Mu nkuru yasohotse mu kinyamakuru cya Leta ya Uganda, The New Vision yasohotse ku wa Gatandatu taliki 26 Mutarama 2019 cyanditse inkuru igaragara ku rupapuro rwa 18 igira iti, ‘’ Abayobozi b’Uturere ni uruvange rw’abasirikare n’inkoramutima z’Ishyaka riri ku butegetsi.”
Mur’izo nkoramutima z’ishyaka riri ku butegetsi muri Uganda Kayumba Nyamwasa akaba ariwe wagaragajwe wenyine. Mu ifoto igaragaza Kayumba Nyamwasa atemba itoto, Ikinyamakuru The New Vision cyanditse ku birebana n’umwirondoro we mu nshamake ugararagara utya, ‘’ Faustin Kayumba Nyamwasa yari icyegera cyidasanzwe cy’uwari Umuyobozi w’Akarere ka Gulu ho mu Majyaruguru ya Uganda”, mbere yuko gikomeza kurondora indi myanya Kayumba Nyamwasa yarimo muri Uganda ndetse no mu Rwanda.
Muri iki cyiciro cy’abigeze kuba ibyegera by’ibisonga byari bishinzwe kuyobora Uturere, ni kuki Kayumba Nyamwasa ariwe wagaragajwe gusa, kuki The New Vision ariwe yanditseho, kandi nyamara hari abindi bari ibyegera by’ibisonga byari bishinzwe kuyobora Uturere banganyaga ubushobozi, ndetse no kubumurusha ? Ibi ntabwo byaba ari uruhurirane gusa, nkuko bitangazwa n’abasesenguzi basomye inkuru yacu iheruka.
SOMA INKURU : Impamvu Kayumba Akomeje Kuba Umwizerwa Wa Museveni
Hakaba haravutse ibindi bibazo nyuma iyi nkuru ikimara gusohoka mu Kinyamakuru cya Leta ya Uganda.
Kimwe muri ibi, kitari ibanga, n’uko kuba Kayumba Nyamwasa akuriye Umutwe w’iterabwoba ugamije kugarura imvururu z’intambara mu Rwanda. Isi yose izi ko umutwe wa Nyamwasa RNC ari umutwe w’iterabwoba, ushishikajwe no kwinjiza mu inyeshyamba abarwanyi, mu rwego rwo kurwanya guverinoma igendera ku matwara ya demokarasi yatowe n’abaturage ku bwiganze bw’amajwi ari hejuru ya 90%.
Ibirego Kayumba aregwa Raporo ya Loni iherutse gusohoka yabigaragaje mu buryo burambuye, izindi raporo zagaragaje ko abagize umutwe wa RNC, FDLR, Interahamwe n’ibisigisisgi bya Ex. FAR bahuriye Kampala mu Ukuboza n’ibyegera bya Perezida Museveni. Ku ngingo y’ibyigwa, hari ukwiga ukuntu hashyirwaho uburyo bunoze bwo guhuza ibikorwa by’izo nyeshyamba mu rwego rwo kurwanya URwanda.
Ibi bikaba byaratangajwe n’icyegera cy’ushinzwe ubutasi muri FDLR, Ignace Nkaka uzwi nka LaForge Bazeye Fils , ibi akaba yarabivuze ubwo yarimo guhatwa ibibazo n’inzego z’iperereza zo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, iki kikaba ari ikimenyetso simisiga kigaragaza ko Leta ya Museveni na Kayumba Nyamwasa bafite uruhare n’imikoranire mu bikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’URwanda, ndetse n’ukuntu ubwo butegetsi bwa Museveni na Kayumba ari amazi n’ifu.
Ntibitangaje ko ikinyamakuru The New Vision cya Leta ya Uganda cyirimo gutaka Kayumba nk’inkoramutima y’ishyaka NRM ryiza? n’ubwo benshi barimo gutangara. Ariko ni uburyo bugaragarira buri wese ko Museveni arimo gukora Propaganda za Kayumba Nyamwasa muri NRM no gutegura abayobozi bayo n’abanyauganda kwerekwa Kayumba nk’umuntu w’ingirakamaro wakoreye Uganda cyane kurusha u Rwanda, bityo abanyauganda bakaba bakwiye kumuyoboka.
