Amakuru aturuka i Rubavu muri Korali Bethlehem ikorera umurimo w’Imana mu Itorero rya Pantekote mu Rwanda ADEPR , aravuga ko bari mu gahinda ko kubura umwe mu nshuti zayo z’inkoramutima wari n’umuterankunga wayo umurundikazi Madame Nibogora Lydie witabye Imana yishwe.
Nibogora Lydie yari atuye mu Mujyi wa Bujumbura ( mu Ijabe ) mu gihugu cy’u Burundi yasanzwe ku gasozi muri Quartier Kizingwe Komini Kanyosha yishwe n’abantu bataramenyekana , akaba yari asanzwe aba muri Quartier ya 2 Jabe zone ya Bwiza nkuko bitangazwa n’inshuti ze za hafi. Nibogora Lydie yari asanzwe ari umukozi wa REGIDESO akaba yari yagaragaye kukazi mu gitondo.
Aya makuru kandi yamejwe n’umuyobozi wa Korali Bethlehem Bwana Muhire Innocent uvuga ko Nibogora Lydie yishwe , nabo bakaba bamenye amakuru mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Gashyantare 2017.
Yishwe bunyamanswa
Ati :” Dufite umubabaro dutewe nuko mushiki wacu Lydie w’i Bujumbura bamwishe , turi mu gahinda nka Korali Bethlehem kuko yari umuterankunga wacu ukomeye i Burundi kandi yakoze umurimo w’Imana ukomeye haba mu Rwanda no mu Burundi . Twacitse igicuba twese turi mu cyiriyo gikomeye .”
Umwe mu bamenye amakuru ye mbere , mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu ati :” Bamuteruye mu muhanda ataha bamushira […] bajya kumwicira hanze y’umugi bamuhambiye baranamurasa . Haje taxi ngihita imwinjiza baca kumwicira kure yo mu muji .”
Nyakwigendera Nibogora Lydie n’abana be babiri .
Nyakwigendera Nibogora Lydie wakoraga uko ashoboye ngo Korali Bethlehem ikore ibikorwa by’Ibugabutumwa idatatse amikoro cyangwa amasengesho , yitabye Imana asize umugabo n’abana babiri.