Iminsi 41 irirenze Benjamin Rutabana (Ben Rutabana) komiseri muri RNC ushinzwe kongera ubushobozi (Capacity development) aburiwe irengero ubwo yari ari muruzinduko rw’akazi mu gihugu cya Uganda ubusanzwe gisanzwe gifitanye umubano w’akadasohoka n’uyu mutwe w’iterabwoba wa RNC.
Igitangaje ariko, nuko ubwo umugore we, Diane Rutabana yandikaga ibaruwa asaba ubuyobozi bwa RNC bwari bwamwohereje mukazi kumubwira aho umugabo we ari, bwaruciye bukarumira, ndetse na Condo Gervain wagerageje kuvuga akamutera utwatsi avuga ko batazi aho ari kandi ko nta n’akazi bari bamwoherejemo.
Nkuko byagiye bitangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye byo mukarere ku rugendo rwa Ben Rutabana, amakuru mashya avuga ko ubwo Rutabana yageraga muri Uganda yakiriwe na Dr. Sam Ruvuma, umunyamuryango ukomeye muri RNC, n’abofisiye bo mu rwego rw’ubutasi rwa gisirikare muri Uganda, CMI. Gusa ku wa 8 Nzeri 2018, umuryango wa Rutabana uvuga ko utongeye kumenya irengero rye.
Nibyinshi umuntu wese yakwibaza ku ibura ry’uyu muyobozi muri RNC. Umugore we Diane Rutabana yemezako mbere yo guhaguruka I Burayi aza muri Uganda yamubwiye ko afitanye ikibazo na Frank Ntwali, uyu akaba ari muramu wa Kayumba Nyamwasa akaba ari na komiseri ushinzwe urubyiruko muri RNC, akaba mugihe Rutabana yazaga muri Uganda undi nawe yari ahari, amakuru yizewe akaba ahamya ko yari ahari kuva tariki ya 24 Kanama kugeza 10 Nzeri. Ibi ngo bikaba byari biteye impungenge Rutabana cyane cyane kumutekano we, nkuko yabibwiye umuryango we n’inshuti ze za bugufi mbere yo guhaguruka.
Kayumba Nyamwasa akomeje kwica amatwi.
Ibivugwa byose ku ibura ry’uyu muyobozi, bisa naho byatesheje umutwe abayobozi ba RNC n’abinzego z’ubutasi za Uganda kuko bigaruka k’uruhare rwabo mu ibura rye. Cyangwase ibaruwa ya Diane Rutabana ikaba idasobanura neza ukwiye kuryozwa ibura rya Ben Rutabana. Abanyarwanda baciye umugani ngo “Zitukwamo nkuru”, None kuki Kayumba Nyamwasa adafata umwanya ngo asobanurire Diane Rutabana n’umuryango we aho ari? Niba akiri no mukazi umuryango ukabimenya. Ikindi kandi Diane yifuza ko Kayumba asobanura, ni icyari cyazanye Frank Ntwali muri Uganda bigahurirana nuko na Ben agiyeyo kandi badacana uwaka, nkuko yasize abimubwiye.
Undi muntu ukwiye kubazwa iby’ibura rya Rutabana ni Uganda biciye munzego z’ubutasi zayo. Ntibyunvikana ukuntu Rutabana yageze Entebe akajya kwakirwa na bamwe mubagize inzego z’ubutasi za Gisirikare bakamujyana, none ubu bakaba baricecekeye kubijyanye n’ibura rye.
Amakuru yizewe ahamya ko Dr. Sam Ruvuma ariwe uzi neza aho yaba ari kuko niwe wajyanye na CMI kumwakira ku kibuga cy’indege ndetse banatemberana ahantu henshi harimo na Mbarara guhura na Bamwe mubayobozi ba RNC muri ako gace. Bityo rero Diane Rutabana akwiye gufata telephone agahamagara Dr. Sam Ruvuma akamubwira aho bamushyize.
Uyu Dr Ruvuma wakiriye Ben, asanzwe amenyereye Uganda ndetse akaba ari mubantu b’inararibonye mukwinjiza abayoboke n’abarwanyi muri RNC afatanyije na CMI, bityo rero yakabaye aba mubambere babazwa ibijyanye n’ibura rya Ben Rutabana.
Ibinyamakuru bitandukanye byasesenguye ko kimwe mu bintu Rutabana yaba ngo yarazize aruko yagiye yikoma Kayumba Nyamwasa kubera itonesha akoresha mubikorwa by’ishyaka aho Sande Mugisha na muramu we Frank Ntwali aribo bazaga imbere, mugihe Rutabana we yabonaga ari abana mu kazi.
Burya ngo “akajya gupfa ntikumva ihoni koko”, Rutabana ngo yaba yaraburiwe ko ashobora gufungwa aramutse agarutse Uganda akabihinyura, agakomeza kugendera ku cyizere cyo kuba yari amenyereye muri Uganda, kandi yafatwaga neza na Guverinoma y’icyo gihugu kimwe n’inzego z’umutekano zacyo, yibwira ko ibintu birakomeza kuba nk’ibisanzwe.
Nta gushidikanya rero ko ubuyobozi bwa RNC burangajwe imbere na Jerome Nayigiziki ndestse na Kayumba Nyamwasa bazi neza aho Ben Rutabana aherereye, hashingiwe: kuburyo asanzwe aza Uganda, ubuhamya bw’umugore we bwemeza ko abayobi ba RNC bari bamutumye mukazi nubwo Gervain Condo akomeje kujijisha ariko akanivuguruza avuga ko atazi aho ari kandi nanone akemeza ko ngo bamubonye mukarere. Uburyo Yakiriwe kandi na bamwe mubagize RNC barimo Sam Ruvuma n’abakozi ba CMI ku kibuga cy’indege n’i Mbarara, bigaragaza ko Uganda ubwayo izi aho ari.