n’abandi baperezida 18 bitabiriye irahira rye

Editorial 02 Apr 2019
Amavubi yanganyije na Lesotho i Kigali yuzuza amanota 8 ayicaje ku mwanya wa Kabiri inyuma ya Afurika y’Epfo

Amavubi yanganyije na Lesotho i Kigali yuzuza amanota 8 ayicaje ku mwanya wa Kabiri inyuma ya Afurika y’Epfo

Editorial 25 Mar 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ntawe ugomba kutwigisha uko umutwaro w’ubukene uremera –Perezida Kagame
UBUKUNGU

Ntawe ugomba kutwigisha uko umutwaro w’ubukene uremera –Perezida Kagame

Editorial 26 Feb 2019
Perezida Kagame yarahije abayobozi bashya muri Guverinoma n’aba Polisi (Amafoto)
ITOHOZA

Perezida Kagame yarahije abayobozi bashya muri Guverinoma n’aba Polisi (Amafoto)

Editorial 19 Oct 2018
Tshisekedi arapfunda imitwe nk’uhiriye mu nzu: Ubu arakusanya abajenosideri ngo bamufashe kurwanya M23 no gutera u Rwanda
Amakuru

Tshisekedi arapfunda imitwe nk’uhiriye mu nzu: Ubu arakusanya abajenosideri ngo bamufashe kurwanya M23 no gutera u Rwanda

Editorial 08 Mar 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru