• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Niba Inteko Ishinga Amategeko y’Ubwongereza yaremeje ko mu Rwanda hubahirizwa uburenganzira bwa muntu, ni iki cyabuza icyo gihugu koherereza u Rwanda abajenosideri gicumbikiye?

Niba Inteko Ishinga Amategeko y’Ubwongereza yaremeje ko mu Rwanda hubahirizwa uburenganzira bwa muntu, ni iki cyabuza icyo gihugu koherereza u Rwanda abajenosideri gicumbikiye?

Editorial 29 Apr 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Mu cyumweru gishize, Inteko Ishinga Amategeko y’Ubwongereza yaciye impaka zari zimaze imyaka 2, maze ishingiye ku bimenyetso bigaragaza ko mu Rwanda hari umutekano usesuye, n’ibindi bisabwa ngo uburenganzira bwa buri wese bwubahirizwe, itora itegeko ryemerera Guverinoma y’icyo gihugu kohereza mu Rwanda abimukira bakirimo mu buryo butemewe n’amategeko.

Nyuma y’amasaha make, iri tegeko ryahise rinashimangirwa n’Umwami Karoli III, bisobanuye ko rigomba gutangira gushyirwa mu bikorwa.

Niba rero inzego z’ikirenga mu butegetsi bw’Ubwongereza zihamije ko mu Rwanda hari umutekano n’ubutabera, urundi rwitwazo rwaba uruhe mu gukomeza kugundira amadosiye y’abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho kubohereza mu Rwanda ngo baburanishwe, nk’uko byasabwe, none imyaka ikaba ibaye agahishyi Abongereza baratereye agati mu ryinyo? Ese gukingira ikibaba abicanyi, nibyo kurengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu bahora batoza abandi?

Kuva mu mwaka wa 2007, ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwashyikirije Ubwongereza dosiye z’Abanyarwanda 5 bakekwaho kuba abajenosideri, hasabwa ko bakoherezwa mu nkiko zo mu Rwanda. Kuva icyo gihe, ari ukubohereza byimwe agaciro, ari no kubaburanishiriza mu Bwongereza nibura, nabyo ntibyakorwa.

Abo ba ruharwa ni:

1. Vincent Bajinya usigaye wiyita ” Brown Vincent” mu rwego rwo kuyobya uburari, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi akaba yarayoboraga ikigo cyo kuboneza urubyaro cya ONAPO. Ashinjwa uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi benshi mu Mujyi wa Kigali.
2. Céléstin Mutabaruka wategekaga umushinga w’ubuhinzi ” Crête-Zaïre-Nil”. Yahaye abicanyi amabwiriza, amafaranga n’imodoka z’umushinga, kugirango batsembe inzirakarengane z’Abatutsi zari zahungiye mu Bisesero.
3. Emmanuel Nteziryayo wari burugumesitiri wa Mudasomwa, mu yahoze ari Perefegitura ya Gikongoro.
4. Charles Munyaneza wari burugumesitiri wa Komini Kinyamakara, nayo ya Gikongoro.
5. Céléstin Ugirashebuja wari burugumesitiri wa Kigoma, Komini yahoze mu cyitwaga Perefegitura ya Gitarama.

Mu mwaka 2008 inkiko zo mu Bwongereza zemeje ko aba uko ari 5 boherezwa kuburanira mu Rwanda, ahabereye ibyaha bakurikiranyweho, ariko mu mwaka wakurikiyeho ubujurire bwabo buhabwa agaciro, ngo kuko mu Rwanda batari kubona ubutabera n’uburenganzira binoze.

Muw’2022, Borris Johnson wari Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza icyo gihe, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru i Kigali, yavuze ko agiye gukora ibishoboka byose abo bajenosideri bakaryozwa ibyo bakoze, nyamara n’abamusimbuye kuri uwo mwanya ntibigeze bubahiriza isezerano.

Nyuma rero y’imyaka 30 habaye Jenoside yakorewe Abatutsi, amajwi menshi akomeje gutera hejuru, yibaza niba amaherezo imiryango y’abiciwe n’izi nkoramaraso izashyira igahabwa ubutabera.

Igiteye impungenge kurushaho, ni uko aba baruharwa bagenda basatira imyaka y’ubusaza, bikabongerera amahirwe yo kuzava kuri iyi si batumvise ikibatsi cy’ubutabera, nk’uko byagenze kuri ruharwa Kabuga Felisiyani, utazaburanishwa ngo kuko ashaje cyane.

Imiryango iharanira guca umuco wo kudahana ndetse n’iy’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, irasaba Ubwongereza gushyira imbaraga mu kugeza mu butabera aba bantu 5, nk’izo bashyize mu gutambutsa itegeko ryemerera icyo gihugu kwikuraho abimukira bahaba mu buryo butemewe n’amategeko.

2024-04-29
Editorial

IZINDI NKURU

Ntabwo dukeneye abatugirira impuhwe, dukeneye uburenganzira- Jeanne d’Arc Ntigurirwa

Ntabwo dukeneye abatugirira impuhwe, dukeneye uburenganzira- Jeanne d’Arc Ntigurirwa

Editorial 14 Aug 2017
REG ifite umuyobozi mushya. Mugiraneza yasimbuwe na Weiss

REG ifite umuyobozi mushya. Mugiraneza yasimbuwe na Weiss

Editorial 17 May 2017
Inkomoko y’ishoramari rya RPF

Inkomoko y’ishoramari rya RPF

Editorial 01 Jul 2017
Urubanza Rwa Kizito Mihigo Rwongeye Gusubikwa Rwimurirwa Mu Gihe Kitazwi

Urubanza Rwa Kizito Mihigo Rwongeye Gusubikwa Rwimurirwa Mu Gihe Kitazwi

Editorial 11 Jun 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda n’u Butaliyani mu bufatanye bw’ingabo zirwanira mu kirere
ITOHOZA

U Rwanda n’u Butaliyani mu bufatanye bw’ingabo zirwanira mu kirere

Editorial 24 Jun 2018
Leta ya Uganda yemeye ko hari Abanyarwanda iherutse kwirukana ku bw’impamvu zihariye idatangaza
POLITIKI

Leta ya Uganda yemeye ko hari Abanyarwanda iherutse kwirukana ku bw’impamvu zihariye idatangaza

Editorial 14 Feb 2019
‘Kuba Amerika yavanye u Rwanda muri AGOA nta gikuba cyacitse’
UBUKUNGU

‘Kuba Amerika yavanye u Rwanda muri AGOA nta gikuba cyacitse’

Editorial 02 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru