Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi yatangaje ko nyuma y’aho urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruherereye muri Komini ya Leeuw-Saint-Pierre, mu Bubiligi, rwigaruriwe n’abapfobya Jenoside,nta muhango n’umwe uzongera kuhakorerwa, keretse inyito yarwo itera urujijo ibanje guhindurwa.
Uru rwibutso, rwubatswe mu mwaka wa 2004, bisabwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’icyo gihe Louis Michel, hagamijwe kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Icyakora mu kwandika izina ryarwo ngo hajemo ikibazo kuko abarwanditseho batashyizeho amagambo aruha inyito yuzuye, nk’uko byatangajwe na Ambasaderi Nduhungirehe.
Yagize ati “ Ikibazo cyabaye ni uko ababikoze banditse ngo ‘En memoire du Genocide Rwanda 1994’(Bivuze kwibuka Jenoside Rwanda 1994)”, bibagirwa kongeraho ko ari Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibi ngo agatsiko k’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kabyuririraho bigatuma buri tariki ya 6 Mata gahamagaza imyigaragambyo kuri uru rwibutso.
Aka gatsiko kavuga ko Jenoside yakorewe abanyarwanda bose, Abahutu n’Abatutsi ko nta tandukaniro, bisa n’aho uru rwibutso na ko karufiteho uruhare.
Ambasaderi Olivier Nduhungirehe ati “Ibyo ni ugupfobya Jenoside bidashobora kwemerwa.Twe icyo dushaka ni ukugira ngo inyito yarwo yuzuzwe ihinduke rwitwe urwibutso rw’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi kuko iyi nyito isa n’aho iha ingufu abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bigatuma buri mwaka bahakorera imyigaragamyo.”
Yakomeje agira ati ”Mu ntangiriro z’uku kwezi nandikiye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga menyesha Minisitiri w’Intebe na Burugumesitiri wa Woluwe-Saint-Pierre mbasaba ko iyi nyito yahinduka. No ku wa Mbere tariki ya 4 nabonanye na Burugumesitiri , yaba we na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga bambwiye ko iki kibazo bazacyiga iyi nyito igahinduka.”
Burugumesitiri wa Komini Leeuw-Saint-Pierre, uru rwibutso rwubatsemo yashyizeho itangazo ribuza abigaragambya kwegera uru rwibutso kuva tariki ya 6 Mata 2016.
Kuba iyi myigaragambyo y’uwo munsi yaburijwemo ngo intambwe ya mbere ariko idahagije kuko kugeza ubu nta mihango yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ikihakorerwa kuko rusa n’urwigaruriwe n’abayipfobya, nk’uko Amb. Nduhungirehe yakomeje abisobanura.
Ati “Ntitukihajya, uru rwibutso rusa n’urwigaruriwe n’abapfobya Jenoside.Nta muhango n’umwe Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi izongera gukorera kuri uru rwibutso mu gihe iyi nyito itarahinduka. Tuzakorera ahandi muri Buruseli. Ntabwo twasangira urwibutso n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, bavuga ko uko inyito yanditse hari indi Jenoside yabaye mu gihe itazwi itigeze inemerwa.”
Ambasaderi Olivier Nduhungirehe