Pasiteri wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Rick Warren, uyobora itorero rya Saddleback Church, yagaragaje ko mu gihe cyose amaze akorana n’ibihugu bitandukanye nta gihugu na kimwe yabonye kimeze nk’u Rwanda mu nzego zinyuranye.
Mu ijambo yagejeje ku Banyarwanda n’Inshuti z’u Rwanda zisaga ibihumbi bibiri ziteraniye muri Rwanda Cultural Day yabereye mu Mujyi wa San Francisco muri Leta ya California, Pasiteri Rick Warren yabanje kuvuga ko nubwo ashobora kuba afite uruhu rwera, ku mutima ari umwirabura, kuganira n’Abanyarwanda bikaba icyubahiro kuri we.
Pasiteri Warren yavuze ko itorero rye rya Saddleback rimaze kohereza abantu basaga 2100 mu Rwanda, ndetse iyo basubiyeyo bamuha ubutumwa butandukanye.
Ati “Ndashaka kubabwira impamvu nkunda u Rwanda kuko mbikora n’umutima wanjye wose. Nagize amahirwe yo kugenda ku Isi yose, nageze mu bihugu bigera ku 164, nzi abayobozi benshi ku Isi, ibihugu bitandukanye ku Isi. Nagize amahirwe yo kugereranya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Rwanda n’ibindi bihugu uko nabigeragamo.
“Mu rugendo nakoze harimo ibirometero birenga 74 mu minsi 45, ahantu hatandukanye. Iyo mvuze ku Rwanda ntabwo mvuga nk’umuntu udafite ikintu shingiraho, nageze mu bihugu 164, kandi nohereje abasaga 26 000 bagize Saddleback gukorera mu bihugu bisaga 197 bitandukanye. Iyo abo bantu bangarukiye bakampa raporo y’uko ibyo bihugu bimeze… Nta gihugu na kimwe ku Isi kimeze nk’u Rwanda, Ntacyo. Kandi ndabivuga ntafite ubwoba bwo kwivuguruza”.
“Niba uri muri Diaspora y’u Rwanda, ukaba utarageze mu Rwanda mu myaka mike ishize, ukaba ubona amakuru yose ku Rwanda binyuze mu binyamakuru, birabeshya.”
Warren yavuze ko abasebya u Rwanda babiterwa n’impamvu enye zirimo abajenosideri, kuba ntacyo babashije gukora ahubwo bakarebera jenoside, ishyari, ikimwaro mu bihugu byabo cyangwa se ababiterwa n’uko u Rwanda rwateye imbere nta ruhare babigizemo.
Pasiteri wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Rick Warren, uyobora itorero rya Saddleback Church.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame asuhuza Abanyarwanda baba mu mahanga
Pasiteri Warren kandi yavuze ko gukunda u Rwanda abiterwa n’impamvu zirindwi, abwira abitabiriye iyi Rwanda Day ko mu 2003 uko yakiriye ibaruwa ya Perezida Kagame wamubwiye ko yasomye igitabo cye ‘Purpose Driven Life’ akamusaba gusura u Rwanda bakanaganira nk’igihugu cyiyubakaga nyuma ya Jenoside.
Ati “Sinashoboraga guhakana, naraje nkunda igihugu, amadini, abaturage na Perezida Kagame na Madamu.”
Icyo gihe ngo yatangije umushinga wa Peace Plan ugamije guteza imbere ubwiyunge yifashishije amadini, ubuyobozi n’ibindi bikorwa.
Warren yavuze ko u Rwanda rushobora kurenga intambwe yatewe na Singapore mu iterambere ryihuta, kuko yizera abaturage b’u Rwanda kimwe n’ubuyobozi bwabo.
Yakomeje agira ati “Naje guhamagarwa n’abandi baperezida b’ibihugu bya Afurika, abaperezida umunani bampamagaye bambaza ngo nzajyana Peace Plan mu bihugu byabo. Nkababwira nti yego ariko nzohereza Abanyarwanda.”
Pasiteri Warren kandi yavuze ko akunda uburyo Abanyarwanda bataheranwe n’ibihe bikomeye; ubushake bw’Abanyarwanda mu kubabarira ku buryo ibindi bihugu nk’u Burasirazuba bwo hagati byaza kurwigiraho inzira y’amahoro.