Ikindi n’uko Museveni aziko Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatanze impapuro nshya zita muri yombi Kayumba Nyamwasa n’abandi bayobozi bari ku ruhembe rw’umutwe w’abarwanyi uzwi nka P5 wisuganyiriza mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ngo uzahungabanye u Rwanda.
Museveni akaba ashobora kuba arimo gutegura abanyauganda uburyo bwo kuba yahungishiriza Kayumba muri Uganda nk’umuntu wakoreye NRM,aho kugirango atabwe muri yombi n’u Rwanda.
Raporo y’impuguke za Loni yagaragaje ko Kayumba akorera ingendo nyinshi muri RDC na Uganda, asura ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro.
Kayumba na P5 bivugwa muri raporo ko bamaze gukora batayo eshatu; iyitwa Alpha, Bravo na Delta, buri imwe igizwe n’abarwanyi basaga 120, bose bavuga ko bashaka kubohora u Rwanda. Ariko amakuru Rushyashya ikura muri Kongo n’uko abo barwanyi kuri ubu basubiranyemo ubaze umubare w’abahungiye mu Burundi, inkomere, abahunze inzara n’ abadeserce, kuri ubu P5 na Kayumba ntibasigaranye inyeshyamba zigera no kuri 70.
URwanda rwagaragaje kenshi ku birebana n’ibikorwa bya Nyamwasa na RNC. Guverinoma y’Urwanda ikaba yarakomeje kujya ibigaragariza Guverinoma ya Uganda binyuze mu nzego za Dipolomasi. Kigali ikaba yari ifite gihamya, kandi na n’ubu gihamya ikaba igihari ko Uganda iri ku isonga mu gutera ingabo mu bitugu RNC, ari nako ibaha inkunga, ndetse no kuborohereza mu bikorwa byose byabo, byose bigamije kugarura ubwicanyi no gusenya u Rwanda .
Uganda ikaba yaragiye ibihakana, kandi nyamara inshuro nyinshi, URwanda rwagiye rugaragaza ibimenyetso ko Uganda ibikora. Urugero n’uko urubyiruko rw’Abanyarwanda rwafashwe na polisi ya Uganda ahitwa Kikagati ku mupaka ugabanya URwanda na Tanzania, aho rwavuze ko rwerekezaga mu nkambi RNC itoreza inyeshyamba muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.
Bakaba baragenderaga ku byangombwa by’ibihimbano bahawe n’urwego rw’iperereza muri Uganda [ CMI ] bityo biza gutera amakenga abari bashinzwe abinjira n’abasohoka bakabata muri yombi.
Muri uko guhatwa ibibazo, bavuze ko ari inzego za Museveni, zishinzwe ubutasi bwa gisirikare zabahaye ibyo byangombwa by’ibihimbano, amafaranga y’urugendo n’ubundi bufasha. Biriya byose ni ibimenyetso bifatika, byagaragajwe na Leta y’URwanda. Ikindi kandi n’uko iyo izo nyeshyamba za RNC ziri IKampala, zifatwa nk’abandi banyacyubahiro bose baturutse mu bindi bihugu.
Birazwi neza ko Tribert Rujugiro wahunze igihugu ari umwe mu batera inkunga y’amafaranga RNC, kandi akaba n’umufatanya bikorwa mu bucuruzi hagati ya murumuna wa Museveni Salim Saleh . Uwo murumuna we afite imigabane ingana na 15% mu ruganda rwa Rujugiro rw’itabi ruri ahitwa Arua ho mu Majyaruguru ya Uganda.
Ibi byose ni ibimenyetso bigaragaza ko ubutegetsi bwa Museveni bukora ibishoboka kugirango buhungabanye ubuyobozi bw’URwanda, mu nyungu zabwo na Kayumba, haba mu buryo buziguye, cyangwa se butaziguye, ibi kandi bikaba binemezwa n’inzobere y’inararibonye ku mibanire y’igihugu cya Uganda n’URwanda.
