Umukuru w’igihugu cy’u Burundi Petero Nkurunziza kumunsi w’ejo yari muri Tanzania, aho yagiriye uruzinduko rw’umunsi umwe, Perezida Nkurunziza muri Tanzania yari kumwe na Delegasiyo ikomeye, irimo n’abayobozi mu nzego zo hejuru barimo Minisitiri w’umutekano, uw’ububanyi n’amahanga, Minisitiri mu biro by’umukuru w’igihugu ushinzwe ibikorwa bya EAC na Minisitiri w’imari n’igenamigambi.
Kuri Twitter ye, umujyanama mu biro by’umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Willy Nyamitwe akaba ashinzwe n’itumanaho yagaragaje ko Perezida Pierre Nkurunziza yakiriwe ku mupaka wa Tanzania mu Karere ka Ngara ahitwa Kabanga umujyi mukuru wako karere. Uyu mupaka uhana imbibi n’uburundi na Tanzania ndetse ugahura na Rusumo kumupaka w’u Rwanda na Tanzania.
Amakuru yizewe avuga ko umukuru w’igihugu cy’u Burundi yakiriwe na Minisitiri w’Ingabo wa Tanzania, Dr. Husssein Ali Mwinyi i Dar es Salaam ndetse akaba ashobora no kuba yabonanye n’uwahoze ari Perezida wa Tanzania Kikwette wigeze gusaba ko u Rwanda rwashyikirana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, kugeza ubu ivugwaho kuba inakorera mu gihugu cy’u Burundi. Perezida Nkurunziza, aho yavuye ajya i Ngara aho yabonaniye na mugenzi we Dr John Pombe Magufuli wa Tanzania baza kugirana ibiganiro mu muhezo. Hari amakuru avuga ko abakuru b’ibihugu byombi basabye impunzi z’abarundi gutahuka bagasubira mu gihugu cyabo.
Perezida Nkurunziza i Ngara muri Tanzania
Perezida Nkurunziza yaherukaga kugirira uruzinduko hanze y’igihugu muri Gicurasi 2015, icyo gihe na bwo yari yagiye muri Tanzania mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize EAC yigaga ku bibazo by’umutekano mu karere.Icyo gihe habayeho ibikorwa byo kugerageza kumuhirika ku butegetsi [ Coup d’Etat ] ahita agaruka iyi nama yari yagiyemo itarangiye. Kuva ubwo kugeza ubu Nkurunziza yari atarongera gusohoka mu gihugu.
Perezida w’u Burundi nyuma y’ibiganiro na Perezida Magufuri, yasubiye mu gihugu cye aciye inzira y’ubutaka ku mupaka wa Kabero.
Cyiza D.