• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • UBUSESENGUZI: Mpaga ya Libya yemejwe na CAF isobanuye iki k’u Rwanda mu kujya muri CAN 2025?   |   29 Oct 2024

  • Tshisekedi arashakira FDLR ibiganiro na Leta y’u Rwanda   |   28 Oct 2024

  • Djibouti yatsinze u Rwanda 1-0 hashakwa itike ya CHAN 2025, Amavubi ahita yongeramo abandi bakinnyi bane   |   27 Oct 2024

  • Ingabire Victoire, kwandagaza igihugu cyawe mu mahanga ni nko kwambika ubusa nyoko mu ruhame   |   27 Oct 2024

  • Gutsinda urugamba rwo kwibohora bisaba kwima amatwi ba mpatsibihugu   |   26 Oct 2024

  • Karabaye! Umugambi wa Tshisekedi wo guhindura itegekonshinga uhuhuye Kongo n’ubundi yasambaga.   |   24 Oct 2024

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Ntibisanzwe ,Imiryango y’imbere mu gihugu n’imiryango mpuzamahanga itegamiye kuri Leta bateguye imurikabikorwa.

Ntibisanzwe ,Imiryango y’imbere mu gihugu n’imiryango mpuzamahanga itegamiye kuri Leta bateguye imurikabikorwa.

Editorial 06 Feb 2018 Mu Rwanda

Imiryango y’imbere mu gihugu n’imiryango mpuzamahanga itegamiye kuri Leta bateguye igikorwa ku nshuru ya mbere kigamije gukomeza kugishigikira imibereho y’umunyarwanda mu iterambere hakurikijwe intubero igihugu kihaye yo guha ububasha umuturage kugira uruhare mu bimukorerwa.

Ni muri urwo rwego hateguwe iminsi ibiri yo gusobanurira abazitabira ayo mahugurwa n’imurikabikorwa bizabera I Kigali ku 1 kugeza kuya 2 werurwe 2018 aho hitezwe ko imirwango itegamiye kuri Leta isaga 100 izitabira iki gikorwa .

Ni gihe hari  hamenyerewe  ko barwiyemezamirimo n’abacuruzi baciriritse bategura imurikabikorwa  aho baba bafite umugambi wo kwerekana ibikorwa byabo, bakanagurisha, kuri ubu noneho imiryango idaharanira inyungu NGOs ikorera mu Rwanda nayo yateguye imurikabikorwa ridasanzwe  igamije kwerekana serivisi itanga ku Banyarwanda.

Mu mwiteguro y’iki gikorwa n’inama zagiye giba mbere zitandukanye muri uku kwezi  zitabirwaga n’imiryango itegamiye kuri Leta  hagarutseho gushyigikirana hagati y’ibikorwa by’imiryango ikorera mu Rwanda yaba mpuzamahanga cyangwa ikorera mu gihugu ,

Amakuru abashinzwe gutegura iri murikabikorwa batanze bavuze ko bazakira gusa imiryango idaharanira inyungu iri hagati 100 na 125.

Ubu igera kuri 30 ikaba imaze kwiyandikisha. Kuba uyu mubare ari muto ugereranyije ni imiryango dufite mu Rwanda Kabagambe yavuze ko ari ko Isi iteye ko mu  bintu byose habaho gupiganwa

Ni ku nshuro ya mbere mu mateka y’imiryango idaharanira inyungu mu Rwanda iteguye imurikabikorwa muri gahunda yo kugaragariza Abanyarwanda zimwe muri serivise zitangwa n’iyo miryango.

Mu kiganiro n’abanyamakuru  Ignatius Kabagambe Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Apex Media and Promotions yavuze ko uyu ari umwanya mwiza imiryango idaharanira inyungu yaba iyo mu Rwanda ndetse n’indi mpuzamahanga izaboneraho umwanya wo guhura ikungurana ibitekerezo ndetse ikaboneraho n’umwanya wo kwegera abaturage dore ko ari bo bagenerwabikorwa bayo.

Intego yiri murikabikorwa ni ukubaka urwego rw’imiryango mpuzamahanga n’ikorera mu gihugu itegamiye kuri Leta aho bazasangira ibitekerezo kuri buri ruhande bikabafasha mu kurushaho kongera ubunararibonye .

Akomeza avuga ko nubwo ari ubwambere batangiye iki gikorwa ko kizajya kiba buri mwaka mu rwego rwo kureba hamwe abyagezweho mu mwaka ushije .

Mukanyarwaya,ushizwe ibikorwa  no gutegura iri murikabikorwa avuga ko rizongera umubano n’ubufatanye hagati y’imiryango

Sekanyange  Jean Leonard ,  Perezida w’ihuriro nyarwanda ry’imiryango itagegwa na Leta yavuze ko ubu ari uburyo  bwiza  bwongera ibyiza byagaragaraga mu miryango itegamiye kuri Leta kandi avuga ko bizatanga umusaruro ushimishije hagati y’imiryango izitabira iryo murikabikorwa muri werurwe 2018.

yakomeje  avuga  ko iri murikabikorwa ari uburyo bumwe bwo guhuza imyuvire hagati y’imiryango idaharanira inyungu hamwe na Guverinoma y’u Rwanda akaba yizeye ko iri murikabikorwa rizatanga umusaruro ku mpande zombi

Iri  murikabikorwa rikaba rizamara iminsi ibiri  ni kuvuga guhera tariki   1-2  werurwe 2018 muri Camp  Kigali.

Iri murikabikorwa rikaba ryarateguwe na Apex Media and Promotion kubufatanye n’ihuriro nyarwanda ry’imiryango itagengwa na Leta hamwe ni kigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere myiza (RDB) hamwe ni ihuriro ry’imiryango mpuzamahanga idaharanira inyungu.

Nkundiye Eric Bertrand

2018-02-06
Editorial

IZINDI NKURU

Ikinamico kwa bene Rwigara:  ‘ Amagambo  ashize ivuga ‘

Ikinamico kwa bene Rwigara: ‘ Amagambo ashize ivuga ‘

Editorial 11 Sep 2017
EAC ishobora kuzisanga mu bibazo itakwikuramo

EAC ishobora kuzisanga mu bibazo itakwikuramo

Editorial 16 Jun 2017
Perezida Kagame  yagize icyo avuga kuri Demokarasi muri Afrika

Perezida Kagame yagize icyo avuga kuri Demokarasi muri Afrika

Editorial 28 Aug 2016
CAF CL & CC: APR FC izahura na Azam FC, Police FC izakine na CS Constatine yo muri Algeria

CAF CL & CC: APR FC izahura na Azam FC, Police FC izakine na CS Constatine yo muri Algeria

Editorial 11 Jul 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024
Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

18 Jun 2024
Uruhare rwa Perezida Habyarimana mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi

Uruhare rwa Perezida Habyarimana mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi

01 Mar 2024
M 23 yongeye gutanga Ubutumwa bukubiyemo Imanurwa ry’indi Drone yari yarazengereje Abasiviri

M 23 yongeye gutanga Ubutumwa bukubiyemo Imanurwa ry’indi Drone yari yarazengereje Abasiviri

10 Feb 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru