• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»UBUKERARUGENDO»Ntibikiri Indoto, RwandAir igiye kujya ikora ingendo eshatu mu Cyumweru i Kinshasa

Ntibikiri Indoto, RwandAir igiye kujya ikora ingendo eshatu mu Cyumweru i Kinshasa

Editorial 04 Apr 2019 UBUKERARUGENDO

Sosiyete Nyarwanda ikora ingendo zo mu kirere, RwandAir, guhera ku wa 17 Mata 2019 izatangira kujya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Mujyi wa Kinshasa inshuro eshatu mu cyumweru.

Muri Werurwe nibwo abayobozi ku ruhande rw’u Rwanda na RDC, basinyanye amasezerano yo gufungurirana ikirere, bikazatuma RwandAir ibasha kwerekeza i Kinshasa ndetse n’indege za Congo Airways bikaba uko mu kirere cy’u Rwanda.

Kuri uyu wa Gatatu RwandAir yatangaje ko kuva ku wa 17 Mata izajya ijya i Kinshasa ku wa Gatatu, ku wa Gatanu no ku Cyumweru.

RDC ni igihugu gikorana ubucuruzi n’u Rwanda. Nta gushidikanya ko ingendo za RwandAir, zizongera ubuhahirane n’imigenderanire hagati y’ibihugu byombi zikongera n’urwego rw’ubucuruzi bubarurwa hagati yabyo.

RwandAir yifashishije indege zayo 12, itwara abagenzi mu byerekezo 26 muri Afurika y’Iburasirazuba, iyo Hagati, Iburengerazuba n’Amajyepfo, u Burasirazuba bwo hagati, u Burayi na Aziya.

Iki kigo kandi giteganya gutangira ingendo nshya i Addis Ababa muri Ethiopie guhera muri Mata uyu mwaka, kikazakomereza ku zigana i Tel Aviv muri Israel n’i Guangzhou mu Bushinwa. RwandAir inateganya ingendo zigana mu Mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

2019-04-04
Editorial

IZINDI NKURU

RwandAir yemerewe gukoresha ikibuga cya Accra mu ngendo zirimo urwo muri Amerika

RwandAir yemerewe gukoresha ikibuga cya Accra mu ngendo zirimo urwo muri Amerika

Editorial 22 May 2018
Indege ya Ethiopian airlines yakoze impanuka ihitana abantu 157 (Yavuguruwe)

Indege ya Ethiopian airlines yakoze impanuka ihitana abantu 157 (Yavuguruwe)

Editorial 10 Mar 2019
Visit Rwanda yagaragajwe kuri Uwanja wa Mkapa Stadium ubwo hafungurwaga African Football League

Visit Rwanda yagaragajwe kuri Uwanja wa Mkapa Stadium ubwo hafungurwaga African Football League

Editorial 21 Oct 2023
Uganda Airlines igiye gutangirira ingendo mu bihugu bitatu mu Karere mugihe ivugwamo politiki ishaje ya Museveni

Uganda Airlines igiye gutangirira ingendo mu bihugu bitatu mu Karere mugihe ivugwamo politiki ishaje ya Museveni

Editorial 25 Jul 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Inyeshyamba za FDLR zishinjwa gushimutira Abongereza babiri muri Pariki ya Virunga
POLITIKI

Inyeshyamba za FDLR zishinjwa gushimutira Abongereza babiri muri Pariki ya Virunga

Editorial 18 May 2018
Kayumba ni umuterabwoba, aho kuba umudemokarate nkuko yifuza ko isi imumenya gutyo
INKURU NYAMUKURU

Kayumba ni umuterabwoba, aho kuba umudemokarate nkuko yifuza ko isi imumenya gutyo

Editorial 07 May 2019
Muri Congo Kinshasa hakoreshejwe Miliyoni 324 z’Amadorali y’Amerika mu mikino ya Francophonie mu gihe hari hateganyijwe Miliyoni 48$
Amakuru

Muri Congo Kinshasa hakoreshejwe Miliyoni 324 z’Amadorali y’Amerika mu mikino ya Francophonie mu gihe hari hateganyijwe Miliyoni 48$

Editorial 30 Oct 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru