Abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto bagera ku 30 bakorera mu murenge wa Mukamira, mu karere ka Nyabihu, basabwe kugira uruhare mu kurwanya ikintu cyose gishobora guhungabanya umutekano.
Abo bamotari bibumbiye muri “Cooperative de Taxi Motos de Mukamira” (CTMM) baherewe ubu butumwa mu nama bagiranye ku wa 27 Mutarama na Assistant Inspector of Police (AIP) Marie Rose Uwizera, akaba ashinzwe imikoranire hagati ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere.
AIP Uwizera yababwiye ati:” Hari bamwe muri bagenzi banyu bajya bafatwa bahetse ibiyobyabwenge kuri moto zabo cyangwa bazihetseho ababifite. Mukwiriye kubyirinda kandi mugaha Polisi y’u Rwanda amakuru ajyanye n’umugenzi cyangwa undi muntu wese mubonanye ibintu byose binyuranyije n’amategeko.”
Yababwiye na none ati:”Umwuga wanyu utuma mubasha kugera ahantu henshi hashoboka. Mukwiriye kurwanya no gukumira ikintu cyose gishobora gutera umutekano muke aho muri hose.”
Yakomeje ababwira kujya batwara moto ku muvuduko utegetswe, kubaha ibyapa, amatara n’ibimenyetso byo ku muhanda, kudatwara imitwaro kuri moto, kudatwara abagenzi barenze umwe, kwambara ingofero zabugenewe mu gihe batwaye moto, kandi bagahagurutsa moto ari uko umugenzi batwaye na we amaze kuyambara.
AIP Uwizera yababwiye kandi kudakoresha terefone batwaye moto nko kuyihamagaza cyangwa kwitaba uyibahamagayeho, no kujya bahita bahagarara mu gihe bahagaritswe n’umupolisi cyangwa undi muntu wese ubifitiye ububasha.
Na none yabwiye abo bakora uyu mwuga kugira ibyangombwa birimo urubemerera gutwara moto, urubemerera gukora uyu mwuga, ndetse n’ubwishingizi, kandi ababwira kujya babigendana buri gihe cyose batwaye moto.
Umuyobozi wa koperative yabo, Gahamanyi Jean Marie Vianney yagize ati:”Dukora akazi kacu nta nkomyi kuko hari umutekano usesuye mu gihugu. Birakwiye rero ko tugira uruhare mu kuwusigasira twirinda icyaha kandi dutanga amakuru y’uwagikoze, ugiye kugikora, ndetse n’uri gutegura gukora ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko.”
Yashoje ijambo rye akangurira bagenzi be gushyira mu bikorwa inama bagiriwe na Polisi y’u Rwanda.
RNP