“Kuba rero ikinyamakuru The New Vision cyaranditse iyi nkuru igaragaza Nyamwasa nk’inkoramutima y’ishyaka NRM nziza mu maso y’abaturage ba Uganda, n’ubwo nyamara arimo gutegura ibikorwa by’iterabwoba ku Rwanda bigaragaza ko Museveni yijanditse mu bikorwa bya RNC,” bikaba bitazamugwa amahoro.
Bikaba rero byigaragaza ko kuba ikinyamakuru cyarashyize mu nyandiko zacyo Nyamwasa muri bamwe basobanukiwe n’ingegabitekerezo y’ishyaka riri ku butegetsi muri Udanda NRM , ari uburyo bwo kumucengeza mu mitwe y’abaturage ba Uganda, ni nko kumukundisha rubanda ndetse no kumwamamaza”.
“Ibi bikaba byigaragaza, gutaka isura ya Kayumba Nyamwasa muri Uganda, kandi ntibyapfa gukorwa bidahawe umugisha n’inzego zo hejuru,” Inzego ziri IKampala.
Lille
Kayumba uwo azanyura he ? HEJURI? hASI? mU KIRERE? dEMOKARASI? iNTAMBARA? HEHE?
Cornerstone
Ayubusa numwana wumunyarwanda, aliko m7 atekereza ko Uganda ali akarima ke koko…
Nyamara nabonye na Bashir wa Soudan wali warigenje abaturage batangiye kumurya isataburenge. Icyo nzi cyo haba kayumba m7 yiyegereje kuko yakoreye NRM Kuko arwanya RPF bibagiwe ko RPF igifite benshi bakiyikunda kdi bali ba caders bakomeye Kayumba na M7 cg Salim saleh ntibagiwe .
Ibiriho nemera nuko abagande cg uwariwe wese waterurwanda yayoberwa inkuba imukubise.
Uretse kuba benshi mu mpunzi zabohoje Rwanda zavuye Uganda ,.( benshi bazi ko alibo bafashe Rwanda) ngira mbibutse ko Rwanda yubatswe na benshi mu nkotanyi twali amahanga yose, Zaïre, Burundi, TZ, nayandi mahanga ya kure ya gds lacs . Sasa rero uzatera u rwanda amenye ko amateka azisubiramo kuko twese tuzabahuriraho, ubu mfite 44 ans, murumva ko ngikomeye, ko imbeho yibirunga ntacyo yantwaye ubu noneho amakote nibindi bishyuha byo biruzuye.
Ubu ndi reserve force, muzibeshye gusa ndabona na winter yaha ibwota masimbi imeze nabi. Nzaza kubakoreraho vocation mbamene imitwe in real apana ama games nirirwaho kubera urubura rwambujije akazi.
Btwenge
ARIKO BURIMUNSI
KAYUMBA NYAMWASA
UZIYUKO ARIMWE MUMUSHAKIRA
ABAYOBOKE IYO AHORA
MUBINYAMAKURU
ABANTU BIBAZA UWO KAYUMBA NIMUNTUKI WATITIJE ABATEGETSI
BURWANDA NAJYE MPORA NIBAZA
KURI KAYUMBA. UHORA MUNINYAMAKURU BYURWANDA
MBABAZE. KAYUMBA UWO
ATUNZIKI. AFITIKI KIBABUZA GUSINZIRA. KUKO BIRAGARAGARA
YUKO MUMUTÎYA. MWAMUZÀYE SE
NKA WAWUNDI WA FDLR
NABANDI MUHORA MUZANA
HARABURIKI.
NGAHO NIMUKOMEZE
MUMWAMAMAZE
NAHO WOWE RERO COR’OSTONE
NTAMUYOBOZI NUMWE
WARUKWIRIYE KWIBAZA YUKO
IGIHUGU ARI AKARIMAKE
NTAGO ARI M7 GUSA
NABANDI BOSE CYANE CYANE
ABO MURI AFRICA