Sosiyete Nyarwanda ikora ingendo zo mu kirere, RwandAir, guhera ku wa 17 Mata 2019 izatangira kujya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Mujyi wa Kinshasa inshuro eshatu mu cyumweru.
Muri Werurwe nibwo abayobozi ku ruhande rw’u Rwanda na RDC, basinyanye amasezerano yo gufungurirana ikirere, bikazatuma RwandAir ibasha kwerekeza i Kinshasa ndetse n’indege za Congo Airways bikaba uko mu kirere cy’u Rwanda.
Kuri uyu wa Gatatu RwandAir yatangaje ko kuva ku wa 17 Mata izajya ijya i Kinshasa ku wa Gatatu, ku wa Gatanu no ku Cyumweru.
RDC ni igihugu gikorana ubucuruzi n’u Rwanda. Nta gushidikanya ko ingendo za RwandAir, zizongera ubuhahirane n’imigenderanire hagati y’ibihugu byombi zikongera n’urwego rw’ubucuruzi bubarurwa hagati yabyo.
RwandAir yifashishije indege zayo 12, itwara abagenzi mu byerekezo 26 muri Afurika y’Iburasirazuba, iyo Hagati, Iburengerazuba n’Amajyepfo, u Burasirazuba bwo hagati, u Burayi na Aziya.
Iki kigo kandi giteganya gutangira ingendo nshya i Addis Ababa muri Ethiopie guhera muri Mata uyu mwaka, kikazakomereza ku zigana i Tel Aviv muri Israel n’i Guangzhou mu Bushinwa. RwandAir inateganya ingendo zigana mu Mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.