• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki   |   31 Jan 2026

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Nta gihugu na kimwe ku Isi kimeze nk’u Rwanda- Rick Warren

Nta gihugu na kimwe ku Isi kimeze nk’u Rwanda- Rick Warren

Editorial 26 Sep 2016 POLITIKI

Pasiteri wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Rick Warren, uyobora itorero rya Saddleback Church, yagaragaje ko mu gihe cyose amaze akorana n’ibihugu bitandukanye nta gihugu na kimwe yabonye kimeze nk’u Rwanda mu nzego zinyuranye.

Mu ijambo yagejeje ku Banyarwanda n’Inshuti z’u Rwanda zisaga ibihumbi bibiri ziteraniye muri Rwanda Cultural Day yabereye mu Mujyi wa San Francisco muri Leta ya California, Pasiteri Rick Warren yabanje kuvuga ko nubwo ashobora kuba afite uruhu rwera, ku mutima ari umwirabura, kuganira n’Abanyarwanda bikaba icyubahiro kuri we.

Pasiteri Warren yavuze ko itorero rye rya Saddleback rimaze kohereza abantu basaga 2100 mu Rwanda, ndetse iyo basubiyeyo bamuha ubutumwa butandukanye.

Ati “Ndashaka kubabwira impamvu nkunda u Rwanda kuko mbikora n’umutima wanjye wose. Nagize amahirwe yo kugenda ku Isi yose, nageze mu bihugu bigera ku 164, nzi abayobozi benshi ku Isi, ibihugu bitandukanye ku Isi. Nagize amahirwe yo kugereranya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Rwanda n’ibindi bihugu uko nabigeragamo.

“Mu rugendo nakoze harimo ibirometero birenga 74 mu minsi 45, ahantu hatandukanye. Iyo mvuze ku Rwanda ntabwo mvuga nk’umuntu udafite ikintu shingiraho, nageze mu bihugu 164, kandi nohereje abasaga 26 000 bagize Saddleback gukorera mu bihugu bisaga 197 bitandukanye. Iyo abo bantu bangarukiye bakampa raporo y’uko ibyo bihugu bimeze… Nta gihugu na kimwe ku Isi kimeze nk’u Rwanda, Ntacyo. Kandi ndabivuga ntafite ubwoba bwo kwivuguruza”.

“Niba uri muri Diaspora y’u Rwanda, ukaba utarageze mu Rwanda mu myaka mike ishize, ukaba ubona amakuru yose ku Rwanda binyuze mu binyamakuru, birabeshya.”

Warren yavuze ko abasebya u Rwanda babiterwa n’impamvu enye zirimo abajenosideri, kuba ntacyo babashije gukora ahubwo bakarebera jenoside, ishyari, ikimwaro mu bihugu byabo cyangwa se ababiterwa n’uko u Rwanda rwateye imbere nta ruhare babigizemo.

-4157.jpg

Pasiteri wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Rick Warren, uyobora itorero rya Saddleback Church.

-4156.jpg

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame asuhuza Abanyarwanda baba mu mahanga

Pasiteri Warren kandi yavuze ko gukunda u Rwanda abiterwa n’impamvu zirindwi, abwira abitabiriye iyi Rwanda Day ko mu 2003 uko yakiriye ibaruwa ya Perezida Kagame wamubwiye ko yasomye igitabo cye ‘Purpose Driven Life’ akamusaba gusura u Rwanda bakanaganira nk’igihugu cyiyubakaga nyuma ya Jenoside.

Ati “Sinashoboraga guhakana, naraje nkunda igihugu, amadini, abaturage na Perezida Kagame na Madamu.”

Icyo gihe ngo yatangije umushinga wa Peace Plan ugamije guteza imbere ubwiyunge yifashishije amadini, ubuyobozi n’ibindi bikorwa.

Warren yavuze ko u Rwanda rushobora kurenga intambwe yatewe na Singapore mu iterambere ryihuta, kuko yizera abaturage b’u Rwanda kimwe n’ubuyobozi bwabo.

Yakomeje agira ati “Naje guhamagarwa n’abandi baperezida b’ibihugu bya Afurika, abaperezida umunani bampamagaye bambaza ngo nzajyana Peace Plan mu bihugu byabo. Nkababwira nti yego ariko nzohereza Abanyarwanda.”

Pasiteri Warren kandi yavuze ko akunda uburyo Abanyarwanda bataheranwe n’ibihe bikomeye; ubushake bw’Abanyarwanda mu kubabarira ku buryo ibindi bihugu nk’u Burasirazuba bwo hagati byaza kurwigiraho inzira y’amahoro.


2016-09-26
Editorial

IZINDI NKURU

Kenya: Serivisi zadindijwe no gutinda gushyiraho Guverinoma kwa Perezida Kenyatta

Kenya: Serivisi zadindijwe no gutinda gushyiraho Guverinoma kwa Perezida Kenyatta

Editorial 23 Jan 2018
Uko  Moise Katumbi yafashije Kabila kugera ku butegetsi n’uko yahemukiwe nyuma

Uko Moise Katumbi yafashije Kabila kugera ku butegetsi n’uko yahemukiwe nyuma

Editorial 18 Apr 2019
Mageragere: Abaturage bahaye FPR icyifuzo cyo kubegereza amazi meza

Mageragere: Abaturage bahaye FPR icyifuzo cyo kubegereza amazi meza

Editorial 26 Aug 2018
Uganda: Buri mudepite watoye yego ku ikurwaho ry’ingingo ya 102 mu Itegekonshinga yahawe umurinzi ufite imbunda

Uganda: Buri mudepite watoye yego ku ikurwaho ry’ingingo ya 102 mu Itegekonshinga yahawe umurinzi ufite imbunda

Editorial 04 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Impamvu 5 abasore b’imico myiza bakunze kubona abakunzi bibagoye
Mu Rwanda

Impamvu 5 abasore b’imico myiza bakunze kubona abakunzi bibagoye

Editorial 28 Mar 2017
Kizito Mihigo arasabira abo yasize mu buroko
INKURU NYAMUKURU

Kizito Mihigo arasabira abo yasize mu buroko

Editorial 16 Oct 2018
Ruswa ikomeje guhagama bamwe mu Badepite bo mu Burayi.
Amakuru

Ruswa ikomeje guhagama bamwe mu Badepite bo mu Burayi.

Editorial 03 Feb 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru