Mugwiza Antoine wari Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe ubukungu, yatanze ibaruwa isezere kuri iyo mirimo mu gitondo cyo ku wa gatatu tariki ya 7 Werurwe 2018, avuga ko ari ku mpamvu ze bwite.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Uwanzwenuwe Théoneste, yatangaje ko ntawe uzi icyateye uwari umwungirije gusezera ku kazi.
Yagize ati “Ntabwo yirukanwe, ahubwo yasezeye ku mirimo ku mpamvu yise ize bwite. Ibaruwa yo gusezera kwe yageze mu bunyamabanga bw’Akarere ejo mu gitondo […] rwose sinzi icyatumye asezera ku kazi.”
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyabihu, Gasarabwe Jean Damascène, yatangaje ko inama njyanama izaterana ikiga kuri ubu bwegure.
Mu kiganiro Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, yagiranye na IGIHE tariki ya 7 Werurwe 2018, yaciye amarenga yo kwirukana abayobozi batubahiriza inshingano nyuma y’impanuro zatanzwe n’Umukuru w’Igihugu mu mwiherero wa 15.
Kuri uyu wa Gatatu mu Karere ka Ruhango, nyobozi yose yaregujwe hahita hatorwa ubuyobozi bushya aho Nkurunziza Jean Marie yagizwe Meya w’agateganyo.